Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Ese ubu bucuti ni gusa?—igice cya 1

Ese ubu bucuti ni gusa?—igice cya 1

ESE NYUMA YO GUSOMA UMUTWE W’IYI NGINGO, HARI UMUNTU WAHISE AZA MU BWENGE BWAWE?

YEGO → HITA USOMA IYI NGINGO. ISHOBORA KUKUGIRIRA AKAMARO KURUTA UKO UBITEKEREZA.

OYA → NAWE SOMA IYI NGINGO. IZAGUFASHA KUMENYA NIBA UBUCUTI UFITANYE N’ABANTU MUDAHUJE IGITSINA BUKWIRIYE KANDI KO BUDATEJE AKAGA.

Garagaza niba ibivugwa hasi aha ari byo cyangwa atari byo:

Kugirana ubucuti n’umuntu mudahuje igitsina ntibikwiriye, keretse gusa mu gihe mwaba mwiteguye kurushinga.

․․․․․ NI BYO ․․․․․ SI BYO

Suzuma ibi bikurikira: Yesu yari afite incuti z’abantu badahuje igitsina, nubwo atateganyaga gushaka (Matayo 12:46-50; Luka 8:1-3). Timoteyo wari umuseribateri na we agomba kuba yari ameze atyo, kuko intumwa Pawulo yamusabye gufata ‘abagore bakiri bato nka bashiki be, afite imyifatire izira amakemwa.’—1 Timoteyo 5:1, 2.

Pawulo agomba kuba yari azi ko Timoteyo yari kuzajya ashyikirana n’abakobwa n’abagore bakiri bato, kuko yasuraga amatorero atandukanye (Mariko 10:29, 30). Ese iyo Timoteyo aza gusabana na bo, yari kuba akoze nabi? Oya. Ariko kubera ko atateganyaga gushaka, yagombaga kwishyiriraho imipaka kugira ngo atagira umukobwa agaragariza urukundo rwihariye, bakaba bagirana agakungu cyangwa agakinisha ibyiyumvo bye.—Luka 6:31.

Wowe se byifashe bite? Ese wumva witeguye gushaka?

Niba igisubizo ari YEGO ⇨ Ubucuti ugirana n’abo mudahuje igitsina bushobora kuzatuma ubona umuntu muzabana akaramata.—Imigani 18:22; 31:10.

Niba igisubizo ari OYA ⇨ Ugomba kwishyiriraho imipaka (Yeremiya 17:9). Ese kubishyira mu bikorwa biragoye? Yego rwose! Nia * ufite imyaka 18, yaravuze ati “kugirana ubucuti busanzwe n’umuntu mudahuje igitsina ntibyoroshye. Kumenya imipaka mutagomba kurenga biragoye.”

Ariko se ubundi kuki wagombye kwishyiriraho imipaka? Impamvu ni uko nutabigenza utyo, uziteza intimba cyangwa ukayiteza abandi. Reka tubisuzume.

DORE UKO BIGENDA MU BUZIMA: Iyo ukundanye n’umuntu mudahuje igitsina kandi utiteguye gushaka, umwe muri mwe arahababarira. Kelli ufite imyaka 19 yaravuze ati “byambayeho incuro ebyiri. Ubwa mbere nakunze umuhungu, ubundi umuhungu aba ari we unkunda. Muri izo ncuro zombi, umwe muri twe yarahababariraga, kandi na n’ubu ndacyafite ibikomere.”

Bitekerezeho:

Wagombye gusabana n’abantu mudahuje igitsina, muri ahantu hameze hate? Ni iyihe mimerere wagombye kwirinda?

Kuki guhora uri kumwe n’umuntu umwe mudahuje igitsina byaba ari ubupfapfa? Ubwo se uwo muntu ashobora kubifata ate? Wowe se wabifata ute?

“Hari igihe nibeshyaga maze nkavuga nti ‘ni incuti gusa. Mbese ni nka musaza wanjye.’ Ariko iyo nabonaga avugishije undi mukobwa, numvaga mbabaye, nk’aho hari isezerano twagiranye.”—Denise.

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko umuntu udatekereza arakomeza akagenda agahura n’akaga, hanyuma akazabyicuza.”—Imigani 22:3, Good News Translation.

