Icyo twavuga kuri Eritereya
Abahamya ba Yehova baratotezwa cyane muri Eritereya. Kuva Eritereya yabona ubwigenge mu mwaka wa 1993, ntiyigeze ireka gufunga Abahamya ba Yehova, kubahohotera no kubakorera ibikorwa by’iyicarubozo. Ku itariki ya 25 Ukwakira 1994, perezida yaciye iteka rivuga ko Abahamya ba Yehova “biyambuye ubwenegihugu bwo kuba ari abaturage ba Eritereya” kuko banga kwifatanya mu bikorwa bya politiki kandi ntibiyandikishe mu gisirikare. Ibyo byatumye leta ibambura uburenganzira bw’ibanze buri muturage wese ahabwa n’amategeko.
Ibyo bitotezo bimaze imyaka myinshi byatumye Abahamya benshi bahunga icyo gihugu. Abagisigayemo bahora bakangishwa kugirirwa nabi kandi baba bagomba kugira amakenga cyane igihe bakora umurimo uwo ari wose ufitanye isano n’idini ryabo. Hashize imyaka itari mike abayobozi ba Eritereya bafata Abahamya benshi bakabafunga. Hari abafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare, abandi bakazira ko bagiye mu materaniro cyangwa se ko babwira abaturanyi babo ibyo bizera. Hari n’abafungwa kubera impamvu zitazwi. Mu Bahamya bafungwa haba harimo abagabo n’abagore bageze mu za bukuru ndetse rimwe na rimwe n’abana. Hari abagabo batatu b’Abahamya bamaze imyaka isaga 20 bafunzwe. Nta n’umwe wahamijwe icyaha cyangwa ngo acirwe urubanza cyangwa se ngo akatirwe.
Muri iki gihe, ibihugu byo hirya no hino ku isi byamaze kumenya ko Abahamya bo muri Eritereya batotezwa. Abayobozi b’igihugu byo muri Afurika, u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika baganiriye n’abayobozi ba Eritereya kuri icyo kibazo, ariko nta kintu kigaragara guverinoma yigeze ikora. Nanone Abahamya basabye kenshi abayobozi ba Eritereya bo mu mugi wa Samara ko baganira kuri icyo kibazo kugira ngo barebe uko cyakemuka, ariko guverinoma yanze kubonana na bo.