ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Ubwiza
Agaciro umuntu aha ubwiza gashobora gutuma abaho yishimye cyangwa akabaho ababaye.
Kuki ubwiza budushimisha?
Kugeza ubu, uko bigenda kugira ngo ubwonko bwacu butahure ubwiza, biracyari amayobera. Bibiliya na yo ntibidusobanurira, ariko itwereka impamvu dushimishwa n’ubwiza. Ivuga ko Imana yaduhaye ubwo bushobozi (Intangiriro 1:27; Umubwiriza 3:11). Nanone yaremye umubiri w’umuntu mu buryo butangaje, kandi imiterere yawo n’imikorere yawo birahambaye. Hari umwanditsi wa kera wagize icyo abivugaho agira ati “nzagusingiza [Mana] kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.”—Zaburi 139:14.
Icyakora muri iki gihe, akenshi abantu babona uburanga mu buryo budashyize mu gaciro. Ibyo biterwa ahanini n’uko abanyamideri n’itangazamakuru ari bwo bashyira imbere. Hari igitabo cyavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu byo muri Aziya, bwagaragaje ko umuntu arushaho kumva ko ari mwiza ari uko abandi babimubwiye” (Body Image). Kubona ibintu muri ubwo buryo, bishobora gutuma umuntu yibagirwa ikintu cy’ingenzi cyane, ni ukuvuga ubwiza bwo mu mutima.—1 Samweli 16:7.
Muri iyi minsi iyo abantu bavuze ko umuntu ari mwiza, cyane cyane umugore, akenshi baba berekeza ku bitsina. Hari ubushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ryo muri Amerika mu mwaka wa 2007, bwagaragaje ko “iyo itangazamakuru rivuze ibirebana n’abagore, ryibanda ku bitsina.” Bibiliya itugira inama yo kwirinda kugira iyo mitekerereze, kandi rwose ibyo bishyize mu gaciro.—Abakolosayi 3:5, 6.
“Umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma . . . , ahubwo ube umuntu uhishwe mu mutima wambaye umwambaro utangirika, ni ukuvuga umwuka wo gutuza no kugwa neza, kuko ari wo ufite agaciro kenshi mu maso y’Imana.”—1 Petero 3:3, 4.
Kuki twagombye kubona ubwiza mu buryo bushyize mu gaciro?
Hari abavuga bati “niba uri mwiza, ntukabyihererane.” Bwa bushakashatsi twigeze kuvuga, bwagaragaje ko mu bihugu byiganjemo iyo mitekerereze, usanga abakobwa b’abangavu n’abari hafi kuba bo, bumva ko “ubwiza bwabo bugomba gukurura abandi kandi ko agaciro kabo gashingiye ku bwiza bafite.” Iyo mitekerereze ishobora guteza ibibazo. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima no ku mibanire y’abantu ndetse bikaba “byanateza ibibazo byo mutwe.” Muri ibyo bibazo byo mu mutwe harimo “guhangayika ukagera n’ubwo wiyanga, . . . kwanga kurya, kumva nta gaciro ufite no guhungabana.”
“Rinda umutima wawe agahinda kandi urinde umubiri wawe ibyago, kuko ubuto n’ubusore ari ubusa.”—Umubwiriza 11:10.
Ni akahe gaciro twagombye guha ubwiza?
Bibiliya ivuga ko ‘gushyira mu gaciro’ bijyana no kwiyoroshya (1 Timoteyo 2:9). Zirikana ko umuntu wiyoroshya atisuzugura cyangwa ngo akabye kwibanda ku isura ye. Ahubwo yiha agaciro akwiriye. Nanone yita ku kuntu abandi bamubona, bigatuma bamwishimira, bakamwubaha, kandi ikiruta byose, akemerwa n’Imana (Mika 6:8). Abantu bagira imyifatire nk’iyo, bagira incuti nyazo, kandi ibyo bishishikaza abifuza kubarambagiza, kuko batibanda gusa ku bwiza bw’inyuma, kubera ko baba bifuza kugira urugo rwiza.
Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama yo kwita ku muntu w’imbere, ari we ‘muntu uhishwe mu mutima’ (1 Petero 3:3, 4). Ubwiza bwo mu mutima ntibushira. Uko igihe kigenda gihita, ubwo bwiza bushobora kugenda bwiyongera. Mu Migani 16:31 hagira hati “imvi ni ikamba ry’ubwiza iyo ribonewe mu nzira yo gukiranuka.” Bityo rero, abumvira inama ya Bibiliya, baba abato cyangwa abakuze, bagira ubwiza budashira, butuma bishima kandi bakanyurwa.
“Ubwiza bushobora gushukana, kandi uburanga ni ubusa; ariko umugore utinya Yehova ni we wihesha ishimwe.”—Imigani 31:30.