Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Uko umugabo yaba umubyeyi mwiza

Uko umugabo yaba umubyeyi mwiza

Umugabo witwa Michael * wo muri Afurika y’Epfo yahoraga yibaza ati “ubu koko byapfiriye he?” Buri gihe iyo yibukaga ko umuhungu we w’imyaka 19 yigize ikirara kandi yarakoze uko ashoboye kose ngo amurere neza, yibazaga ikindi yari kuba yarakoze ngo abe umubyeyi mwiza, kikamuyobera.

Terry wo muri Esipanye we asa n’uwagize icyo ageraho. Umuhungu we witwa Andrew yaravuze ati “bimwe mu bintu byiza nibukira kuri data ni uko yansomeraga inkuru zitandukanye, tugakina kandi tugasohokana. Iyo yabaga anyigisha byaranshimishaga cyane.”

Tuvugishije ukuri, kugira ngo ube umubyeyi mwiza ntibyoroshye. Ariko hari amahame y’ingenzi yabigufashamo. Hari ababyeyi benshi b’abagabo biboneye ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya arangwa n’ubwenge byabagiriye akamaro bo n’abagize imiryango yabo. Reka dusuzume inama zimwe na zimwe zo muri Bibiliya zafasha abagabo kuba ababyeyi beza.

 1. Jya umarana n’abana bawe igihe gihagije

Niba uri umubyeyi w’umugabo, ugaragaza ute ko uha agaciro abana bawe? Ni iby’ukuri ko hari ibintu byinshi ukorera abana bawe, harimo gukora utizigamye kugira ngo ubabonere ikibatunga n’aho kuba. Ibyo ntiwabikora uramutse udaha agaciro abana bawe. Ariko kandi, niba utamarana na bo igihe gihagije, bashobora kumva ko utabaha agaciro nk’ako uha ibindi bintu, urugero nk’akazi kawe, incuti zawe n’imyidagaduro.

Umubyeyi w’umugabo yagombye gutangira gushyikirana n’abana be ryari? Umubyeyi w’umugore atangira gushyikirana n’umwana we akiri mu nda. Iyo umwana amaze amezi ane mu nda, atangira kumva. Icyo gihe umubyeyi w’umugabo na we ashobora gutangira gushyikirana n’umwana we ukiri mu nda. Ashobora kumva umutima w’umwana we utera, akumva yinyagambura, akamuganiriza kandi akamuririmbira.

Ihame rya Bibiliya: Mu bihe bya Bibiliya, abagabo bagiraga uruhare rufatika mu burere bw’abana babo. Baterwaga inkunga yo kumarana igihe n’abana babo. Ibyo bigaragazwa n’amagambo yo muri Bibiliya aboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7, agira ati “aya magambo ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe. Ujye uyacengeza mu bana bawe kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse.”

2. Jya ubatega amatwi

Jya utega amatwi utuje aho kwihutira kunenga

Kugira ngo ushyikirane n’abana bawe kandi ugire icyo ugeraho, ugomba kwitoza kubatega amatwi witonze, kandi nturakare.

Iyo abana bawe bazi ko urakazwa n’ubusa kandi ko ukunda kunenga, batinya kukubwira ibibari ku mutima. Ariko iyo ubatega amatwi witonze, uba ubagaragarije ko ubitaho by’ukuri. Ibyo bizatuma bakugezaho ibitekerezo byabo n’ibyiyumvo byabo bisanzuye.

Ihame rya Bibiliya: Byaragaragaye ko inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya zitugirira akamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi. Urugero, Bibiliya igira iti “umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19). Gukurikiza iryo hame, bifasha ababyeyi b’abagabo gushyikirana n’abana babo.

 3. Jya ubahana mu rukundo kandi ubashimire

Nubwo waba wumva ubabaye cyangwa ufite uburakari, ukwiriye guhana abana mu rukundo ku buryo bumva ko uhangayikishijwe n’igihe cyabo kizaza. Ibyo bikubiyemo kubagira inama, kubakosora, kubigisha no kubacyaha mu gihe bibaye ngombwa.

Byongeye kandi, igihano kirushaho kugirira umwana akamaro iyo se asanzwe akunda kumushimira. Hari umugani wa kera ugira uti “ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye rimeze nk’imitapuwa ya zahabu iri ku kintu gicuzwe mu ifeza” (Imigani 25:11). Gushimira umwana bimutoza kugira imico myiza. Abana barushaho kwigirira icyizere iyo bahawe agaciro kandi bakitabwaho. Iyo umubyeyi yihatira gushimira abana be, bituma barushaho kwigirira icyizere kandi bagashishikarira gukora ibyiza.

Ihame rya Bibiliya: “Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”—Abakolosayi 3:21.

4. Jya ukunda umugore wawe kandi umwubahe

Uko umugabo afata umugore we, byanze bikunze bigira ingaruka ku bana. Hari igitabo kivuga ibirebana n’imikurire y’umwana, cyavuze kiti “kimwe mu bintu umugabo ashobora gukorera abana be, ni ukugaragaza ko yubaha nyina w’abana. . . . Iyo umugabo n’umugore we bubahana, bituma abana bumva ko bakunzwe kandi ko batekanye.”—The Importance of Fathers in the Healthy Development of Children. *

Ihame rya Bibiliya: “Bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu . . . , umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda.”Abefeso 5:25, 33.

 5. Jya ukurikiza inama zo muri Bibiliya

Ababyeyi bakunda Imana by’ukuri, bashobora guha abana babo umurage w’agaciro kenshi, ni ukuvuga kugirana ubucuti bukomeye na Se wo mu ijuru.

Umugabo witwa Antonio, ni Umuhamya wa Yehova, kandi yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo arera abana batandatu. Umwe mu bakobwa be yaramwandikiye ati “papa nagira ngo ngushimire ukuntu wandeze ukantoza gukunda Yehova, gukunda ubuzima bwanjye na bagenzi banjye; wamfashije kuba umuntu ushyira mu gaciro. Wanyeretse ko ukunda Yehova, kandi ko unyitaho by’umwihariko. Ndagushimira kuba warashyize Yehova mu mwanya wa mbere kandi ukabona ko abana ari impano y’agaciro kenshi ituruka ku Mana.”

Ihame rya Bibiliya: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Aya magambo ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe.”Gutegeka kwa Kabiri 6:5, 6.

Birumvikana ko hari ibindi bintu byiyongera kuri ibyo bitanu byafasha umubyeyi w’umugabo gusohoza inshingano ye neza. Kandi tuvugishije ukuri, nubwo washyiraho imihati ingana ite, ntushobora kuba umubyeyi utunganye. Ariko nukurikiza ayo mahame mu buryo burangwa n’urukundo kandi ukagaragaza ko ubitaho, uzaba ugaragaje ko ushobora kuba umubyeyi mwiza. *

^ par. 3 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 19 N’iyo umugabo yaba yaratanye na nyina w’abo bana, gukomeza kumwubaha bishobora gutuma abana bakomeza gushyikirana neza na nyina.

^ par. 25 Niba wifuza izindi nama zigenewe umuryango, reba igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango kiboneka ku rubuga rwa www.mr1310.com/rw.