Yatangiye ari umwe baza kuba benshi!
Marta, ni Umuhamya wa Yehova wo muri Gwatemala wiga ururimi rw’Igikeci, kugira ngo abone uko abwiriza abantu bavuga urwo rurimi. Umunsi umwe yahuye n’umugabo wari uvuye kwa muganga. Akimubona, yahise akeka ko ari uwo mu gace k’imisozi miremire kavugwamo urwo rurimi, ariko kadakunze kubwirizwamo. Yaramwegereye agerageza kumuganiriza akoresheje amagambo make y’Igikeci yari azi.
Marta yasabye uwo mugabo ko yajya amwigisha Bibiliya. Uwo mugabo yarabyishimiye ariko amubwira ko atabona amafaranga yo kujya amwishyura. Marta yamushubije ko Abahamya ba Yehova bigisha abantu Bibiliya ku buntu. Yanamubwiye ko ashobora kujya amwigisha bakoresheje terefoni. Uwo mugabo yahise abyemera. Kubera ko we yari azi kuvuga Icyesipanyoli no kugisoma, Marta yamuhaye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo muri urwo rurimi. Nanone yamuhaye agatabo gafite umutwe uvuga ngo: Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Mu cyumweru cyakurikiyeho, uwo mugabo, umugore we n’abana be babiri, Marta yatangiye kubigisha Bibiliya akoresheje terefoni. Bigaga kabiri mu cyumweru. Marta yagize ati: “Nubwo ntavugaga neza Igikeci, twigaga mu Cyesipanyoli, umugabo agasobanurira umugore we ibyo twiga. Abana be bo bumvaga Icyesipanyoli.”
Uwo mugabo yari pasiteri mu idini. Na we yatangiye kwigisha abayoboke be ibyo yigaga muri Bibiliya. Abo bantu bakunze ibyo yabigishaga, maze bamubaza uko yabimenye. Igihe yababwiraga ko hari umwigisha Bibiliya, na bo batangiye kwigira Bibiliya hamwe na we. Mu gihe gito, Marta yari asigaye yigisha Bibiliya abantu bagera kuri 15 akoresheje terefoni. Icyo gihe, bafataga mikoro bakayishyira hafi ya terefoni kugira ngo bose bumve.
Igihe Marta yabwiraga abasaza b’itorero iby’abo bantu yigisha Bibiliya, umwe muri bo yagiye gusura agace abo bantu bari batuyemo. Yabatumiye mu materaniro yari kubera ahantu hareshya n’urugendo rw’isaha n’imodoka, hanyuma umuntu agakora urundi rugendo rw’amasaha abiri n’amaguru. Muri ayo materaniro, byari biteganyijwe ko umugenzuzi w’akarere a atanga disikuru. Abantu bagera kuri 17 baje mu materaniro.
Nyuma y’ibyumweru bike, uwo mugenzuzi n’abandi Bahamya bamaze iminsi ine babwiriza muri ako gace. Mu gitondo, baberekaga videwo zacu zishingiye kuri Bibiliya zo mu rurimi rw’Igikeci, hanyuma bakabigisha agatabo kavuga ngo: “Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe? Nyuma ya saa sita, baberekaga videwo zo kuri Tereviziyo ya JW. Nanone uwo mugenzuzi w’akarere yashyizeho gahunda y’uko umuntu wese wifuza kwiga Bibiliya yabona umuntu umwigisha.
Muri iyo minsi uko ari ine, Abahamya babwirije hafi y’umudugudu wa Kekchi, nuko batumira abantu mu materaniro yihariye. Muri ayo materaniro, abavandimwe basabye ko abantu bagera kuri 47 bari bayajemo bahabwa ababigisha Bibiliya. Imiryango cumi n’umwe yahise ibyemera.
Amezi make nyuma yaho, abasaza bashyizeho gahunda y’uko muri uwo mudugudu habera amateraniro yo mu mpera z’icyumweru. Ubu abantu bagera kuri 40 baza mu materaniro buri gihe. Igihe abavandimwe bizihizaga Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, haje abantu bagera kuri 91.
Iyo Marta yibutse uko byagenze kugira ngo abantu bo muri uwo mudugudu bamenye ukuri, agira ati: “Nshimira Yehova cyane. Hari igihe numva ntabasha gukora byinshi nk’uko mbyifuza, ariko nanone ngashimishwa n’uko Yehova adukoresha. Yari azi ibiri mu mutima w’abo bantu, kandi atuma tubonana na bo. Yehova arabakunda cyane.”
a Umugenzuzi w’akarere, ni umubwiriza w’Umuhamya wa Yehova ugenda asura amatorero agera kuri 20, agize icyo twita akarere.