Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Uko wakoresha igihe cyawe neza

Uko wakoresha igihe cyawe neza

Ni kangahe ujya uvuga uti “uwanyongerera igihe.” Ku isi hose, abantu bose, baba abakire cyangwa abakene, banganya igihe. Nanone yaba ukomeye cyangwa uworoheje, nta wushobora kuzigama igihe. Igihe cyatakaye ntikigaruka. Ubwo rero, ibyiza ni ugukoresha neza igihe dufite. Twabigeraho dute? Dore ibintu bine byafashije abantu benshi gukoresha neza igihe cyabo.

Icya 1: Kugira gahunda

Jya ushyira iby’ingenzi mu mwanya wa mbere. Bibiliya itanga inama igira iti ‘mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Abafilipi 1:10). Andika urutonde rw’ibintu by’ingenzi cyangwa ibyihutirwa, cyangwa se byombi, uzirikana ko ikintu cy’ingenzi, urugero nko guhaha ibyokurya, gishobora kuba kitihutirwa byanze bikunze. Nanone kandi igishobora kugaragara ko cyihutirwa, urugero nko kwihuta kugira ngo ikiganiro cyo kuri televiziyo kitagucika, gishobora kuba atari cyo cy’ingenzi. *

Jya uteganya mbere y’igihe ibyo ugomba gukora. Mu Mubwiriza 10:10 hagira hati “iyo ishoka yagimbye umuntu ntayityaze, akoresha imbaraga nyinshi. Bityo, gukoresha ubwenge kugira ngo ugire icyo ugeraho bigira umumaro.” Ibyo byumvikanisha iki? Kugira ngo ukoreshe igihe cyawe neza, ugomba gutyaza ishoka; mu yandi magambo ujye uteganya mbere y’igihe ibyo ugomba gukora. Nurangiza, ujye usubika ibitari iby’ingenzi cyangwa ubikure ku rutonde rw’ibigomba gukorwa, kuko bishobora kugutwara igihe cyawe n’imbaraga zawe. Nubona usaguye igihe bitewe n’uko warangije ibyo wagombaga gukora, ujye ukomereza ku bindi. Iyo uteganyije mbere y’igihe ibyo ugomba gukora, urushaho gukora byinshi kimwe n’umukozi w’umunyabwenge utyaza ishoka ye.

Jya woroshya ubuzima. Itoze kureka ibintu bidafite akamaro cyangwa bigutwara igihe cy’ubusa. Imirimo myinshi cyangwa gahunda zicucitse, nta kindi bimara uretse kugutera imihangayiko itari ngombwa no kukubuza ibyishimo.

 Icya 2: Kwirinda ibintu bigutakariza igihe

Kurazika ibintu no kudafata imyanzuro. Bibiliya igira iti “uwitegereza umuyaga ntazabiba, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura” (Umubwiriza 11:4). Ibyo bitwigisha iki? Kurazika ibintu bidutwara igihe kandi bigatuma tutagira icyo tugeraho. Umuhinzi utegereza kuzabiba ari uko ikirere kimeze neza, ashobora kutazigera abiba cyangwa ngo asarure. Mu buryo nk’ubwo, imihangayiko duhura na yo mu buzima ishobora gutuma tudafata umwanzuro wo gukora ikintu runaka. Nanone hari igihe dushobora gutinda gufata umwanzuro dutegereje kuwufata ari uko tumaze gusobanukirwa neza buri kantu kose gafitanye isano na wo. Birumvikana ariko ko imyanzuro ikomeye isaba ubushakashatsi no kuyitekerezaho witonze. Mu Migani 14:15 hagira hati “umunyamakenga yitondera intambwe ze.” Ariko tuvugishije ukuri, mu myanzuro myinshi dufata ntituba tuzi niba byose bizagenda neza nk’uko tuba tubyiteze.—Umubwiriza 11:6.

Gushaka ko ibintu byose biba bitunganye. Muri Yakobo 3:17 hagira hati “ubwenge buva mu ijuru [cyangwa buturuka ku Mana] . . . burangwa no gushyira mu gaciro.” Birumvikana ko kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru ari byiza. Ariko kandi, hari igihe twishyiriraho amahame arenze ubushobozi bwacu, bigatuma tumanjirwa cyangwa ntitugire icyo tugeraho. Urugero, umuntu wiga ururimi rushya, agomba kuba yiteze ko azakora amakosa mu gihe arimo arwiga, kuko ayo makosa azayakuramo isomo, akarumenya neza. Ariko umuntu ushaka ko ibintu byose biba bitunganye, ashobora gutinya kuvuga urwo rurimi ngo adakora amakosa, kandi ibyo nta kindi byamara uretse gutuma atarumenya. Ku bw’ibyo, byaba byiza tugiye dushyira mu gaciro mu byo twitega. Mu Migani 11:2 hagira hati “ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.” Uretse n’ibyo kandi, umuntu wiyoroshya kandi akicisha bugufi ntakabya kwitekerezaho, kandi muri rusange ntaremereza amakosa akora.

