Ibibazo urubyiruko rwibaza
Ni iki nakwitega mu ishyingiranwa? Igice cya 2
MU NGINGO YABANJIRIJE IYI, twasuzumye zimwe mu nyungu n’ingorane ushobora kwitega mu gihe ugiye gushaka.
MURI IYI NGINGO, turi busuzume impamvu wagombye kuba witeguye guhangana n’ibyo utari witeze.
Shyira aka kamenyetso ✔ mu kazu gateganye n’ibyo wemera, maze ugende ubitondeka ukurikije ibyo ubona ko ari iby’ingenzi.
Niteze ko uwo tuzashakana . . .
-
azaba ari mwiza
-
azatuma numva merewe neza
-
tuzaba duhuje intego
-
tuzaba dushimishwa n’imyidagaduro imwe
Niba ushakisha uwo muzabana, nta kibi waba ukoze uramutse witeze ibintu byavuzwe ku ipaji yabanjirije iyi. Hari n’igihe ushobora kubona umuntu ubyujuje byose. Ariko dushyize mu gaciro, abantu bagenda bahinduka uko imyaka ihita indi igataha, kandi n’imimerere irahinduka.
Umwanzuro: Kugira ngo uzagire urugo rwiza, ugomba kwitega kuzahura n’ibyo utari witeze.
Inkuru nziza. Bimwe mu bintu bishobora kugutungura umaze gushaka, bishobora kuba ari byiza.
“Maze gushakana na Maria, * nasanze azi gutera urwenya kurusha uko namubonaga igihe twarambagizanyaga. Kuba twembi tutaremereza ibintu, byadufashije kutaremereza ibibazo twahuye na byo.”—Mark.
Inkuru mbi. Bimwe mu bintu bishobora kugutungura umaze gushaka, bishobora kuba bidashimishije. Reka dufate urugero.
Tuvuge ko wowe n’uwo muteganya kuzabana mufite intego yo kuzaba abamisiyonari mu kindi gihugu. Byagenda bite se mumaze gushakana, maze akarwara indwara ikomeye ishobora gutuma mutagera kuri iyo ntego? Dushyize mu gaciro, ibyo birashoboka kuko Bibiliya igira iti “ibibi bigera kuri buri wese” (Umubwiriza 9:11, Holy Bible—Easy-to-Read Version). Nta gushidikanya ko wababazwa no kuba uwo mwashakanye arwaye, kandi ukababazwa n’uko mutageze kuri ya ntego yanyu. Icyakora muramutse mugezweho n’ikintu nk’icyo mutari mwiteze, nta kindi mwakora uretse kwakira ibibaye, maze mugahindura ingendo. N’ubundi kandi, washakanye n’umuntu, ntiwashakanye n’intego.
Umwanzuro: Bibiliya ivuga ko mu rugero runaka abashakanye bazagira “imibabaro” (1 Abakorinto 7:28). Hari igihe iyo mibabaro iterwa n’uko mugezweho n’ibintu mutari mwiteze.
Wakwitegura ute guhangana n’ibyo utari witeze? Numara gushaka, hari ibintu bibiri uzaba ukeneye.
1. GUSHYIRA MU GACIRO
Nubwo uwo muteganya kubana mwaba mukwiranye mute, wagombye kwitega ko
-
mutazahora mwemeranya kuri byose.
-
ibyo muha agaciro bitazahora ari bimwe.
-
mutazahora mushimishwa n’ibintu bimwe.
-
urukundo mukundana rutazahora rugurumana.
Ibintu bimaze kuvugwa bikunze kubaho. Icyakora ntibizabasenyera, keretse nimubiha urwaho. Wibuke ko Bibiliya ivuga ko urukundo “rwihanganira byose” kandi ko ‘rudashira.’—1 Abakorinto 13:4, 7, 8.
Dore uko bigenda mu buzima: Amaherezo muzabona ko ibibazo muhura na byo atari byo bizabasenyera. Ahubwo uko mubikemura ni byo bizabasenyera cyangwa bigatuma mwubaka.—Abakolosayi 3:13.
2. KWIYEMEZA
Wowe n’uwo mwashakanye nimwiyemeza kubana akaramata, muzashobora guhangana n’ibintu bizababaho mutari mubyiteze, uko byaba bimeze kose.—Matayo 19:6.
Hari abavuga ko kwiyemeza kubana n’umuntu akaramata bituma gushaka biba umutwaro. Nyamara ahubwo ni bwo biborohera. Kwiyemeza bituma urugo rwanyu ruhama. Iyo muhuye n’ibyo mutari mwiteze, mubishakira umuti, aho kugira ngo bitume mutandukana.
Kugira ngo mukomere ku muhigo mwahize, mugomba kubona ibyo gushaka mu buryo bushyize mu gaciro, aho gutekereza ibintu bimeze nk’inzozi. Kugira ngo ubone aho ibyo bintu byombi bitandukaniye, kora umwitozo ukurikira:
1. Reka tuvuge ko ufite itike y’indege y’ubuntu yo gutemberera aho ushaka hose ku isi. Ni he wahitamo kujya? Kuki ari ho uhisemo?
Najya:
Impamvu:
-
ibyiza nyaburanga
-
umuco
-
ikirere
-
kwidagadura
-
ibindi
2. Tuvuge ko itike ufite ari yo kugenda gusa, kandi ukaba ugiye ubutazagaruka, kuko aho ugiye uzahatura ubuzima bwawe bwose.
Noneho se urumva wajya he niba uhafite?
-
Najya:
-
cyangwa Naguma aho ndi.
Muri uyu mwitozo, birashoboka ko aho wahisemo kujya hatandukanye bitewe n’ubwoko bw’itike ufite. Kandi n’iyo waba wahisemo kujya ahantu hamwe, birashoboka ko wagize ibitekerezo bitandukanye ubwo wahitagamo bwa kabiri. Aho kumva ko uri mukerarugendo uryamye ku mwaro w’inyanja cyangwa uterera imisozi, watekereje uri umuturage ugomba guhangana n’ingorane z’ubuzima bwa buri munsi kandi akishimira ibyiza abubonamo.
Nguko uko wagombye kubona ibyo gushaka. Ibyo ari byo byose, uko igihe kizagenda gihita, imimerere na yo ishobora kuzahinduka. Nta gushidikanya ko ari na ko bizagenda kuri wowe n’uwo mwashakanye. Kugira ngo muzagire icyo mugeraho bizaterwa ahanini n’uko muzaba mwiteguye guhangana n’ibibazo bizavuka mutari mubyiteze.
Tekereza kuri ibi bikurikira: Uhangana ute n’ibintu bikubayeho utari ubyiteze muri iki gihe utarashaka?
^ par. 15 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
GISHA INAMA ABABYEYI BAWE
Baza ababyeyi bawe uti “ni ibihe bintu byiza n’ibibi byabatunguye mukimara gushakana? Nakwitegura nte guhangana n’ibintu bizantungura ninshaka?