Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese birakwiriye ko ukopera kugira ngo ugire amanota meza?

Ese birakwiriye ko ukopera kugira ngo ugire amanota meza?

Ese birakwiriye ko ukopera kugira ngo ugire amanota meza?

ESE uri umunyeshuri? Niba uri we, ushobora kuba uzi abanyeshuri mwigana bakopera kugira ngo bagire amanota meza. Mu by’ukuri, iyo ngeso irogeye. Mu mwaka wa 2008, hari ikigo cyo muri Amerika cyakoze iperereza ku banyeshuri bagera hafi ku 30.000 bo muri icyo gihugu biga mu mashuri yisumbuye. Abanyeshuri 64 ku ijana biyemereye ko bakopeye mu kizamini cy’uwo mwaka. Icyakora, hari abandi bavuga ko umubare w’abakopera urenze uwo nguwo, ukaba ushobora no kurenga 75 ku ijana.

Mu Burayi na ho, gukopera ni ikibazo gikomeye, cyane cyane ingeso yo kwiyitirira ibyo abandi banditse. Hari ingingo yasohotse mu kinyamakuru cyo kuri interineti, igira iti “ubu ikibazo gihangayikishije dufite kandi kigenda kirushaho kuba ingorabahizi, ni uko hari imiyoboro ya interineti igurisha inyandiko z’abanyeshuri, cyangwa ibitabo bandika kugira ngo babone impamyabushobozi zo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza n’iz’ikirenga, maze ubiguze akabyiyitirira.”​—Digithum.

Kuki abantu basigaye bakopera cyane? Ese koko bigirira akamaro ababikora? Ese kuba inyangamugayo, nubwo byatuma umuntu abona amanota make, hari icyo bimaze?

Kuki gukopera byogeye?

Guta umuco. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “abarimu benshi bavuga ko ikibazo cyo gukopera kigenda gifata indi ntera, bitewe n’uko abantu bataye umuco bakaba barokamwe n’ingeso yo kwikunda” (American School Board Journal). Hari umunyeshuri wize mu mashuri yisumbuye akomeye, wavuze ati “twese . . . twarakoperaga. Twashakaga amanota azatwemerera kwiga mu mashuri meza. Twari abanyeshuri beza kandi bitwara neza; ntitwari ba bantu bataye umuco . . . Ariko icyo twashakaga, ni ukwiga muri za kaminuza nziza.” Hari n’ababyeyi baguye muri uwo mutego. Kubera ko baba bahangayikiye abana babo bumva ko bagombye kugira icyo “bageraho,” babemerera gukopera cyangwa bakabyirengagiza, ibyo bigatuma abana babo barushaho guta umuco.

Bahatirwa gutsinda. Donald McCabe washinze ikigo mpuzamahanga cyita ku masomo, yavuze ko impamvu ituma abanyeshuri bamwe bakopera, ari uko baba bumva ko kuba inyangamugayo bituma abandi banyeshuri babarusha amanota, kuko bakopera ntibafatwe.

Uruhare rw’ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ryo muri iki gihe rifasha abanyeshuri gukopera bitabagoye kandi bakabikorana ubuhanga. Bashobora kuvana kuri interineti ibisubizo by’ibizamini byakozwe n’abandi ndetse n’iby’umukoro wo mu rugo bahawe, kandi bakabigeza no ku bandi. Akenshi hafatwa bake, bigatuma abandi barushaho kwiyemeza gukopera.

Urugero rubi bahabwa n’abandi. Abantu bakuru basigaye bakunda gukopera cyangwa kuriganya, haba mu bucuruzi, muri politiki muri siporo ndetse no mu ngo, aho usanga ababyeyi banyonga imisoro cyangwa amafaranga y’ubwishingizi. Umwanditsi witwa David Callahan yaravuze ati “niba abantu bafite ububasha kandi bagombye kuba intangarugero bakopera cyangwa bakariganya, ntekereza ko baba bereka abana babo ko gukopera nta cyo bitwaye” (The Cheating Culture). Ariko se koko nta cyo bitwaye? Ese umunyeshuri yagombye gukopera, yitwaje ko ashaka kugira amanota meza?