DORE UKO BIGENDA MU BUZIMA: Iyo ukundanye n’umuntu mudahuje igitsina kandi utiteguye gushaka, bishobora kwangiza imishyikirano mwari mufitanye. Kati ufite imyaka 16, yaravuze ati “hari umuhungu twajyaga twohererezanya ubutumwa kuri telefoni. Ariko bidatinze twagiranye agakungu, ku buryo twohererezanyaga ubutumwa hafi buri munsi. Reka rero umunsi umwe ambwire ko ankunda, kandi ko yifuzaga ko tugirana ubucuti bwihariye! Icyakora, jye sinamukundaga ku buryo twabana. Maze kumubwira ko bidashoboka, ntitwongeye kuvugana, kandi iby’ubucuti byahise birangirira aho.”

Bitekerezeho:

Ari Kati n’uwo muhungu, ni nde wagize intimba kandi kuki? Ese bashoboraga kwirinda ko ibintu birangira nabi? Niba ari byo se, bari gukora iki?

Mu gihe woherereza umuntu ubutumwa kuri telefoni, ni iki gishobora gutuma yumva ko ushaka ubucuti budasanzwe, kandi utabigambiriye?

“Hari igihe byabaga ngombwa ko mpagarika imishyikirano nabaga mfitanye n’umuhungu runaka. Yego abahungu bashobora kuvamo incuti nyancuti, ariko sinashakaga ko bumva ko hari ubucuti bwihariye dufitanye kandi bidashoboka.”—Laura.

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umunyamakenga yitondera intambwe ze.”—Imigani 14:15.

Umwanzuro: Gusabana n’abantu mudahuje igitsina ubwabyo si bibi. Ariko niba utiteguye kurushinga, ugomba kwishyiriraho imipaka.

MU NGINGO Y’UBUTAHA TUZASUZUMA . . .

Ukuntu gukundana n’umuntu mudahuje igitsina kandi utiteguye gushaka bishobora gutuma uvugwa nabi.

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana

n’ “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ypf

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 16]

ARI WOWE WAKORA IKI?

INKURU Y’IBYABAYEHO: “Hari umuhungu twari dufitanye ubucuti najyaga noherereza ubutumwa kuri telefoni, akaba yarabaga ku birometero birenga 1.500 uvuye iwacu. Twohererezanyaga ubutumwa nk’incuro imwe mu cyumweru. Mu by’ukuri sinamukundaga, kandi na we numvaga atankunda. Reka rero azanyoherereze ubutumwa bugira buti ‘hogoza ryanjye, ndagukumbuye! Umerewe ute se?’ Nkimara kubusoma, nabuze aho nkwirwa! Namubwiye ko jye nabonaga ari ubucuti busanzwe, ko mu by’ukuri ntamukundaga. Nyuma yaho yanyoherereje ubutumwa bugira buti ‘ibyo se hari ikibazo?’ Kuva ubwo, ntiyongeye kunyandikira.”—Janette.

● Niba imimerere urimo itakwemerera gukundana n’umuntu cyangwa bikaba bitakurimo, wasubiza ute ubutumwa bumeze nk’ubwo Janette yohererejwe?

● Niba uri umuhungu se, urumva ubutumwa Janette yohererejwe bwari bukwiriye? Subiza yego cyangwa oya, kandi uvuge impamvu.

● Ese ukurikije uko ubibona, kohererezanya ubutumwa bwo kuri telefoni bishobora gutuma abantu bakundana kurusha uko baba baganira amaso ku yandi? Subiza yego cyangwa oya, kandi uvuge impamvu.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Baza ababyeyi bawe icyo batekereza ku bibazo bibanzirizwa n’utudomo byabajijwe muri iyi ngingo. Ese ibitekerezo byabo bitandukanye n’ibyawe? Bitandukaniye he? Ni iyihe nama uvanye mu bitekerezo baguhaye?—Imigani 11:14.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 17]

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

Joshua—Uko ugenda umarana igihe n’umuntu, ni na ko ugenda urushaho kumva umukunze.

Natasha—Uramutse ugamije kugirana n’umuntu ubucuti busanzwe gusa, ariko ugahora usohokana na we, ushobora gusanga mwakundanye cyangwa umwe muri mwe agakunda undi.

Kelsey—Nubwo mu mizo ya mbere mwaba mufitanye ubucuti gusa, ibintu bishobora guhinduka mu buryo bworoshye muramutse mumarana igihe. Ibyo ariko ntibishatse kuvuga ko abantu badashobora kugirana ubucuti busanzwe. Icyakora, bisaba ko bagira ubushishozi kandi bakaba bakuze.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Iyo mukundanye kandi mutiteguye gushaka, muba mwikururira akaga