Soma ibirimo

10 UKWAKIRA 2024
ERITEREYA

Abahamya ba Yehova benshi bo muri Eritereya barafunzwe

Mu bahamya 23 bafunzwe harimo na mushiki wacu w’imyaka 85 yose

Abahamya ba Yehova benshi bo muri Eritereya barafunzwe

Ku itariki ya 27 Nzeri 2024, abayobozi bo muri Eritereya bateye urugo rwari rurimo kuberamo amateraniro y’Abahamya ba Yehova. Abapolisi bafashe abantu 24 harimo abavandimwe 6, bashiki bacu 16 n’abana babiri. Nyuma y’iminsi itatu, abapolisi baragarutse bafata mushiki wacu w’imyaka 85 wo muri urwo rugo. Abana babiri bari bafashwe baje kurekurwa ariko abantu bakuru bose uko ari 23 bagiye kubafungira muri gereza ya Mai Serwa.

Ubu muri Eritereya hafungiye Abahamya ba Yehova 63 bazira ukwizera kwabo, harimo 10 barengeje imyaka 70. Muri abo bose bafunzwe harimo n’abo baherutse gufungwa tumaze kuvuga, nta n’umwe bahamije icyaha cyangwa ngo bamukatire igifungo.

Ibyo bintu biherutse kuba ni bimwe mu byaranze amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Eritereya, kuko bamaze imyaka myinshi batotezwa. Ku itariki ya 25 Ukwakira 1994, Perezida wa Eritereya yambuye ubwenegihugu Abahamya bo muri icyo gihugu, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi kuri 30. Kuva icyo gihe abavandimwe na bashiki bacu batangiye gutotezwa kandi bagafungwa barengana.

Tubabajwe cyane n’ibyo bitotezo biherutse kugera ku Bahamya bo muri icyo gihugu. Dukomeje gusengera abari muri gereza zo muri Eritereya, kandi twizeye ko Yehova azabaha kwihangana, ihumure n’imbaraga.—Abaheburayo 13:3.