Soma ibirimo

20 MATA 2022
U BUBILIGI

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro urengera Abahamya ba Yehova bo mu Bubiligi mu bijyanye n’imisoro

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro urengera Abahamya ba Yehova bo mu Bubiligi mu bijyanye n’imisoro

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro urengera Abahamya ba Yehova bo mu Bubiligi. Abagize urwo rukiko bemeje ko Leta y’u Bubiligi yarenganyije Abahamya ba Yehova ibaca imisoro ihanitse ku mitungo y’amatorero icyenda y’Abahamya ba Yehova iherereye mu murwa mukuru Buruseli. Uwo mwanzuro w’urubanza rwa Christian Assembly of Jehovah’s Witnesses n’abandi baregamo Leta y’u Bubiligi, watangajwe ku itariki ya 5 Mata 2022. Uwo mwanzuro wafashwe uzatuma abavandimwe bacu bo mu Bubiligi n’abo mu bindi bihugu by’i Burayi basenga Yehova mu bwisanzure.

Mbere y’umwaka wa 2018, amadini yose ari mu mugi wa Buruseli ntiyatangaga imisoro ku nyubako asengeramo. Muri uwo mwaka, ni bwo umugi wa Buruseli wahinduye itegeko rigenga imisoro, rivuga ko amadini atandatu yonyine ari yo “azwi na leta” bityo akaba ari yo yonyine agomba kuvanirwaho imisoro. Kubera iryo tegeko Abahamya ba Yehova bari kwishyura imisoro ihanitse cyane ku Mazu y’Ubwami ari mu mugi wa Buruseli, ku buryo buri mwaka bari kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera ku miriyoni 49 500 000 y’imisoro.

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko gusonera imisoro ayo madini atandatu yonyine yo mu mugi wa Buruseli, ari ivangura ryakorewe Abahamya ba Yehova kandi ko ari ukurengera amasezerano ibihugu by’u Burayi byasinye mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Muri uwo mwanzuro nanone, urukiko rwanze icyemezo cya leta y’u Bubiligi kuko yabeshye ko Abahamya ba Yehova bashobora kwandika basaba ubuzima gatozi. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavuze ko Minisitiri w’Ubutabera ari we wenyine ufite ububasha bwo gusabira Abahamya ubuzima gatozi kandi umwanzuro wo guha cyangwa kwima ubuzima gatozi idini runaka bikorwa na leta.

Mu mwanzuro urukiko rwafashe, rwavuze ko kugira ngo amadini abone ubuzimagatozi mu Bubiligi “nta mategeko bikurikiza,” rwongeyeho ko amadini adashobora kwitega ko nasaba guhabwa ubuzimagatozi, . . . azanahabwa uburenganzira bwo gukurirwaho imisoro kuko nta mategeko azwi bagenderaho.” Ubwo rero, urwo rukiko rwategetse u Bubiligi gufata amadini yose kimwe harimo n’Abahamya ba Yehova.

Umwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu watsindagirije ko abayobozi nta burenganzira bafite bwo gufata umwanzuro bemeza ko imyizerere y’idini runaka ari ukuri cyangwa kugena uko abantu bakorera Imana. Nanone kandi uzatuma no mu bindi bihugu by’i Burayi hadashyirwaho amategeko agena iby’imisoro atuma umuryango wacu urengana.

Dushimira Yehova kuba yaradufashije tugatsinda izo manza zose ku buryo bizadufasha kugera ku cyifuzo cyacu cyo guhesha ikuzo izina rye.—Ibyahishuwe 15:4.