IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
1 Abakorinto 10:13—“Imana ni iyo kwizerwa”
“Nta kigeragezo cyabagezeho kitari rusange ku bantu. Ariko Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.”—1 Abakorinto 10:13, Ubuhinduzi bw’Isi Nshya.
“Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.”—1 Abakorinto 10:13, Bibiliya Yera.
Icyo umurongo wo mu 1 Abakorinto 10:13 usobanura
Uyu murongo ugaragaza imico ihebuje y’Imana, hakubiyemo no kuba ari indahemuka. Abagaragu b’Imana bizerwa bashobora kwishingikiriza ku bufasha bwayo cyane cyane iyo bahanganye n’ibigeragezo.
“Nta kigeragezo cyabagezeho kitari rusange ku bantu.” Abagaragu b’Imana bashobora guhura n’ikigeragezo cyo gukora ikintu kitayishimisha. Bene ibyo bigeragezo nubwo biba bikomeye, ntitwavuga ko ari bishya cyangwa bitamenyerewe kuko abantu benshi baba baragiye bahura na byo. a Ubwo rero, abagaragu b’Imana bashobora kwizera ko na bo bazihanganira ibyo bibazo.
“Imana ni iyo kwizerwa.” Yehova b Imana ni uwo kwizerwa no kwiringirwa. Akomeza isezerano rye kandi ntazigera atererana indahemuka ze n’abamwumvira (Gutegeka 7:9; Zaburi 9:10; 37:28). Ku bw’ibyo rero, abamusenga bashobora kwiringira ko azanasohoza andi masezerano abiri akurikira ari muri uyu murongo.
“Ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira.” Imana igaragaza ko ari iyo kwizerwa mu gihe itemera ko abagaragu bayo bagerwaho n’ibigeragezo batashobora kwihanganira. Izi aho ubushobozi bw’abagaragu bayo bugarukira.—Zaburi 94:14.
“Izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.” Imana ishobora gukuraho ikigeragezo cyangwa igafasha abagaragu bayo kucyihanganira ibaha icyo bakeneye. Urugero, iyobora abagaragu bayo ikoresheje umwuka wera, ikabahumuriza ikoresheje Ijambo ryayo Bibiliya, cyangwa ikabafasha kubona ibyo bakeneye ikoresheje Abakristo bagenzi babo.—Yohana 14:26; 2 Abakorinto 1:3, 4; Abakolosayi 4:11.
Impamvu umurongo wo mu 1 Abakorinto 10:13 wanditswe
Uyu murongo ugaragara mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu itorero ry’i Korinto. Muri iyi baruwa, Pawulo yakoresheje amateka ya Isirayeli ya kera kugira ngo aburire Abakristo b’i Korinto (1 Abakorinto 10:11). Pawulo yagaragaje ibigeragezo binyuranye Abisirayeli bari bahanganye na byo hakubiyemo; gusenga imana z’ibinyoma n’ubusambanyi (1 Abakorinto 10:6-10). Bamwe muri bo ibyo bigeragezo byarabatsinze. Pawulo ashingiye kuri urwo rugero rw’Abisirayeli, yaburiye Abakristo ko batagombaga kwirara, ngo bumve ko batari kugwa mu bishuko (1 Abakorinto 10:12). Icyakora, yakoresheje amagambo yo mu 1 Abakorinto 10:13 kugira ngo abakomeze. Abagaragu b’Imana bizerwa bashobora guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose.
Reba iyi videwo kugira ngo urebe ibivugwa mu gitabo cya 1 Abakorinto mu ncamake.
a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ikigeragezo” rishobora gusobanura igishuko.
b Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”