Impamvu tutagombye gukopera

Ibaze uti “ni iki gituma umuntu ajya kwiga mu ishuri ryiza?” Ese si ukugira ngo azagire ubumenyi buzamufasha gusohoza inshingano nyinshi, urugero nko gusesengura ibibazo by’akazi no kubikemura? Abanyeshuri bagira ingeso yo gukopera bashobora kwivutsa uburyo bwo kugira ubwo bumenyi bw’ingirakamaro. Ku bw’ibyo, iyo abanyeshuri bakopera bituma abarimu badatahura intege nke zabo, bikaba byatuma batagira icyo bimarira mu buzima.

Uretse n’ibyo, wa mwanditsi witwa Callahan yaravuze ati “abantu baca iy’ubusamo bakiri bato, urugero nk’abakunda gukopera, iyo ngeso bashobora kuyigira no mu kazi.” Abo bantu twabagereranya n’umwenda w’umwiganano cyangwa isaha y’inyiganano. Ushobora kwibwira ko ari umwimerere kandi atari byo.

Nanone, abakopera bashobora kugira ibyago bagafatwa maze bikabagiraho ingaruka. Nubwo hari igihe bitabagiraho ingaruka zikomeye, bishobora gutuma baseba kandi bikabakoza isoni. Ariko nanone bishobora gutuma birukanwa cyangwa bagahanwa bikomeye. Bibiliya itanga umuburo utajenjetse ugira uti ‘ibyo umuntu abiba ni byo azasarura’ (Abagalatiya 6:​7). Icyakora umuntu ntiyagombye kuba inyangamugayo, bitewe no gutinya gufatwa. Hari izindi mpamvu z’ingenzi zagombye gutuma umuntu yirinda gukopera.

Kuba inyangamugayo bituma umuntu agira icyo ageraho

Abakiri bato barangwa n’ubwenge bihatira kwitoza imico izabagirira akamaro, atari mu bizamini gusa ahubwo no mu buzima bwabo bwose. Ku bw’ibyo, biga bashyizeho umwete, kandi bakitoza gukurikiza amahame azatuma biyubaha, abakoresha babo bakabishimira kandi bakagira ibyishimo birambye.

Ayo mahame aboneka muri Bibiliya, kandi abakiri bato bayakurikiza, nta cyo bahomba. Ahubwo nk’uko muri 2 Timoteyo 3:​16, 17 habivuga, ‘buzuza ibisabwa byose, [bakagira] ibikenewe byose kugira ngo bakore umurimo mwiza wose.’ Umunyeshuri witwa Jorge yaravuze ati “abanyeshuri twigana, bakopera bagira ngo babone amanota meza bataruhiye. Ariko jye nifuza gushimisha Imana. Mu Migani 14:​2, hagira hati “ugendera mu nzira iboneye atinya Yehova, ariko ugendera mu nzira zigoramye aramusuzugura.” Nzi ko nta cyo twahisha Imana. Ibyo bituma ntakopera cyangwa ngo ngire uwo nkopeza.”

Abanyeshuri bihatira gukurikiza amahame ya Bibiliya, bashobora kuba abahanga mu ishuri cyangwa ntibabe bo. Ariko ni bo banyabwenge kurusha abandi, kuko baba bishyiriraho urufatiro rukomeye nk’urutare, ruzatuma bagira icyo bageraho mu buzima (Zaburi 1:1-3; Matayo 7:24, 25). Uretse n’ibyo, baba bizeye ko Umuremyi abemera kandi ko abashyigikiye.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 28]

AMAHAME WATEKEREZAHO

● “Akanwa kavuga ukuri kazagumaho iteka ryose, ariko ururimi ruvuga ibinyoma ruzamara akanya gato gusa.”​—Imigani 12:19.

● “Umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi.”​—Imigani 28:20.

● “Imana y’ukuri izazana mu rubanza buri murimo wose ufitanye isano na buri kintu cyose gihishwe, kugira ngo igaragaze niba ari cyiza cyangwa ari kibi.”​—Umubwiriza 12:14.

● “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—Abaheburayo 13:18.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]

Ikoranabuhanga rifasha abanyeshuri gukopera bitabagoye kandi bakabikorana ubuhanga

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Abanyeshuri bakopera bagereranywa n’isaha y’inyiganano, kuko bagaragara nk’aho ari abahanga kandi atari bo