Soma ibirimo

15 NZERI 2023
MIYANIMARI

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igicini (Hakha) n’urw’Ikimizo

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igicini (Hakha) n’urw’Ikimizo

Mu mpera z’ibyumweru ebyiri zikurikirana, abavandimwe bo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Miyanimari batangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo mu ndimi ebyiri zo muri icyo gihugu. Ku itariki ya 3 Nzeri 2023, umuvandimwe Sai Hlua yatangaje ko hasohotse icyo gitabo mu Gicini (Hakha). Naho ku itariki ya 10 Nzeri, umuvandimwe Clifton Ludlow yatangaje ko cyasohotse mu Kimizo.

Igicini (Hakha)

Porogaramu yo gutangaza ko igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igicini (Hakha) yafashwe amajwi na videwo mbere y’igihe hanyuma bayohereza mu matorero avuga Igicini (Hakha) yo muri Miyanimari hakoreshejwe JW Box. Abantu bagera ku 397 bakurikiye iyo porogaramu bari mu Mazu y’Ubwami atandukanye muri Miyanimari. Abateranye bahawe kopi zicapye z’icyo gitabo. Nanone kandi icyo gitabo cyasohotse mu buryo bwa elegitoronike kandi gisohoka cyarafashwe amajwi.

Abantu benshi bavuga ururimi rw’Igicini (Hakha) batuye mu misozi ya Chin iri mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Miyanimari. Ku isi hari abantu barenga 200.000 bavuga ururimi rw’Igicini (Hakha). Muri Miyanimari, hari ababwiriza barenga 220 bari mu matorero atanu n’itsinda rimwe bikoresha ururimi rw’Igicini. Nanone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari itorero rimwe n’itsinda rimwe.

Hari umuvandimwe wavuze ati: “Ntegerezanyije amatsiko igihe nzaba nkoresha iki gitabo cya Matayo mu murimo wo kubwiriza kubera ko uko cyanditse bizorohera abavuga Igicini kugisoma no kugisobanukirwa.”

Ikimizo

Porogaramu yo gutangaza ko igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Ikimizo yafashwe amajwi na videwo mbere y’igihe hanyuma bayerekana ku Mazu y’Ubwami abiri yo muri Miyanimari. Disikuru irangiye, abantu 173 bari bateranye bahawe kopi zicapye z’icyo gitabo cya Matayo, kandi cyanasohotse mu buryo bwa elegitoronike, kinasohoka cyarafashwe amajwi.

Mbere ururimi rw’Ikimizo rwitwaga Lushei. Urwo rurimi ruvugwa muri Bangaladeshi, Miyanimari no muri Leta yo mu Buhinde yitwa Mizoram. Ku isi hose Ikimizo kivugwa n’abantu bagera kuri 1.300.000. Ubu muri Miyanimari no mu Buhinde, hari ababwiriza 250 bari mu matorero 5 akoresha ururimi rw’Ikimizo.

Kera amakipe y’abahinduzi bo mu rurimi rw’Igicini n’urw’Ikimizo, yakoreraga ku biro byitaruye by’ubuhinduzi byari munsi y’umusozi wa Chin. Muri Mata 2021, intambara yashyamiranyije abenegihugu yatumye ayo makipe ahungishirizwa ahandi ava muri ako gace. Ubu abahinduzi basigaye bakorera mu mujyi wa Yangon, uri ku birometero 4 n’igice uvuye aho ibiro by’ishami byo muri Miyanimari bikorera.

Dushimishijwe n’uko abavandimwe na bashiki bacu bavuga Igicini n’Ikimizo hamwe n’abandi benshi bashobora gusoma “ubutumwa bwiza bw’ikuzo bwerekeye Kristo,” mu rurimi rwabo.—2 Abakorinto 4:4.