ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Intambara
Kera Abisirayeli barwanaga intambara mu izina ry’Imana yabo Yehova. Ese ibyo bigaragaza ko Imana ishyigikiye intambara ziba muri iki gihe?
Kuki Abisirayeli ba kera bajyaga mu ntambara?
ICYO BAMWE BABIVUGAHO
Abisirayeli basengaga “imana y’ingome.”
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Ibihugu Abisirayeli batsinze byari byiganjemo urugomo n’andi mahano, nko kuryamana n’inyamaswa, kuryamana kw’abafitanye isano no gutamba abana. Nyuma y’imyaka myinshi Imana ibaburira, yaje kuvuga iti: ‘amahanga yose ngiye kwirukana imbere yanyu yarabyiyandurishije.’—Abalewi 18:21-25; Yeremiya 7:31.
“Impamvu Yehova Imana yawe agiye kwirukana imbere yawe ayo mahanga, ni ububi bwayo.”—Gutegeka kwa Kabiri 9:5.
Ese Imana igira aho ibogamira mu ntambara zo muri iki gihe?
IBYO USHOBORA KUBA WARIBONEYE
Iyo abantu bahanganye mu ntambara, abayobozi b’amadini ba buri ruhande bavuga ko Imana ari bo ishyigikiye. Hari igitabo cyavuze ko ‘idini ryagiye rigira uruhare mu ntambara zose zabayeho.’—The Causes of War.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Abakristo ntibemerewe kurwana n’abanzi babo. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be ati: “niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimukihorere.”—Abaroma 12:18, 19.
Yesu ntiyigeze ashishikariza abigishwa be kurwana n’abanzi babo. Ahubwo yarababwiye ati: “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru” (Matayo 5:44, 45). Nubwo ibihugu Abakristo babamo byaba biri mu ntambara, ntibagomba kugira aho babogamira, kuko ‘atari ab’isi’ (Yohana 15:19). None se niba Imana ishaka ko abantu bo mu mahanga yose bakunda abanzi babo kandi bakitandukanya n’isi, yagira uruhande ishyigikira mu ntambara ziba muri iki gihe?
“Ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”—Yohana 18:36.
Ese intambara zizashira?
ICYO BAMWE BABIVUGAHO
Intambara ntizabura. Hari igitabo cyavuze kiti: “Intambara ntizizashira kandi isi ntizigera igira amahoro arambye.”—War and Power in the 21st Century.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Intambara zizashira igihe nta muntu uzaba wifuza kurwana. Ubwo rero, vuba aha, Ubwami bw’Imana ari bwo butegetsi butegekera mu ijuru, buzakuraho intambara zose kandi bwigishe abantu bose kubana mu mahoro. Bibiliya igira iti: “[Yehova] azasubiza ibintu mu buryo ku birebana n’amahanga akomeye ya kure. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.”—Mika 4:3.
Bibiliya ivuga ko mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, nta butegetsi buzongera kurwanirira inyungu zabwo, cyangwa ngo habeho akarengane gatuma abaturage bigaragambya, n’urwikekwe rutuma abantu baryana bapfa amoko. Ibyo bizatuma intambara zishira. Imana yatanze isezerano rigira riti: “ntibizangiza kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.”—Yesaya 11:9.
“Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura, amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.”—Zaburi 46:9.