21 MATA 2021
MIYANIMARI
Urwibutso rwo mu mwaka wa 2021: Miyanimari
Disikuru y’Urwibutso yatanzwe hakoreshejwe terefone nubwo hari mu gihe cy’umutekano muke
Guhera muri Gashyantare 2021, muri Miyanimari hari umutekano muke. Mu cyumweru cyabanjirije Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, mu duce dutandukanye tw’igihugu havutse imvururu kubera udutsiko twitwaje intwaro. Ibyo byatumye ababwiriza bagera ku 5.102 batabasha kubona interineti. Abavandimwe bashatse ubundi buryo bazakoresha kugira ngo bakurikire disikuru y’Urwibutso. Bahisemo gukoresha terefone.
Mu mugi umwe, ku munsi w’Urwibutso haramutse humvikana urusaku rw’amasasu. Abasirikare batangiye gusaka ahantu hose bashakisha abigaragambyaga. Abavandimwe bahumurijwe n’amagambo agize isomo ry’umwaka ari muri Yesaya 30:15 adutera inkunga yo ‘gukomeza gutuza no kwiringira Yehova.’ Bagumye mu mazu yabo, baratuza, bavuga mu ijwi ryo hasi, bazimya amatara nuko bizihiza Urwibutso. Nubwo hari imvururu abagize itorero ryo muri uwo mugi bateranye ari benshi kurusha mbere hose. Abenshi bakurikiranye Urwibutso hakoreshejwe terefone.
Mu gihugu hose hateranye abantu bagera ku 11.877. Ni ukuvuga ko abateranye biyongereyeho 14 ku ijana ugereranyije n’umwaka wa 2019.
Twizeye ko Data wo mu ijuru Yehova, yishimye igihe yabonaga imihati abavandimwe bashyizeho ngo bakomeze kumusenga nubwo bari mu gihe cy’umutekano muke.—Imigani 27:11.