Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Akarere ka Caucase kavugwamo “indimi nyinshi”

Akarere ka Caucase kavugwamo “indimi nyinshi”

TEKEREZA uri mu karere k’imisozi gafite ubuso bujya kungana n’ubwa Esipanye, maze ugasanga gatuwe n’abantu bo mu bihugu bitandukanye, buri gihugu kivuga ururimi rwacyo. Hari uduce ugeramo, ugasanga abantu batuye mu midugudu yegeranye, badashobora kumvikana. Ibyo bishobora kuba byaratangaje abahanga mu by’ubumenyi bw’isi bo hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, kuko umwe muri bo yise ako karere ka Caucase “umusozi w’indimi nyinshi.”

Kubera ko akarere k’imisozi ya Caucase kari hagati y’Inyanja Yirabura n’Inyanja ya Kasipiyeni, kabaye ihuriro ry’abantu bo ku migabane itandukanye n’imico itandukanye. Ku bw’ibyo, amateka yako ni aya kera, kandi gafite umuco ukungahaye. Abaturage baho bazwiho kubaha abageze mu za bukuru, gukunda kubyina no kwakira abashyitsi. Icyakora ikintu gishimisha abasura ako karere, ni amoko y’abagatuye n’indimi zaho zitandukanye. Izo ndimi ni nyinshi kurusha izivugwa mu karere ako ari ko kose k’u Burayi kangana n’ako.

Ibiranga ako karere

Mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Hérodote, yaravuze ati “akarere ka Caucase gatuwe n’abantu b’imihanda yose n’imico yose.” Ahagana mu ntangiriro z’ikinyejana cya mbere, undi muhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Strabo, yanditse ibirebana n’amoko 70 yari atuye muri ako karere. Buri bwoko bwazaga gucururiza mu mugi wa Dioscurias ubu witwa Sukhumi, uri ku nkombe z’Inyanja Yirabura, kandi bukaza buvuga ururimi rwabwo. Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo, intiti y’Umuroma yitwa Pline l’Ancien yavuze ko Abaroma bakeneraga abasemuzi 130, kugira ngo bashobore gucururiza muri uwo mugi.

Muri iki gihe hari amoko arenga 50 avuga ko akomoka mu karere ka Caucase. Buri bwoko bufite imigenzo yabwo, kandi akenshi buba bufite imyambaro, ibihangano n’inyubako byihariye. Muri ako karere havugwa indimi gakondo nibura 37, zimwe zikaba zivugwa n’abantu babarirwa muri za miriyoni, izindi zikaba zivugwa mu midugudu mike. Agace kavugwamo indimi nyinshi kurusha utundi, ni Repubulika ya Daguestan mu Burusiya, ivugwamo indimi gakondo zigera kuri 30. Kugeza ubu, impuguke ntizizi isano iri hagati y’izo ndimi zose n’aho zakomotse.

Ese waba wifuza kumenya uko indimi zo muri Caucase ziteye? Urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova rwa www.mr1310.com/rw, rubonekaho inyandiko mu ndimi zirenga 400. Muri zo harimo izivugwa muri Caucase, akarere gashishikaje kavugwamo indimi nyinshi.