Hirya no hino ku isi
Mu Budage, hafi 33 ku ijana by’abana bavutse mu wa 2010, bavutse ku babyeyi batasezeranye, mu gihe mu wa 1993 bari 15 ku ijana gusa.—IKINYAMAKURU ÄRZTE ZEITUNG naTHE LOCAL, MU BUDAGE.
Ibarura ryakozwe mu wa 2010, ryagaragaje ko 69,4 ku ijana by’abana bo muri Amerika babana n’ababyeyi bombi, mu gihe 23,1 babana n’umubyeyi w’umugore gusa, 3,4 bakabana na ba se gusa, naho 4,1 bakaba batabana n’umubyeyi n’umwe.—IBIRO BY’IBARURA, MURI AMERIKA.
Mu mwaka wa 2011, impanuka kamere zatwaye amadolari y’Abanyamerika agera kuri miriyari 380. Umutingito wo mu Buyapani ni wo “wangije ibintu byinshi kurusha izindi mpanuka kamere, aho ibyangiritse bifite agaciro ka miriyari 210 z’amadolari y’Abanyamerika, hatabariwemo ibyangijwe n’impanuka yatewe n’ingufu za nikeleyeri i Fukushima.”—IKINYAMAKURU NEW SCIENTIST, MU BWONGEREZA.
Ku isi hose, ibyokurya bikunze kwibwa ni foromaje. Buri mwaka, foromaje yibwa ku isi hose ingana na 3 ku ijana, kandi yibwa n’abantu baba bagiye guhaha cyangwa abakozi.—CENTRE FOR RETAIL RESEARCH, MU BWONGEREZA.
Ingaruka zo guteresha umupira umutwe
Mu mupira w’amaguru, guteresha umupira umutwe ni ibintu bisanzwe. Icyakora, hari ubushakashatsi buherutse gukorwa vuba aha, hifashishijwe ubuhanga buhanitse bwo gufata amafoto yo mu bwonko no gusuzuma imikorere y’ubwenge, bwagaragaje ko guhora uteza umupira umutwe biteza akaga. Ubwo bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yigisha iby’ubuvuzi y’i New York muri Amerika yitiriwe Albert Einstein. Bwagaragaje ko guteresha umupira umutwe “bishobora kwangiza ubwonko, kandi bikaba byadindiza ubwenge.” Izo ngaruka zagaragaye ku bakinnyi batabigize umwuga bateje umupira umutwe incuro ziri hagati ya 1.000 na 1.500 mu mwaka, kandi izo ncuro ni “nke ku muntu ukina umupira buri munsi.”
Ingaruka ziterwa n’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi
Hari raporo y’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe gutwara abantu n’ibintu, yagize iti “amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ingaruka imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi na lisansi zigira ku banyamaguru. Ayo mashyirahamwe afite ikibazo cy’uko kuba izo modoka zidasakuza bituma abanyamagare n’abanyamaguru batamenya ko zibagezeho, haba mu mihanda cyangwa mu mahuriro yayo.” Iyo raporo yakomeje ivuga ko “impanuka abanyamaguru bahura na zo bitewe n’izo modoka zishobora kuzakuba kabiri iziterwa n’imodoka zisanzwe.” Ikigo gishinzwe umutekano mu mihanda cyo muri Amerika, cyatanze inama y’uko imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi na lisansi zagombye kuba zihinda, urusaku rwazo rukumvikana no mu gihe zigenda buhoro.