Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 4

Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 4

Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 4

Bibiliya yari yaravuze ko Kristo yari kuzababazwa kandi agapfa

Muri iyi gazeti ya “Nimukanguke!,” hazasohoka ingingo umunani z’uruhererekane, zisobanura ikintu gitangaje kiranga Bibiliya, ni ukuvuga ubuhanuzi bwayo. Izo ngingo zizagufasha gusubiza ibibazo bikurikira: Ese abantu b’abanyabwenge ni bo bahimbye ubuhanuzi bwo muri Bibiliya? Ese koko bwahumetswe n’Imana? Turagutera inkunga yo gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko ubwo buhanuzi bwahumetswe.

IGIHE Yesu Kristo yari ku isi, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku 2.000, yari azi ko yari kuzicwa n’abanzi be, bamwishe urw’agashinyaguro. Yabimenye ate? Yari azi neza ubuhanuzi buvuga ibye buboneka mu Byanditswe by’Igiheburayo cyangwa “Isezerano rya Kera.” Bumwe muri ubwo buhanuzi bwanditswe n’umuhanuzi Yesaya, imyaka 700 mbere y’uko Yesu avuka. Twabwirwa n’iki ko ibyo Yesaya yanditse, yabyanditse mbere y’uko biba?

Mu mwaka wa 1947, umushumba w’Umwarabu wo mu ntara ya West Bank yavumbuye imizingo yari ihishwe mu buvumo bw’ahitwa Qumran, ku nkombe yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’inyanja y’umunyu. Iyo mizingo hamwe n’indi yavumbuwe mu buvumo bwo hafi yaho, yaje kwitwa Imizingo yo ku Nyanja y’Umunyu. Muri iyo mizingo harimo uw’igitabo cya Yesaya cyose uko cyakabaye. * Basuzumye uwo muzingo basanga waranditswe ahagana mu kinyejana cya kabiri mbere y’ivuka rya Yesu. Ku bw’ibyo, twavuga ko ibyo Yesaya yanditse, yabyanditse bitaraba. None se ni iki yahanuye ku birebana n’imibabaro ya Kristo cyangwa Mesiya? * Reka dusuzume ibintu bibiri Yesaya yahanuye.

Imibabaro ya Kristo

Ubuhanuzi bwa 1: “Nategeye umugongo abankubitaga.”—Yesaya 50:6. *

Uko bwasohoye: Mu mwaka wa 33, abanzi ba Yesu b’Abayahudi bamujyanye imbere ya Ponsiyo Pilato wari guverineri w’Umuroma, kugira ngo amucire urubanza. Pilato amaze kubona ko Yesu ari umwere, yagerageje kumurekura. Ariko kubera ko abo Bayahudi bakomeje gusakuza basaba ko Yesu yicwa, Pilato ‘yategetse ko ibyo basaba bikorwa,’ maze atanga Yesu ngo amanikwe (Luka 23:13-24). Icyakora, Pilato yabanje ‘gufata Yesu, amukubita ibiboko,’ aramunoza (Yohana 19:1). Nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, aho kugira ngo Yesu ahangane n’abamukubitaga ‘yabategeye umugongo.’

Icyo amateka agaragaza:

● Amateka yemeza ko Abaroma babanzaga gukubita abantu ibiboko mbere yo kubica. Hari igitabo cyavuze ko “iyo bakubitaga umuntu, bakoreshaga ikiboko cy’imikoba y’uruhu babaga bahambiriyeho utwuma duto cyangwa utundi tuntu dusongoye. Bamukubitaga . . . mu mugongo nta cyo yambaye, . . . kugeza igihe umubiri we utanyagurikiye. Hari igihe byamuviragamo gupfa.” Icyakora icyo gihe Yesu we izo nkoni ntizamwishe.

