Soma ibirimo

Mike Jalal na Natali Sa’ad (aba kabiri uturutse ibumoso) n’abandi Bahamya baherutse kubona ibyemezo by’amavuko by’abana babo

2 WERURWE 2016
PALESITINA

Abahamya ba Yehova bo muri Palesitina bimwa ibyangombwa

Abahamya ba Yehova bo muri Palesitina bimwa ibyangombwa

Mike Jalal na Natali Sa’ad ni Abahamya ba Yehova bo muri Palesitina. Nubwo basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, leta ntishobora kubaha icyemezo cy’uko bashyingiranywe. Vuba aha ni bwo babonye icyemezo cy’amavuko cy’umwana wabo witwa Andrae, kandi na bwo bakibona bigoranye. Icyakora si bo bonyine, kuko n’indi miryango y’Abahamya ba Yehova ifite icyo kibazo. Kubera ko idini ry’Abahamya ba Yehova ritarahabwa ubuzima gatozi muri Palesitina, ubutegetsi bwaho bwanga kubaha ibyangombwa.

Kuba badafite ubuzima gatozi bituma uburenganzira bwabo butubahirizwa

Mike Jalal na Natali Sa’ad basezeraniye muri Isirayeli, basezeranywa n’Umuhamya wa Yehova wabiherewe uburenganzira. Icyakora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Palesitina yanze kwandika ishyingiranwa ryabo kuko Abahamya ba Yehova batarahabwa ubuzima gatozi. Kubera ko abategetsi batemera ishyingiranwa ryabo, abana babyaye ntibemerwa mu mategeko, kandi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanga kubabarura. Uwo muryango ndetse n’abandi babyeyi b’Abahamya nta ko batagize ngo barenganurwe.

Abana basigaye bahabwa ibyemezo by’amavuko

Mu mwaka wa 2014, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeye ubusabe bw’abashakaga kwandikisha abana. Mike Jalal na Natali Sa’ad bashimishijwe n’uko amaherezo, umwana wabo Andrae (wavutse ku itariki ya 30 Mutarama 2012) yahawe ibyangombwa. Ababyeyi ba Maya Jasmin, Laura na Cristian, bagaragara hejuru ku ifoto, na bo bishimiye ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahaye abana babo ibyemezo by’amavuko, ikemera ko ari Abakristo.

Ubu abana b’Abahamya bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko kandi bafite uburenganzira nk’ubw’abandi baturage bose bo muri icyo gihugu. Ababyeyi bashobora kujyana n’abana babo mu bindi bihugu nta nzitizi kandi bashobora no kubandikisha mu mashuri.

Hari ibindi byangombwa bataremererwa guhabwa

Nubwo hari ibintu byiza byagezweho, abayobozi bakomeje kwanga guha Mike Jalal na Natali Sa’ad n’abandi Bahamya 14 bashakanye icyemezo cy’uko bashyingiranywe. Ibyo bituma bahabwa akato muri sosiyete kuko hari abumva ko babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Kubera ko leta yabimye ubuzima gatozi, abashakanye bishyura imisoro buri wese ku giti cye kandi buri wese akagira konti ye kuri banki. Iyo umwe arwaye, mugenzi we ntaba yemerewe kumuhitiramo uburyo bwo kuvurwa. Iyo umwe apfuye, uwo bashakanye n’abana be ntibaba bafite uburenganzira ku mutungo asize. Ntibashobora no kumushyingura mu buryo buhuje n’imyizerere yabo ya gikristo. Baba bagomba kumuhamba mu irimbi ry’Abayisilamu, mu mwanya wagenewe abatari Abayisilamu.

Barimo gusaba ubuzima gatozi

Muri Nzeri 2010, Abahamya ba Yehova bandikiye abayobozi ba Palesitina basaba guhabwa ubuzima gatozi. Bamaze imyaka ibiri nta gisubizo barabona, bahisemo kugeza icyifuzo cyabo ku Rukiko Rukuru rw’i Ramallah, basaba ubuzima gatozi. Icyakora mu kwezi k’Ukwakira 2013, urwo rukiko rwabateye utwatsi rushingiye ku mategeko agenga imiburanishirize y’imanza.

Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova bakomeje kwitabaza amategeko kandi bavugana kuri icyo kibazo n’abategetsi ngo barebe uko cyabonerwa umuti. Ariko kubera ubushake buke bw’abayobozi, na n’ubu icyo kibazo ntikirakemuka.

Philip Brumley, umujyanama mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova yaravuze ati “Abahamya bamaze imyaka igera hafi ku 100 i Ramallah, n’ahandi muri Palesitina. Abahamya bashimira abayobozi kubera ko babemerera guteranira hamwe mu mahoro. Icyakora kuba bakorerwa ivangura rishingiye ku idini ntibahabwe ubuzima gatozi, ntibyagombye gutuma badahabwa uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu.”

Abahamya ba Yehova bemera rwose ko abayobozi ba Palesitina bakoze igikorwa cyiza cyo guha abana babo ibyemezo by’amavuko. Abagabo n’abagore bashakanye ariko bakaba batarahabwa icyemezo cy’uko bashyingiranywe, bafite icyizere cy’uko abayobozi bazakemura n’ibindi bibazo by’ibyangombwa bisigaye, kandi bakabaha ubuzima gatozi.