Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki abana bakeneye ku babyeyi?

Ni iki abana bakeneye ku babyeyi?

Muri iki gihe, abana bahura n’ibikorwa by’urugomo no guta umuco kuruta uko byari bimeze kera. Ni yo mpamvu ubu ari bwo abana bacu bakeneye gutozwa amahame mbwirizamuco no kwigishwa ibyerekeye Imana kurusha mbere hose. None se ni iki cyafasha ababyeyi gutoza abana babo? Ababyeyi benshi bagize icyo bageraho babifashijwemo na Bibiliya, biboneye ko nta cyaruta amahame yayo.

Abahamya ba Yehova banditse igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, kugira ngo bafashe ababyeyi kwigisha abana babo. Mu bice 48 bigize icyo gitabo, harimo ibi bikurikira: “Kumvira birakurinda,” “Impamvu tugomba kubabarira abandi,” “Impamvu tugomba kwirinda kubeshya,” “Ni iki cyadufasha kunesha ubwoba?” n’ikindi kigira kiti “Impamvu tugomba gukora.”