Uko wakwirinda gusesagura amafaranga
Uretse amatangazo adushishikariza kugura ibintu, ibyiyumvo byacu n’akamenyero dusanzwe dufite na byo bishobora kugira uruhare mu gutuma tugura ibintu byinshi. Dore ibintu bitandatu bishobora kugufasha gushyira mu gaciro mu gihe ugura ibintu.
Irinde kugura ibintu utateganyije. Ese ushimishwa no guhaha no guciririkanya? Niba ari uko bimeze, ushobora kugwa mu mutego wo kugura ibintu utateganyije. Kugira ngo ubyirinde, ujye ubanza ufate igihe utekereze neza ku ngaruka zo kugura icyo kintu, kugitunga no kucyitaho. Gerageza gutuza wibuke ibintu wigeze kugura utabiteganyije bigatuma wicuza. Noneho fata akanya ko kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma.
Jya wirinda guhaha ugamije kwiyibagiza ibibazo. Guhaha bishobora gutuma umara igihe gito wibagiwe ibibazo wari ufite. Ariko iyo ibyo bibazo bigarutse, bigarukana imbaraga nyinshi zituma wongera kugira icyifuzo cyo guhaha. Aho kujya guhaha ugamije kwiyibagiza ibibazo, jya ushaka incuti ziguhumurize cyangwa ukore ka siporo, urugero nko kugenda n’amaguru.
Jya wirinda guhaha ugamije kwishimisha gusa. Kujya guhahira mu maduka manini acuruza ibintu bihenze cyane, byahindutse uburyo bwo kwirangaza. Nubwo ushobora kujya mu isoko cyangwa ukareba ibicuruzwa kuri interineti ugamije kwishimisha, ibyinshi mu byo ubona biba bigamije kugushishikariza kugira icyo ugura. Jya ujya guhaha ari uko hari ikintu wateganyije kugura, kandi abe ari cyo ugura cyonyine.
Hitamo incuti neza. Imibereho y’incuti zawe n’ibiganiro mukunda kugirana bigira uruhare rukomeye ku byifuzo byawe. Niba usesagura amafaranga mu gihe uri kumwe n’incuti zawe, jya uhitamo incuti zidakunda amafaranga cyangwa ubutunzi.
Jya ukoresha neza ikarita ikoreshwa mu guhaha. Gukoresha iyo karita, bituma uhaha ibintu utitaye ku ngaruka bizakugiraho. Jya wishyura buri kwezi amafaranga wakoresheje kuri iyo karita. Jya umenya amafaranga baguca ku ikarita ukoresha n’inyungu bakungukamo, maze uyagereranye n’ayo baguca ahandi, bityo uhitemo aho baguca make. Ujye wirinda amakarita yo mu rwego rwo hejuru atuma baguca amafaranga menshi, kandi ibyo bakwemerera utabikeneye. Aho guhaha ibintu bihenze ukoresheje ikarita, jya uzigama amafaranga maze ubigure uhita wishyura.
Jya umenya uko ureshya. Kugura ibintu byinshi biba byoroshye mu gihe utazi amafaranga winjiza. Jya uhora ugenzura, maze umenye amafaranga yose ufite. Jya uteganya ibintu uzagura mu kwezi uhereye ku yo winjiza n’ayo wakoresheje mu kwezi gushize. Gereranya amafaranga wakoresheje n’ayo wari warateganyije gukoresha. Gisha inama incuti yawe wizeye ku bintu runaka udasobanukiwe mu birebana no gucunga umutungo.