Soma ibirimo

Twafashije imfungwa

Twafashije imfungwa

Buri munsi, icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakira amabaruwa abarirwa muri za mirongo y’abantu basaba kwiga Bibiliya aturutse muri za gereza.

Iyo tuyabonye, dushaka ababwiriza begereye aho aturutse bakajya gusura no kwigisha Bibiliya imfungwa n’abagororwa, mu bitaro, mu bigo by’urubyiruko no mu bigo bifungirwamo abakoresha ibiyobyabwenge.

Ababwiriza bacu bayobora amateraniro abera muri za gereza zimwe na zimwe. Urugero, hari ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya cyatangiwe mu bibuga bibiri bya gereza, cyitabirwa n’abantu 32.

Uburyo abantu bitabiriye iyo gahunda birashishikaje cyane. Hari umugabo wari ufungiwe muri Leta ya Indiana, wari warakatiwe igihano cya burundu bitewe n’icyaha cy’ubuhotozi. Ariko yahindutse mu buryo bugaragara nuko arabatizwa aba Umuhamya wa Yehova.

Umuhamya wigishije Bibiliya indi mfungwa yari ifungiwe muri gereza nkuru yo muri leta ya Kaliforuniya, yaravuze ati “nkurikije uko yari ameze atariga Bibiliya, mbona yarahindutse cyane. Imico ye yarahindutse ku buryo yujuje ibisabwa ngo abatizwe.”

Hari imfungwa nyinshi zemeye kwiga ukuri ko muri Bibiliya, nubwo zabaga zizi ko bagenzi bazo bazimerera nabi. Urugero, hari abahoze bafite incuti basangiraga ibiyobyabwenge, byabaye ngombwa ko bafungirwa muri kasho za bonyine cyangwa bakimurirwa mu zindi gereza kubera impamvu z’umutekano wabo.

Abayobozi ba za gereza batangajwe cyane n’imbaraga Bibiliya ifite zo guhindura umuntu. Bamwe muri bo bahaye Abahamya ba Yehova ibihembo byo kubashimira umurimo mwiza bakoze muri ibyo bigo ngororamuco.