Urupfu rwa Kristo

Ubuhanuzi bwa 2: “Yatanze ubuzima bwe” (Yesaya 53:12). * Muri Zaburi 22:17 hatanga ibindi bisobanuro hagira hati “agatsiko k’abagizi ba nabi karangose, . . . bantoboye ibiganza n’ibirenge.”—“Bibiliya Ijambo ry’Imana.”

Uko bwasohoye: Muri Mariko 15:15, hagira hati “hanyuma [Pilato] amaze gutegeka ko Yesu akubitwa ibiboko, aramutanga ngo amanikwe. Icyo gihano kirangwa n’ubugome Yesu yahawe cyo kwicwa, cyari gikubiyemo no kumumanika ku giti bamuteye imisumari mu biganza no ku birenge (Yohana 20:25). Nyuma y’amasaha make, ‘Yesu yatatse aranguruye ijwi, nuko arapfa.’—Mariko 15:37.

Icyo amateka agaragaza:

● Nubwo ibitabo bitari Bibiliya bitavuga byinshi ku birebana n’urupfu rwa Yesu, umuhanga mu by’amateka w’Umuroma wubahwa witwa Tacite, akaba yaravutse ahagana mu mwaka wa 55, yaranditse ati “Kristo, ari na we izina [Abakristo] ryakomotseho, yakatiwe urwo gupfa ku ngoma ya Tiberiyo, ku itegeko ry’umwe mu bategetsi bacu, Ponsiyo Pilato.” * Ayo magambo ya Tacite ahuza neza n’ibivugwa mu nkuru z’Amavanjiri, kuko na zo zivuga ibya Kayisari Tiberiyo, Ponsiyo Pilato n’abandi bategetsi.—Luka 3:1; 23:1-33; Yohana 19:1-24.

Amateka yemeza nanone ko Abaroma bamanikaga abacakara n’abantu bafatwaga nk’abagizi ba nabi ruharwa. Hari igihe Abaroma bamanikaga abantu ku giti babaziritse, ubundi bakabamanikisha imisumari. Hari igitabo cyavuze ko “babateraga imisumari mu biganza no ku birenge, maze bakabasiga bamanitse baniha,” ku buryo byatumaga “bagira inyota nyinshi n’ububabare butavugwa.”

Nk’uko twigeze kubivuga, Yesu yari azi ko yari kuzapfa urupfu rw’agashinyaguro. Ibyo ni byo byatumye igihe uwo mugabo w’intwari yari hafi gupfa, abwira abigishwa be b’indahemuka ati “dore tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi, bamukatire urwo gupfa. Bazamugabiza abanyamahanga bamunnyege, bamukubite ibiboko bamumanike” (Matayo 20:18, 19). Hari abakwibaza bati “kuki byabaye ngombwa ko Yesu apfa?” Igisubizo cy’icyo kibazo ni icy’ingenzi kuri twe twese, kandi ni inkuru nziza kurusha izindi zose twumvise.

“Ibyaha byacu ni byo yashenjaguriwe”

Kubera ko tudatunganye, ducumura kenshi, ibyo akaba ari byo Bibiliya yita icyaha. Icyaha cyagereranywa n’uducanga turi muri moteri. Utwo ducanga dutuma amaherezo moteri yangirika maze igapfa. Uko ni na ko icyaha gituma dusaza, tukarwara kandi tugapfa. Mu Baroma 6:23, hagira hati “ibihembo by’ibyaha ni urupfu.” Icyakora urupfu rwa Kristo rutuma tubaturwa muri ubwo buzima buteye agahinda. Mu buhe buryo? Mu bundi buhanuzi butangaje bwo muri Bibiliya, hari aho Yesaya yavuze ko Kristo yari kuzicwa azira “ibicumuro byacu.” Nanone yaravuze ati “ibyaha byacu ni byo yashenjaguriwe,” kandi “ibikomere bye ni byo byadukijije.” *Yesaya 53:5.

