Injangwe idakunze kuboneka yo mu butayu
BUMAZE kwira. Injangwe yo mu butayu bukakaye isohotse mu mwobo wayo ihagarara ku mwinjiro, ibangura amatwi itangira kureba hirya no hino. Bidatinze, itangiye kugenda mu mucanga yitonze.
Hanyuma iritunatunnye, isimbukira imbeba yo mu butayu itagira amakenga. Iyo njangwe ikomeje guhiga muri iryo joro ryose, yabona undi muhigo ikawusimbukira. Iyo imaze guhaga, inyama ishigaje izitaba mu mucanga, ikisubirira mu mwobo wayo mu rukerera, dore ko idakunze gusohoka ku manywa. Reka dusuzume bimwe mu biyiranga.
Ubushobozi budasanzwe iyo njangwe ifite bwo kumva, buyifasha gutahura aho umuhigo uherereye, kabone n’iyo waba uri hasi mu mucanga
Kugira ngo ingabo imenye aho ingore iherereye, irajwigira cyane. Injangwe y’ingore ifite ubushobozi bwo kumva injangwe y’ingabo, nubwo yaba iri ku birometero byinshi
Ubwoya buri ku majanja y’iyo njangwe butuma idapfa gutebera mu mucanga, kandi bugatuma ayo majanja atangizwa n’ubushyuhe bukabije bwo mu butayu
Igira ubwoya bw’umweru bwinshi ahagana imbere ku gutwi kwayo, butuma umucanga wahushywe n’umuyaga utinjiramo
Kuronda aho iyo njangwe yanyuze ntibyoroshye, kuko munsi y’amajanja yayo hari ubwoya bwinshi busibanganya aho yaciye
Iyo njangwe itungwa n’amazi ikura mu byo ihiga
Umucanga wo mu butayu bwa Kara-Kum urashyuha cyane ku buryo ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere 80. Mu bindi bihe, urakonja cyane ukagera kuri dogere 25 munsi ya zeru