Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wakura he inama ziringirwa muri iki gihe?

Wakura he inama ziringirwa muri iki gihe?

Muri iki gihe, ibibera mu isi bigenda bihindagurika cyane. None se ubwo, ni iki cyagufasha kwizera udashidikanya ko imyanzuro ufata izakugirira akamaro? Wabwirwa n’iki ko ibintu ubona ko ari byiza muri iki gihe, bitazahinduka bikagaragara ko ari bibi?

Bibiliya izagufasha gufata imyanzuro utazigera wicuza. Ariko se koko ibyo ni ukuri? Bibiliya yaturutse ku Muremyi wacu kandi ni we uzi neza ibyatubera byiza, bigatuma twishima.

“Yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.”​—Mika 6:8.

Dushobora kwiringira inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya. Ni izo “kwiringirwa ubu n’iteka ryose.”​—Zaburi 111:8.

Nonese kuki utasuzuma uburyo Bibiliya ishobora kugufasha muri iyi si igenda ihindagurika?