INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO
Jya wemera gukosorwa
AHO IKIBAZO KIRI
“Ubusanzwe iyo umuntu agukosora, aba akubwira ko ibyo urimo ukora ari amakosa. Ariko nta muntu ndumva avuga ati ‘nishimira gukosorwa.’”—Amy ufite imyaka 17. *
Ese iyo ababyeyi, abarimu n’abantu bakuru bagukosoye, kubyemera birakugora? Niba ari uko bimeze, iyi ngingo irakugirira akamaro.
ICYO WAGOMBYE KUMENYA
Buri wese akenera gukosorwa.
“Twese ducumura kenshi.”—Yakobo 3:2.
“Nta wagombye guterwa isoni no gukosorwa mu gihe yakoze ikosa.”—Jessica.
Gukosorwa ntibivuga ko uri umuntu mubi.
“Yehova * acyaha uwo akunda, nk’uko se w’umwana acyaha umwana we yishimira.”—Imigani 3:12.
“Iyo hagize unkosora, ngerageza kwiyumvisha ko kuza kubimbwira bigomba kuba byamugoye, kandi ko kuba yankosoye bigaragaza ko ankunda.”—Tamara.
Gukosorwa bishobora gutuma urushaho kuba umunyabwenge.
“Mwumve impanuro maze mube abanyabwenge.”—Imigani 8:33.
“Gukosorwa ni ngombwa mu buzima. Bituma umenya uko abandi bakubona kandi bikagufasha gucika ku ngeso ushobora kuba utari wiyiziho.”—Deanne.
ICYO WAKORA
Gerageza kubona ikibazo mu buryo bukwiriye. Hari igihe umuntu ababazwa n’uko bamukosoye. Ariko wowe ujye ugerageza kwikuramo iyo mitekerereze. Kugira ngo ubigereho, jya ufata akanya gato use n’uwirengagiza ko ari wowe urimo ukosorwa, maze umere nk’aho ari wowe urimo ukosora undi muntu, wenda nka murumuna wawe. Ibyo bishobora gutuma ubona ko kugirwa inama ari byiza. Numara kubigenza utyo, ujye wibuka ko ari wowe urimo ukosorwa, maze wumve ko inama ugirwa igufitiye akamaro.—Ihame ryo muri Bibiliya: Umubwiriza 7:9.
“Hari igihe umuntu arakazwa n’uko akosowe, akibagirwa ko umukosora ataba agamije kumukomeretsa, ahubwo ko aba agerageza kumufasha kuba umuntu mwiza kurushaho.”—Theresa.
Jya wicisha bugufi. Ntukemere ko ubwibone bukubuza gukosorwa. Ku rundi ruhande, ntugacike intege mu gihe ubwiwe ko hari icyo ugomba kunonosora. Kwicisha bugufi bizagufasha kutagwa muri iyo mitego yombi. Ujye wibuka ko igihano kikubabaje cyane ari cyo mu byukuri uba ukeneye kurusha ibindi. Iyo wanze gukosorwa, impamvu yaba ibiguteye iyo ari yo yose, uba utakaje uburyo wari ubonye bwo kugira icyo unonosora.—Ihame ryo muri Bibiliya: Imigani 16:18.
Burya ngo igihano kikubabaje cyane ni cyo mu byukuri uba wari ukeneye kurusha ibindi
“Kwemera gukosorwa bituma tugira ibitekerezo bihamye. Iyo tutabyemeye kandi ngo tubivanemo isomo, tuba twihemukira.”—Lena.
Jya ushimira. Jya ushimira umuntu ugukosoye, nubwo kubyakira byaba bikugora. Mu by’ukuri, aba akwifuriza ibyiza kandi aba ashaka ko ugira icyo ugeraho. —Ihame ryo muri Bibiliya: Zaburi 141:5.
“Gushimira umuntu ugukosoye nta kosa ririmo, cyane cyane mu gihe wari ubikeneye. Nubwo waba utari ubikeneye kandi, kuba yagukosoye ubwabyo wagombye kubimushimira.”—Carla.