Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Basigaye bakunda urugomo

Basigaye bakunda urugomo

Basigaye bakunda urugomo

ABANTU bo muri iyi si basigaye bakunda urugomo. Ni iby’ukuri ko kuva kera urugomo rwagiye rugaragara mu myidagaduro. Ariko kandi, ikigo cyo muri Kanada gitanga inama ku bintu bihita mu itangazamakuru, cyaravuze kiti “mu myaka ya vuba aha, hari ibyahindutse ku birebana n’inkuru zivuga iby’urugomo zihitishwa mu itangazamakuru. Icya mbere ni uko ziyongereye cyane.” Icya kabiri ni uko itangazamakuru “risigaye rihitisha cyane amashusho y’urugomo, rukagaragara no mu bikorwa by’ubwiyandarike, kandi ugasanga rurangwa n’ubugome bukabije.” Suzuma ibi bikurikira:

Indirimbo: Icyo kigo cyavuze ko indirimbo zirimo amagambo yogeza urugomo, “zigenda zirushaho kwemerwa mu bahanzi b’umuzika.” Hari indirimbo zikoresha imvugo itameshe, ishyigikira ubwicanyi n’ibikorwa byo gufata abantu ku ngufu, harimo n’abagore.

Imikino yo kuri orudinateri: Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kigenewe abakina iyo mikino, cyaranditse kiti “ikintu kibabaje ni uko imikino yo kuri orudinateri ituma abantu batwarwa n’ibikorwa byo kumena amaraso.” Cyunzemo kiti “urebye, umuntu ukunda iyo mikino agomba kuba akunda n’urugomo.” Urugero, hari umukino wo kuri orudinateri ukunzwe cyane, utuma abawukina bamera nk’aho barimo bakubita abagore inkoni kugeza bapfuye. Hari abayobozi bemeza ko imikino yo kuri orudinateri izagira ingaruka zikomeye ku bana kurusha televiziyo, kuko uretse kuyireba, abayikina bayigiramo uruhare.

Filimi: Ubushakashatsi bugaragaza ko filimi zisigaye zirangwamo ibikorwa by’urugomo, ubusambanyi n’andi mahano, nyamara usanga umubare w’abazireba wariyongereye. Uretse n’ibyo, abakinnyi bo muri izo filimi bitwa ko ari babi, si bo bakora ibikorwa by’urugomo. Ahubwo hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibikorwa by’urugomo bihita kuri televiziyo, muri za filimi no mu ndirimbo zigaragara mu mashusho, bikorwa n’abakinnyi bitwa ko ari beza.

Amakuru: Abategura amakuru ahita kuri televiziyo bategura amakuru yiganjemo urugomo, kuko bazi ko ari yo akundwa na benshi. Amakuru yinjiza amafaranga menshi, kandi abayategura bazi ko urugomo rukurura abantu benshi. Iyo abareba televiziyo babaye benshi, abamamaza bariyongera, kandi televiziyo zo mu bihugu byinshi zikura amafaranga mu bikorwa byo kwamamaza.

Imiyoboro ya interineti: Kuri interineti haboneka amafoto n’andi mashusho abantu bahimba yerekana ibikorwa by’iyicarubozo, gutemagura abantu, kubaca ingingo zimwe na zimwe z’umubiri n’ubwicanyi, kandi abana benshi bakunda kujya kuri iyo miyoboro.

Ese urugomo ruboneka mu itangazamakuru rushobora kukugiraho ingaruka?

Ese urugomo ruboneka kuri televiziyo, filimi, ibitabo, umuzika n’indi myidagaduro, rushobora kugira ingaruka ku bantu? Ni iby’ukuri ko ababibonamo inyungu bavuga ko ibyo bakora nta kaga biteje. Ariko nawe tekereza: kugira ngo abacuruzi bahindure imitekerereze y’abantu, batanga amafaranga abarirwa muri za miriyari mu butumwa bwo kwamamaza, bumwe muri bwo bukaba bumara amasogonda 30 gusa. Ubwo se koko byaba bikwiriye kumva ko kumara iminota 90 ureba filimi irimo abantu bitwa ko ari intwari, bishora mu bikorwa by’ubwiyandarike n’urugomo nta cyo bitwaye, cyane cyane ku bana baba ari ba nyamujya iyo bijya?

Umuremyi wacu Yehova Imana, aratuzi cyane kurusha uko twiyizi. None se yavuze iki ku birebana no kwifatanya n’abanyarugomo, hakubiyemo n’abo duhurira na bo mu itangazamakuru? Suzuma imirongo y’Ibyanditswe ikurikira:

● “Yehova ni we ugenzura umukiranutsi n’umubi, kandi ubugingo bwe bwanga umuntu wese ukunda urugomo.”—Zaburi 11:5.

● “Ntukagirane ubucuti n’umuntu ukunda kurakara, kandi ntukagendane n’umuntu ukunda kugira umujinya mwinshi, kugira ngo utigana inzira ze maze ukagusha ubugingo bwawe mu mutego.”—Imigani 22:24, 25.

Birumvikana ko nta cyo twakora ngo twirinde ibintu byose bitugiraho ingaruka mbi. Ariko dushobora guhitamo uko twirangaza ndetse n’abantu dusabana na bo. Ku bw’ibyo, ibaze uti “nifuza kuba muntu ki?” Hanyuma wifatanye n’abantu bameze nk’uko wifuza, kandi muhuje amahame n’intego.—Imigani 13:20.

Nubwo imyidagaduro yacu hamwe n’abo twifatanya na bo bishobora guhindura uko tubona urugomo, hari ibindi bintu bibigiramo uruhare. Ibyo bintu ni ibihe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Imyidagaduro yacu ishobora kugira ingaruka ku kuntu tubona urugomo