“Mu by’ukuri, ibintu ntibigurwa amafaranga ahubwo ubigura igihe.”—What to Do Between Birth and Death

 Icya 3: Gushyira mu gaciro no kwitega ibishoboka

Jya ugenera akazi n’imyidagaduro igihe gikwiriye. Bibiliya igira iti “urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Akenshi abantu babaswe n’akazi ntibabona uko bishimira inyungu z’“imirimo iruhije” baba bakoze, bitewe n’uko nta gihe n’imbaraga baba basigaranye. Ku rundi ruhande, umunebwe ahitamo ‘amashyi yuzuye’ ikiruhuko, agapfusha ubusa igihe cy’agaciro kenshi. Bibiliya idutera inkunga ishyize mu gaciro yo gukorana umwete no kwishimira ingororano zabyo. Ibyo byishimo ni “impano y’Imana.”—Umubwiriza 5:19.

Jya uryama igihe gihagije. Umwanditsi wa Bibiliya yaravuze ati “nzaryama kandi nsinzire mu mahoro” (Zaburi 4:8). Abenshi mu bantu bakuze baba bakeneye gusinzira amasaha umunani nijoro kugira ngo bagire ubuzima bwiza, haba mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo no mu bwenge. Ku birebana n’icyo cya nyuma, gusinzira ni iby’ingenzi cyane kuko bituma umuntu agira ubushobozi bwo kwerekeza ibitekerezo hamwe, bigatuma arushaho gufata ibintu mu mutwe, bityo kwiga bikamworohera. Ariko kuryama igihe gito bituma umuntu atiga ngo afate, biteza impanuka n’amakosa, kandi bigatuma umuntu arakazwa n’ubusa.

Jya wishyiriraho intego zishyize mu gaciro. Bibiliya igira iti “ibyiza ni ukurebesha amaso aho gutwarwa n’ibyo ubugingo bwawe bwifuza” (Umubwiriza 6:9). Ni iki uwo murongo wumvikanisha? Umuntu w’umunyabwenge ntiyemera gutwarwa n’ibyifuzo bye, cyane cyane ibidashyize mu gaciro cyangwa ibyo adashobora kugeraho. Ku bw’ibyo, ntashukwa n’amatangazo yamamaza yateguranywe amayeri, cyangwa inguzanyo zitwa ko kuzibona bitagoye. Ahubwo yitoza kunyurwa n’ibyo ashobora kugeraho, ni ukuvuga ibyo ‘amaso [ye ashobora] kureba.’

 Icya 4: Kuyoborwa n’amahame meza

Menya amahame ugenderaho. Amahame ugenderaho agufasha gucenshura ukamenya ibyiza, iby’ingenzi n’ibikwiriye. Amahame ugenderaho twayagereranya n’umwambi. Nk’uko umwambi urashwe neza ugera ku ntego, ni ko n’amahame meza agufasha kugera ku ntego. Ku bw’ibyo, amahame meza azatuma umenya ibyo ushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe kandi atume ukoresha igihe cyawe neza, isaha ku isaha, uko bwije n’uko bukeye. Ayo mahame wayakura he? Abantu benshi bayakura muri Bibiliya kuko irimo ubwenge buruta ubundi.—Imigani 2:6, 7.

Mbere na mbere jya uyoborwa n’urukundo. Mu Bakolosayi 3:14 havuga ko urukundo “ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.” Ntidushobora kugira ibyishimo nyakuri cyangwa ngo dutuze tudafite urukundo, cyane cyane mu muryango. Abantu babyirengagiza bagashyira imbere akazi cyangwa ibyo kwiruka inyuma y’ubutunzi, nta byishimo bagira. Ku bw’ibyo, iyo Bibiliya ivuga ko urukundo ari wo muco uruta iyindi, ikabigaragaza iruvuga incuro zibarirwa mu magana, iba ivuze ukuri.—1 Abakorinto 13:1-3; 1 Yohana 4:8.

Jya uteganya igihe cyo kwita ku byo ukenera mu buryo bw’umwuka. Umugabo witwa Geoff “yari afite umugore akunda, abana babiri barangwa n’ibyishimo, incuti nziza n’akazi, dore ko yari umufasha w’abaganga. Icyakora mu kazi yakoraga, yahoraga abona abantu bababara kandi bagapfa. Yaribazaga ati “ese ubu koko ni uku twagombye kubaho?” Nyuma yaho, yasomye bimwe mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byanditswe n’Abahamya ba Yehova, kandi abona ibisubizo bimunyuze.

Geoff yasobanuriye umugore we n’abana be ibyo yigaga, maze na bo birabashishikaza. Ibyo byatumye umuryango wose utangira kwiga Bibiliya, batangira kugira imibereho myiza kandi bibafasha gukoresha igihe cyabo neza. Nanone kwiga Bibiliya byatumye bagira ibyiringiro bihebuje byo kuzagira ubuzima bw’iteka mu isi itarangwamo ibibazo n’imibabaro.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ibyabaye kuri Geoff bihita bitwibutsa ibyo Yesu Kristo yavuze, agira ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Ese wifuza kugena igihe runaka cyo gusuzuma ibintu byo mu buryo bw’umwuka? Mu by’ukuri, nta kindi kintu wakora kiruta icyo, cyazagufasha kugira ubuzima bwiza atari ubw’umunsi umwe gusa, ahubwo n’iteka ryose.

^ par. 5 Reba ingingo igira iti “Ibintu 20 byagufasha gucungura igihe,” yasohotse mu igazeti ya Nimukanguke! yo muri Mata 2010 (mu gifaransa).