Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova bahawe ikaze mu mugi wa Atlanta

Abahamya ba Yehova bahawe ikaze mu mugi wa Atlanta

“Ndashimira abayoboke b’idini ryanyu kubera ukuntu bashyigikira Ubwami bw’Imana kandi bakabikora babikunze. Nanone twishimira cyane imihati mushyiraho mufasha Abahamya ba Yehova bagenzi banyu n’abandi bantu muri rusange.”

Ayo ni amagambo yo mu ibaruwa yanditswe na Kasim Reed, umuyobozi w’umugi wa Atlanta, muri leta ya Jeworujiya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo baruwa yahaga ikaze Abahamya ba Yehova baje mu makoraniro atatu manini yari kubera muri uwo mugi.

Nanone, Komite Nyobozi y’Umugi wa Atlanta yatanze inyandiko iha ikaze abashyitsi bari kuza muri ayo makoraniro. Iyo nyandiko yagiraga iti “ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bagera hafi kuri miriyoni umunani . . . bo mu moko abarirwa mu magana kandi bavuga indimi zitandukanye. Icyakora, . . . mwunze ubumwe kuko muhuje intego. . . . Mwifuza kubahisha Yehova, Imana ivugwa muri Bibiliya, Umuremyi w’ibintu byose.”

Muri uwo mugi habereye amakoraniro atatu yabaye muri Nyakanga na Kanama 2014. Abiri yabaye mu rurimi rw’icyongereza naho irindi riba mu rurimi rw’icyesipanyoli. Abayajemo baturutse mu bihugu bigera kuri 28 kandi porogaramu zo mu cyongereza zasemurwaga mu kirusiya no mu kiyapani kugira ngo abavuga izo ndimi bashobore gukurikira. Abaje muri ayo makoraniro uko ari atatu bari 95.689.

Mu mwaka wa 2014, Abahamya ba Yehova bagize amakoraniro mpuzamahanga 24 yabereye mu bihugu icyenda, 16 muri yo akaba yarabereye ahantu hatandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.