25 UKWAKIRA 2021
MADAGASIKARI
Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu rurimi rw’Ikimaligashi
Ku itariki ya 16 Ukwakira 2021, umuvandimwe Anthony Morris umwe mu bagize Inteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yo mu bwoko bwa eregitoronike mu rurimi rw’Ikimaligashi. Disikuru yihariye yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe yakurikiwe n’abantu bagera hafi ku 40 000. Biteganyijwe ko Bibiliya zicapye zizaboneka mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.
Ikimaligashi kivugwa n’abantu bagera kuri 27 000 000. Muri Madagasikari ni ho urwo rurimi ruvugwa cyane kuko rukoreshwa mu butegetsi. Nubwo Madagasikari iherereye ku birometero 400 uvuye ku nkombe ya Afurika, ururimi rw’Ikimaligashi rubarirwa mu muryango w’indimi zivugwa mu magepfo y’uburasirazuba bwa Aziya no mu magepfo ya Pasifika. Muri izo ndimi harimo Igifiji, Ikinyandoneziya n’Igitagaloge.
Hashize imyaka myinshi guhindura Bibiliya mu Kimaligashi bitangiye, byatangiye ahagana mu mwaka wa 1800. Abamisiyonari bagerageje guhindura Bibiliya mu Kimaligashi bagiye bahura n’inzitizi zitandukanye, urugero nko kurwara Malariya, kurwanywa n’abenerurimi no kubura ibikoresho bihagije byo gucapa. Icyakora mu mwaka wa 1835 habonetse Bibiliya ya mbere yuzuye muri urwo rurimi.
Nubwo hashyizweho iyo mihati yose, hari hashize imyaka myinshi abavuga Ikimaligashi, badafite ubuhinduzi bwumvikana neza bwa Bibiliya. Icyakora, mu mwaka wa 2003 Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Mu mwaka wa 2008, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye.
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu rurimi rw’Ikimaligashi, izatuma abavuga urwo rurimi barushaho gusobanukirwa neza ukuri ko muri Bibiliya nubwo urwo rurimi rufite izindi nyinshi bifitanye isano. Hari umuhinduzi wagize ati: “Abahinduzi bakoze uko bashoboye, bakoresha amagambo n’imvugo byumvikana mu duce dutandukanye kubera ko hari amagambo amenyerewe mu migi ariko akaba atamenyerewe mu byaro.”
Urugero rumwe ruboneka mu murongo wo mu Bakolosayi 3:13, hagira hati: “Mukomeze kwihanganirana.” Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bari basaganywe abantu bakoresha ururimi ruvugwa mu burasirazuba rufitanye isano n’Ikimaligashi bumvaga uwo murongo usobanura ngo: “Mukomeze kuvugana.” Ariko Bibiliya ivuguruye yo ikoresha imvugo ituma abayisoma bose bumva ko bakeneye kwirengagiza amakosa y’abandi maze bakabababarira.
Undi muhinduzi we yaravuze ati: “Igihe twakoraga kuri uyu mushinga ni bwo nasenze cyane. Niboneye ukuntu Yehova yadufashije akoresheje umwuka wera.”
Twishimiye kuba abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikimaligashi barabonye iyo mpano nziza cyane igaragaza “ubuntu butagereranywa” bwa Yehova.—1 Petero 4:10.