Hirya no hino ku isi
Ekwateri
Mu wa 2007, Ekwateri yatangaje ko ifite gahunda yo gutanga amafaranga yo kubungabunga igice cy’ishyamba ry’inzitane rya Amazone kiri ku buso bwa kirometero kare 10.000, aho kuricukuramo peteroli. Icyakora uwo mushinga waje guhagarara bitewe n’uko habuze imfashanyo z’amahanga. Icyo gice cy’ishyamba kiri mu duce tubonekamo ibinyabuzima byinshi kurusha utundi ku isi.
U Buyapani
Hari ikinyamakuru cyavuze ko gutahura ko amaraso yatanzwe yanduye bigoye (The Japan News). Iyo raporo yaje ikurikira amakuru yavugaga ko mu wa 2013, hari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 wanduye virusi itera sida, ayanduriye mu maraso bamuteye. Iyo umuntu atanze amaraso arimo iyo virusi, hari amezi runaka ashobora gushira iyo virusi itaraboneka muri ayo maraso.
Zimbabwe
Nubwo hashize imyaka irenga 30 intambara y’inyeshyamba zarwaniraga ku mupaka w’icyo gihugu na Mozambike irangiye, mine zikomeje kumugaza abantu no kubahitana. Raporo ya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare, ivuga ko “kuva mu wa 1980, mine zahitanye abantu barenga 1.500 n’amatungo arenga 120.000, kandi zikamugaza abagera ku 2.000 ku mupaka wa Zimbabwe.”
Ositaraliya
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abagabo n’abagore batandukanye, bajya impaka ku uzasigarana amatungo yo mu rugo, urugero nk’imbwa n’injangwe. Mu mitungo abashakanye bahuriyeho ikunze gukurura ibibazo, habanza imitungo itimukanwa, amafaranga n’ibindi bintu by’umuntu ku giti cye, hagakurikiraho ayo matungo.