Abahamya ba Yehova bo muri Hongiriya bashimirwa ibikorwa by’ubutabazi bakoze
Muri Kamena 2013, mu Burayi bwo hagati haguye imvura idasanzwe ituma imigezi irenga inkombe. Muri Hongiriya, bwabaye ubwa mbere Uruzi Danube rwuzura bikabije.
Kubera ko hagombaga kugira igikorwa mu maguru mashya, Minisiteri y’Abakozi muri Hongiriya yasabye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova niba Abahamya baza bakabafasha mu bikorwa byo gukumira umwuzure. Ibyo byatumye ibiro byacu bisaba amatorero yegereye uruzi rwa Danube kwifatanya mu bikorwa by’ubutegetsi byo gukumira umwuzure.
Amatorero y’Abahamya yarabyitabiriye cyane. Mu minsi yakurikiyeho, Abahamya basaga 900 bo mu matorero 72, bifatanyije mu gikorwa cyo kubaka ku nkengero z’urwo ruzi bakahakomeza. Abo Bahamya babaga bambaye udukarita tubaranga twanditseho ngo “Abahamya ba Yehova,” izina n’umugi baturutsemo.
Mu mugi umwe, umuyobozi w’Umuryango Utabara Imbabare (Croix Rouge) muri Hongiriya yandikiye itorero ry’Abahamya ba Yehova. Yaranditse ati “muri abo gushimirwa no kubahwa, kuko ni gake cyane tubona abantu nkamwe bunze ubumwe kandi b’abanyamwete; siniriwe mvuga ukuntu mwaje muturutse kure! Muri intangarugero mu mugi wacu rwose!”
Umuyobozi w’umuryango ukora ibikorwa by’ubutabazi, akaba no mu Nteko ishinga amategeko ya Hongiriya, yohereje ibaruwa ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, abashimira uruhare rwabo.