Ubuhanuzi bwa Yesaya butwibutsa amagambo Yesu yavuze muri Yohana 3:16, agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”

Wakwizera Yesu ute? Wagombye kwiga ibimwerekeyeho. Yesu yasenze agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ubwo bumenyi bw’agaciro kenshi buboneka muri Bibiliya.—2 Timoteyo 3:16.

Birumvikana ko Yesu ashaka ko abantu benshi uko bishoboka kose babona ubuzima bw’iteka. Ni yo mpamvu mbere yo gupfa yavuze amagambo ashishikaje, agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami [ubutegetsi bw’Imana buzatugezaho inyungu z’igitambo cya Kristo] buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Matayo 24:14). Nk’uko tuzabibona mu ngingo ebyiri zizakurikiraho, ubwo buhanuzi na bwo bwarasohoye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Umuzingo umwe basanze wuzuye, ubonekaho igitabo cya Yesaya cyose uko cyakabaye. Indi mizingo basanze ituzuye.

^ par. 5 Niba wifuza kumenya ubundi buhanuzi bwo muri Bibiliya bwagufasha kumenya Mesiya uwo ari we, reba igazeti ya Nimukanguke!, yo muri Nyakanga 2012.

^ par. 7 Imirongo ikikije uwo igaragaza ko uvugwa muri ubwo buhanuzi ari Kristo. Urugero, umurongo wa 8 ugira uti ‘[Imana] imbaraho [Yesu Kristo] gukiranuka iri hafi.’ Igihe Yesu yari ku isi, ni we wenyine Imana yabonaga ko akiranuka, cyangwa ko atagira icyaha.—Abaroma 3:23; 1 Petero 2:21, 22.

^ par. 12 Muri Yesaya 52:13–53:12 harimo ubuhanuzi bwinshi buvuga ibya Mesiya. Urugero, muri Yesaya 53:7 hagira hati ‘yajyanywe nk’intama ijya kubagwa, . . . na we ntiyigeze abumbura akanwa ke.’ Umurongo wa 10 wongeraho ko yatanze ubugingo bwe “ho igitambo cyo gukuraho urubanza.”

^ par. 15 Hari abandi banditsi ba kera bavuze ibya Kristo. Muri bo harimo umuhanga mu by’amateka w’Umuroma wubahwa witwa Suétone (wo mu kinyejana cya mbere); Pline le Jeune wari guverineri wa Bituniya (wabayeho mu ntangiriro z’ikinyejana cya kabiri) n’umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe (wabayeho mu kinyejana cya mbere), wavuze ko “Yakobo ari umuvandimwe wa Yesu witwaga Kristo.”

^ par. 19 Kubera ko Yesu “nta cyaha yigeze akora,” ntiyari akwiriye gupfa (1 Petero 2:22). Ahubwo yaducunguje ubuzima bwe, adukiza igihano cy’urupfu twari twarakatiwe kubera ibyaha byacu. Urupfu rwa Yesu rwitwa igitambo cy’“incungu” (Matayo 20:28). Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’iyo ncungu, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? ku muyoboro wacu wa interineti wa www.mr1310.com.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 20]

BYASHUSHANYAGA URUPFU RW’IGITAMBO CYA KRISTO

Amategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli, yari akubiyemo amabwiriza yashushanyaga ibyo Mesiya yari kuzakora. Urugero, iyo Umwisirayeli yakoraga icyaha cyangwa agasuzugura Imana, yagombaga gutamba itungo ridafite inenge (Abalewi 17:11; 22:21). Ariko se ibitambo by’amatungo byashoboraga gukuraho ibyaha burundu? Oya (Abaheburayo 10:4). Ahubwo ibyo bitambo byashushanyaga igitambo cyari kuzakuraho ibyaha, ari cyo gitambo cy’“Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi” (Yohana 1:29; Abaheburayo 10:1, 5-10). Abantu bose bizera uwo Mwana w’Intama w’ikigereranyo ari we Yesu Kristo, bafite ibyiringiro bihebuje byo kuzabona ubuzima bw’iteka.—Yohana 6:40.