27 UGUSHYINGO 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA: 24 NZERI 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—YACIWE AMANDE | “Yehova azakemura ibibazo mfite”
Ku itariki ya 23 Nzeri 2024, urukiko rw’akarere ka Dzerzhinskiy rwo mu gace ka Yaroslavl, rwahamije icyaha umuvandimwe Anton Kokovin, maze rutegeka ko acibwa amande angana na miliyoni hafi 11 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo twamuvugaho
Natwe twiringiye ko Yehova azaha imigisha myinshi abantu bagaragaza ukwizera kandi bakihangana kugira ngo bashyigikire ubutegetsi bwe bw’ikirenga.—Abaheburayo 11:6.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 18 Gicurasi 2022
Batangiye kumushinja ibyaha
Ku itariki ya 19 Gicurasi 2022
Basatse inzu ye. Abashinzwe umutekano babahase ibibazo
Ku itariki ya 6 Kamena 2022
Bamuhamije icyaha cyo kwifatanya mu bikorwa by’ubutagondwa kandi bamubujije gukora ingendo
Ku itariki ya 29 Gicurasi 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye