Kuki Abahamya ba Yehova bativanga muri politiki?
Kuba Abahamya ba Yehova bativanga muri politiki babiterwa n’imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya. Ntiduharanira ko habaho impinduramatwara, ntidutora amashyaka ya politiki cyangwa abakandida bayo, ntitwiyamamariza imyanya y’ubutegetsi cyangwa ngo twifatanye mu kintu icyo ari cyo cyose kigamije guhirika ubutegetsi. Twemera ko impamvu Bibiliya itanga zo kutivanga muri politiki zifite ishingiro.
Dukurikiza urugero rwa Yesu kuko na we yanze kuba umutegetsi (Yohana 6:15). Yigishije abigishwa be kutaba “ab’isi” kandi yasobanuye neza ko badakwiriye kwivanga mu bibazo bya politiki.—Yohana 17:14, 16; 18:36; Mariko 12:13-17.
Dukomeza kugandukira Ubwami bw’Imana, ubwo Yesu yavuze igihe yagiraga ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe” (Matayo 24:14). Kubera ko duhagarariye ubwo Bwami bw’Imana kandi tukaba dufite inshingano yo gutangaza ko bugiye kuza, twirinda kugira aho tubogamira mu bibazo bya politiki y’igihugu icyo ari cyo cyose, hakubiyemo n’icyo dutuyemo.—2 Abakorinto 5:20; Abefeso 6:20.
Kutagira aho tubogamira bituma tugira ubushizi bw’amanga bwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku bantu bari muri politiki. Twihatira kugaragaza, haba mu magambo no mu bikorwa, ko twiringira ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakemura ibibazo byo kuri iyi si.—Zaburi 56:11.
Kubera ko twirinda amacakubiri ashingiye kuri politiki, bituma twunga ubumwe tukaba umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe (Abakolosayi 3:14; 1 Petero 2:17). Icyakora amadini yishora muri politiki atuma abayoboke bayo bacikamo ibice.—1 Abakorinto 1:10.
Twubaha ubutegetsi. Nubwo tutivanga muri politiki, twubaha abategetsi b’igihugu dutuyemo. Ibyo bihuje n’itegeko Bibiliya itanga rigira riti “umuntu wese agandukire abategetsi bakuru” (Abaroma 13:1). Dukurikiza amategeko, twishyura imisoro kandi dukorana neza n’abategetsi mu mihati bashyiraho bagamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Aho kugira ngo twifatanye mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi, dukurikiza inama yo muri Bibiliya idusaba ‘gusabira abami n’abandi bose bari mu nzego zo hejuru,’ cyane cyane mu gihe bagiye gufata imyanzuro irebana n’uburenganzira dufite bwo gusenga.—1 Timoteyo 2:1, 2.
Nanone twubaha uburenganzira abandi bafite bwo kwifatira imyanzuro mu bibazo bya politiki. Urugero, ntiduteza imidugararo mu matora cyangwa ngo tubangamire abayajyamo.
Ese kutivanga muri politiki tubyadukanye vuba? Oya. Intumwa hamwe n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo ntibivangaga muri politiki. Hari igitabo cyagize kiti “nubwo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bazi ko bagomba kubaha abategetsi, ntibivangaga muri politiki” (Beyond Good Intentions). Hari n’ikindi gitabo cyagize icyo kivuga ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere kigira kiti “ntibajyaga mu myanya y’ubutegetsi.”—On the Road to Civilization.
Ese kuba tutivanga muri politiki bihungabanya umutekano w’igihugu? Oya. Abategetsi ntibakwiriye kugira impungenge kuko turi abaturage b’abanyamahoro. Ibyo bigaragazwa n’ibyasohotse muri raporo yo mu mwaka wa 2001, yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi ku birebana na Siyansi cyo muri Ukraine. Iyo raporo yagize icyo ivuga ku kutabogama kwacu, igira iti “muri iki gihe hari abantu banga Abahamya ba Yehova bitewe n’uko batajya muri politiki; iyo ni yo mpamvu y’ibanze yatumye batotezwa n’ubutegetsi bw’igitugu bw’Abanazi n’ubw’Abakomunisiti bwabayeho kera.” Ndetse no mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zakandamizaga Abahamya, “bakomeje kuba abaturage beza bakurikiza amategeko y’igihugu. Bakomeje gukorana umwete no kutiganda mu kazi bari barategetswe gukora mu mirima no mu nganda, kandi ntibigeze babangamira ubutegetsi bw’Abakomunisiti.” Nk’uko iyo raporo yashoje ibivuga, no muri iki gihe imyizerere n’ibikorwa by’Abahamya “ntibihungabanya umutekano cyangwa ubusugire bw’igihugu.”