18 GASHYANTARE 2019
U BUDAGE
Imurika rigaragaza uko Abahamya batotejwe n’ishyaka rya Nazi
Kuva tariki ya 26 Nzeri 2018 kugeza tariki ya 6 Mutarama 2019, ikigo cy’i Munich gishinzwe kubika inyandiko z’amateka, cyakiriye imurika ryari rigamije kumenyesha abantu muri rusange ibibazo Abahamya ba Yehova bahuye na byo mu gihe u Budage bwari buyobowe n’ishyaka rya Nazi. Icyo kigo gikorera ahahoze ibiro bikuru by’ishyaka rya Nazi.
Dogiteri Hans-Georg Küppers, umuyobozi w’umugi wa Munich ni we watangije uwo muhango asobanura impamvu yatumye bashyiraho iryo murika. Mu ijambo yavuze aha ikaze abari bawitabiriye, yagize ati: “Iri murika ni ingenzi cyane kuko rizatuma abantu bamenya ukuntu Abahamya ba Yehova bamaze igihe kirekire batotezwa n’ishyaka rya Nazi. . . . Twifuza ko abantu bamenya ibyabaye kuri izo nzirakarengane.”
Inkuru ivuga ibyo Abahamya bo mu mugi wa Munich bahuye na byo mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi, yerekanwe ku bibaho bigera kuri 60 byariho inkuru zivuga iby’ubutwari, ubudahemuka n’abarokotse ibitotezo byo muri icyo gihe. Ikibaho kimwe kivuga inkuru ya Martin na Gertrud Pötzinger, batandukanyijwe bakajya gufungirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, nyuma y’amezi make bashakanye. Martin na Gertrud bamaze imyaka ikenda batabonana. Bombi barokotse ibyo bitotezo, kandi nyuma yaho Pötzinger yaje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.
Ikindi kibaho cyagaragazaga inkuru ya Therese Kühner, waje kuba Umuhamya wa Yehova mu wa 1929. Igihe u Budage bwacaga Abahamya, amateraniro yaberaga iwe mu ibanga kandi yaje no kujya acapa ibitabo by’Abahamya yifashishije imashini iciriritse mu rugo. Abayoboke bamaze kubimenya, baramufashe baramufunga bamuziza gucapa no gukwirakwiza ibitabo birwanya leta kandi bigaca intege abasirikare. Kühner yakomeje kuba indahemuka nubwo bari kumwica. Ikibabaje ni uko yaje kwicwa ku itariki ya 6 Ukwakira 1944.
Ibindi bibaho bigaragaza ukuntu Abahamya banze kwivanga muri politiki, bakanga kuvuga indamukanyo ya Hitileri; ibyo byatumye babahiga bukware.
Mu mwaka wa 1934, Hitileri yarahiriye gutsemba Abahamya ba Yehova agira ati: “Ako gatsiko kagomba gutsembwa mu Budage!” Abahamya bihanganiye ibyo bitotezo bikaze igihe Hitileri yashakaga gusohoza umugambi we mubisha. Igitangaje ni uko Hitileri n’ishyaka rye bahindutse amateka, icyakora ubu mu Budage hakaba hari Abahamya basaga 165.000. Dushimira Yehova we watumye imibabaro yacu iduhesha ibyiringiro ‘bituma umuntu atamanjirwa’.—Abaroma 5:3-5.