ESE BYARAREMWE?
Icyubi cya Balene
BALENE ifite ipfupfu iba ari nini cyane ku buryo ishobora gupima toni 30. Nyamara ibyo ntibibuza iyo nyamabere nini kunyaruka mu gihe yibira cyangwa ikata mu mazi. Ni iki kiyifasha kunyaruka bene ako kageni? Ibanga riri mu byubi byayo.
Suzuma ibi bikurikira: Ibyubi bya balene hamwe n’andi mafi yo muri ubwo bwoko, biba bisennye ahagana imbere. Icyakora balene ifite ipfupfu yo irihariye. Ku mpera y’ibyubi byayo ahagana imbere hari ibintu bibyimbye nk’amashyundu. Uko igenda mu mazi, amazi agenda anyerera kuri ya mashyundu. Ayo mazi aba afite umuvuduko mwinshi kandi agenda yikaraga. Ayo mashyundu asa n’aho azana umuvumba mu mazi. Ibyo bituma iyo balene igira imbaraga zituma ijya imbere, igashobora gukubita ibyubi byayo nta guhagarara n’iyo yaba izamuka mu mazi. Nanone iyo irimo yoga izamuka, ayo mashyundu ayongerera imbaraga bigatuma amazi atayiganza, icyo akaba ari ikintu cy’ingenzi cyane kuko igira ibyubi birebire, buri cyubi kikaba kireshya na kimwe cya gatatu cy’uburebure bwayo bwose.
Abahanga mu bya siyansi barimo barareba uko bakwigana imiterere y’iyo balene, bagakora ibikoresho bihambaye ubwato bwifashisha mu gukata, ingashya za moteri, imashini zikoreshwa n’ingufu z’umuyaga n’ibipanga bya kajugujugu.
Ubitekerezaho iki? Ese ibyubi by’iyo balene byabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa byararemwe?