Eritereya
Abahamya ba Yehova muri Eritereya
-
Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo: 64
Abahamya bageze mu za bukuru babiri bapfiriye muri gereza yo muri Eritereya
Habtemichael Tesfamariam na Habtemichael Mekonen bapfiriye muri gereza ya Mai Serwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2018. Bombi bafunzwe barengana bazira ukwizera kwabo kandi bamaze imyaka hafi icumi babaho mu buzima bubi bwo muri gereza kandi bafatwa nabi.
Amahanga yamenyeshejwe ikibazo cy’Abahamya ba Yehova batotezwa na Eritereya
Kuba Eritereya “itoteza abantu ibaziza idini ryabo n’ubwoko bwabo” binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi ni “icyaha gikorerwa inyokomuntu.”
Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye izagaragaza ukuntu Eritereya itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu
Mu mpera z’Ukwakira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izagezwaho raporo y’uko Eritereya itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’uko itoteza Abahamya.
Amaherezo y’Abahamya bo muri Eritereya bamaze imyaka makumyabiri muri gereza ni ayahe?
Abahamya batatu bamaze imyaka 20 bafunzwe bataragezwa imbere y’urukiko. Abandi benshi bari muri gereza. Ese hari ubwo Eritereya izareka gutoteza abantu ibahora idini?