25 KANAMA 2023
MALAWI
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu rurimi rw’Igicicewa
Ku itariki ya 18 Kanama 2023, umuvandimwe Kenneth Cook Jr., wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu rurimi rw’Igicicewa. Iyo Bibiliya yasohotse ku munsi wa mbere w’ikoraniro ryo mu mwaka wa 2023 rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze Kwihangana,” ryabereye mu Nzu y’Amakoraniro iri mu mujyi wa Lilongwe muri Malawi. Abateranye bahawe kopi zicapye z’iyo Bibiliya. Nanone kandi bashoboraga kubona iyo Bibiliya mu rwego rwa elegitoronike kuri JW Box.
Disikuru yatanzwe igihe iyo batangazaga ko iyo Bibiliya yasohotse, yakurikiranywe n’abari bateraniye kuri sitade ebyiri zo muri iki gihugu, imwe iri mu gihugu rwagati indi iri mu majyepfo y’igihugu, bakoresheje sheni ya JW kuri satelite. Nanone hari abakurikiye iyo disikuru bari ahantu henshi mu giturage habereye amakoraniro no mu Nzu z’Ubwami nyinshi zo muri Malawi. Nanone kandi iyo disikuru yakurikiranywe n’amatorero yo muri Mozambike, akoresha ururimi rw’Igicicewa. Abantu bagera ku 77.112 bakurikiranye disikuru yo gutangaza ko iyo Bibiliya yasohotse bari muri sitade ebyiri no mu giturage ahabereye amakoraniro, mu gihe ababarirwa mu bihumbi bakurikiranye iyo gahunda bari mu Nzu z’Ubwami.
Igicicewa ni ururimi rukoreshwa cyane muri Malawi kandi ruvugwa n’abantu barenga miliyoni icumi mu gihugu. Nanone ruvugwa mu bice bimwe na bimwe byo muri Mozambike, Afurika y’Epfo, Zambiya na Zimbabwe. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu Gicicewa yasohotse mu mwaka wa 2006, kandi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye yasohotse mu mwaka wa 2010. Ubu Abavandimwe na bashiki bacu bishimiye kuba barabonye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye ivuguruye mu rurimi rw’Igicicewa.
Umwe mu babwiriza yagize ati: “Abantu benshi bavuga Igicicewa duhura nabo mu murimo wo kubwiriza, bafite Bibiliya zikoresha ururimi rwa kera cyane. Iyo tubasabye gusoma umurongo muri Bibiliya zabo, akenshi ntibasobanukirwa icyo uwo murongo ushatse kuvuga. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye irumvikana neza. Ntegerezanyije amatsiko igihe nzaba ndi kuyikoresha mu murimo wo kubwiriza!”
Twizeye ko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, izafasha abavandimwe na bashiki bacu n’abandi bantu bashimishijwe, bakoresha ururimi rw’Igicicewa ‘kwishimira amategeko ya Yehova.’—Zaburi 1:2.