Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ibya kera . . . ntibizatekerezwa”

“Ibya kera . . . ntibizatekerezwa”

“Ibya kera . . . ntibizatekerezwa”

Hari ikintu gitangaje Umuremyi wacu yavuze ko kizagera ku bantu bose. Yaravuze ati

“dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya; ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.”​—⁠YESAYA 65:​17.

None se ibyo bintu ‘bya kera bitazatekerezwa’ ni ibihe? Imirongo ikikije uwo, igaragaza ko ari akarengane, indwara, imibabaro n’ibindi byago byinshi byugarije abantu. Ibyo byago bizavaho bite? Igisubizo cy’icyo kibazo, gifitanye isano n’ “ijuru rishya” n’ “isi nshya.”

Ayo magambo ashishikaje azasobanurwa mu kiganiro mbwirwaruhame kizaba gifite umutwe uvuga ngo “Ibya kera . . . ntibizatekerezwa.” Icyo kiganiro kizatangirwa mu makoraniro y’intara y’Abahamya ba Yehova, azaba afite umutwe uvuga ngo “Rinda umutima wawe!” Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayo makoraniro azatangira mu kwezi kwa Gicurasi, akomereze mu tundi duce tw’isi.

Tunejejwe no kugutumira mu ikoraniro ry’intara rizabera hafi y’aho utuye. Niba wifuza ibindi bisobanuro, ushobora kubaza Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo, cyangwa ukandikira abanditsi b’iyi gazeti.