Inama zagufasha kugira ubuzima bwiza n’ibyishimo
“Nubwo mbabazwa n’ibibi mbona kuri iyi isi, harimo intambara, ubukene, indwara n’abana bafatwa nabi, mfite ibyiringiro.”—RANI. *
Rani yagize ibyishimo nyakuri igihe yamenyaga ko Umuremyi wacu, ari we Mana Ishoborabyose, ashobora gutuma tugira ubwenge nyakuri. Mu gihe uri bube usoma ingingo zikurikira, uze kureba uko inyigisho zirimo ubwenge zituruka ku Mana zagufasha . . .
kugira umuryango wishimye
kubana neza n’abandi
kugira ibyishimo no kunyurwa
kumenya impamvu duhura n’imibabaro kandi tugapfa
kugira ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza
kumenya Umuremyi wacu no kuba incuti ze
Nanone uzabona ko Umuremyi wacu adaha ubwenge itsinda ry’abantu bihariye, ahubwo ko abuha abantu bose babwifuza.
^ par. 2 Muri iyi gazeti amazina yarahinduwe.