Soma ibirimo

Ikarita igaragaza uduce two mu burengerazuba bwa Kanada twibasiwe n’umwuzure

26 UGUSHYINGO 2021
KANADA

Imvura nyinshi yateje imyuzure mu burengerazuba bwa Kanada

Imvura nyinshi yateje imyuzure mu burengerazuba bwa Kanada

Guhera ku itariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2021, uduce two muri British Columbia two mu burengerazuba bwa Kanada twagushije imvura idasanzwe. Uduce tugera kuri 20 twagushije imvura iruta iyari isanzwe itugwamo, ku buryo hari utwagejeje ku gipimo cya milimetero 250 mu minsi itatu gusa. Iyo mvura yateje imyuzure n’inkangu. Byafunze imihanda, abantu bahunga ingo zabo n’ingendo zirahagarara.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta Muhamya wakomeretse

  • Ababwiriza 144 basabwe kuva iwabo

  • Nibura amazu 35 yarangiritse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Ibiro by’ishami byo muri Kanada byashyizeho Komite Ishinze Ubutabazi

  • Abavandimwe na bashiki bacu bavuye mu byabo bacumbikiwe na bene wabo hamwe n’Abahamya bagenzi babo bo mu migi ituranye n’ahabaye ibiza

  • Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero barimo barakoresha Bibiliya bahumuriza imiryango yagezweho n’ibiza

  • Aho abayobozi bemeje ko hadateje akaga, abagize Komite Ishinzwe Ubutabazi bakorana n’ikipe yo mu Rwego Rushinzwe Ubwubatsi kugira ngo bagenzure amazu yangiritse n’ibisabwa ngo yongere gusanwa

  • Imirimo yose y’ubutabazi ikorwa ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Hari hashize amezi atatu, imyinshi muri iyo miryango y’Abahamya yari yaravanywe mu byayo n’inkongi y’umuriro yabaye mu ntangiriro ya Kanama 2021. Mu gihe hakomeje kubaho ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibiza, abagaragu ba Yehova bakomeza kwishimira gukurikiza amabwiriza Yehova atanga yo kugira agakapu ko guhungana karimo ibintu by’ibanze no kuba umuntu yarabitse ibiribwa.

Ibibazo biterwa n’ibiza birushaho kwiyongera, ariko ntiduhangayika kuko tuzi ko Yehova afite imbaraga zo kudukiza.—Habakuki 3:17, 18.