Soma ibirimo

Agashya i Manhattan

Agashya i Manhattan

Mu Ugushyingo 2011, i Manhattan itsinda ry’Abahamya ba Yehova ryatangije gahunda yo kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu, ryifashishije inyandiko zifite amafoto meza ryashyiraga ku meza no ku tugare. Iyo gahunda irimo kubera mu gace ko mu majyepfo k’umugi muto wa kera wa Manhattan uri muri New York, uhoramo urujya n’uruza rw’abantu.

Uwo mugi bawugabanyijemo amafasi ane. Buri fasi iba ifite ahantu hatandukanye hashyirwa ameza n’utugare, aho abahisi n’abagenzi banyura. Ayo meza aba ariho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, hari n’ababwirizabutumwa bashinzwe kwakira abantu. Bikunda gushyirwa ahantu abagenzi babarirwa mu bihumbi mirongo bahurira buri munsi.

Aho hantu, abantu bashobora kuhabonera ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo byinshi bibaza. Abihuta bashobora gufata igitabo bakigendera, bakaza kugisoma nyuma.

Ibyo bitabo biboneka mu ndimi zitandukanye. Iyo umuntu atabonye igitabo cyo mu rurimi yifuza ashobora kugisaba, akazaza kugifata nyuma yaho.

Abantu benshi, harimo n’abayobozi, bishimiye iyo gahunda. Hari umukuru w’abapolisi, wavuze ati “kuki mwari mwaratinze? Uzi ko mufite ibintu byose dukeneye!”

Hari undi muntu wabonye igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha yihitira, maze arahagarara. Yavuze ko yari yabonye abantu mu muhanda basoma icyo gitabo, yibaza ahantu bagikuye. Icyo gihe yari abonye aho ibyo bitabo byavaga.

Hari umusore wamaze ukwezi n’igice aca iruhande rw’ayo meza buri munsi agiye ku kazi, maze umunsi umwe ahageze arahagarara, aravuga ati “ndifuza ko mumfasha.” Abari bashinzwe kwakira abantu bishimiye kumufasha. Bamuhaye Bibiliya maze banamwereka uko yayifashisha ikamugirira akamaro.

Abagenzi bagiye bahaca maze bagahagarara, bakaganira n’abo bantu ku ijambo ry’Imana. Mu kwezi kumwe gusa, iyo gahunda ibera i Manhattan yatumye abantu bahabwa amagazeti 3.797 n’ibitabo 7.986.