Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 6

Yehova ni Data udukunda cyane

Yehova ni Data udukunda cyane

“Mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru.’”​—MAT 6:9.

INDIRIMBO YA 135 “Mwana wanjye, gira ubwenge”

INSHAMAKE *

1. Kuvugisha umwami w’u Buperesi byasabaga iki?

TEKEREZA iyo uza kuba warabaga mu Buperesi, mu myaka 2.500 ishize, hakaba hari ikintu ushaka kubwira umwami w’u Buperesi. Wari gufata urugendo ukerekeza mu mugi wa Shushani, aho ingoro ye yabaga. Ariko kugira ngo uvugane na we, yagombaga kubanza kuguha uburenganzira, bitaba ibyo ukicwa.—Esit 4:11.

2. Yehova ashaka ko tumufata dute?

2 Dushimishwa cyane n’uko Yehova atameze nk’uwo mwami w’u Buperesi. Yehova arakomeye kuruta abategetsi bose, ariko dushobora kumuvugisha igihe cyose. Aba ashaka ko tumuvugisha nta cyo twishisha. Tekereza nawe. Yehova afite amazina y’icyubahiro ahambaye, urugero nk’Umuremyi Mukuru, Ishoborabyose n’Umwami w’Ikirenga, ariko aba yifuza ko tumwisanzuraho tukamwita “Data” (Mat 6:9). Twishimira rwose ko yifuza ko tuba inshuti ze.

3. Kuki dushobora kwita Yehova “Data”? Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Dukwiriye kwita Yehova “Data” kubera ko ari we dukesha ubuzima (Zab 36:9). Nanone tugomba kumwumvira kubera ko ari Data. Nidukora ibyo adusaba tuzabona imigisha itagereranywa (Heb 12:9). Muri iyo migisha harimo ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi. Ariko hari n’indi migisha tubona muri iki gihe. Muri iki gice, turi busuzume ibintu Yehova adukorera bigaragaza ko ari Data udukunda, dusuzume n’impamvu twemera ko mu gihe kizaza atazadutererana. Ariko reka tubanze dusuzume impamvu dushobora kwiringira ko Data wo mu ijuru adukunda cyane kandi ko atwitaho.

YEHOVA NI DATA UDUKUNDA KANDI UTWITAHO

Yehova ashaka ko tuba inshuti ze nk’uko umubyeyi mwiza yifuza ko abana be baba inshuti ze (Reba paragarafu ya 4)

4. Kuki kubona ko Yehova ari Data, hari abo bigora?

4 Ese kwemera ko Imana ari Data birakugora? Hari abatekereza ukuntu Yehova akomeye, bakumva ko nta gaciro bagira imbere ye. Ntibemera ko Imana Ishoborabyose yakwita kuri buri wese ku giti ke. Icyakora, Data udukunda ntaba yifuza ko dutekereza dutyo. Yaduhaye ubuzima kandi yifuza ko twaba inshuti ze. Ibyo ni byo intumwa Pawulo yasobanuriye abantu bo muri Atene bari bamuteze amatwi, hanyuma yongeraho ko Imana “itari kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyak 17:24-29). Imana ishaka ko buri wese muri twe, ayivugisha nk’uko umwana avugisha umubyeyi we umukunda kandi umwitaho.

5. Ibyabaye kuri mushiki wacu bitwigisha iki?

5 Abandi bo kwemera ko Yehova ari Se bishobora kubagora, kubera ko ba se batabagaragarije urukundo n’ineza. Reka turebe icyo mushiki wacu yabivuzeho. Yaravuze ati: “Papa yahoraga antuka. Ngitangira kwiga Bibiliya, gukunda Data wo mu ijuru Yehova byabanje kungora. Ariko maze kumumenya neza, byarahindutse.” Ese nawe kwemera ko Yehova ari So, birakugora? Niba ari uko bimeze, humura. Igihe kizagera ubone ko Yehova ari Umubyeyi uruta abandi bose.

6. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 11:27, ni iki Yehova yakoze kugira ngo tubone ko ari Data udukunda?

6 Kimwe mu bintu Yehova yakoze kugira ngo tubone ko ari Data udukunda, ni uko yandikishije muri Bibiliya ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze. (Soma muri Matayo 11:27.) Yesu yiganaga imico ya Se mu buryo butunganye. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Uwambonye yabonye na Data” (Yoh 14:9). Yesu yakundaga kwita Yehova “Data.” Mu Mavanjiri uko ari ane honyine, Yesu yakoresheje izina “Data” inshuro zigera ku 165 yerekeza kuri Yehova. Kuki Yesu yakundaga kwita Yehova “Data”? Kimwe mu byabimuteraga, ni uko yashakaga ko abantu bemera ko Yehova ari Data udukunda.—Yoh 17:25, 26.

7. Ni mu buhe buryo Yehova yabereye Yesu umubyeyi mwiza?

7 Uko Yehova yitaga ku Mwana we Yesu, bigaragaza ko ari umubyeyi umeze ate? Buri gihe, Yehova yumvaga amasengesho ya Yesu. Ariko si ukuyumva gusa, ahubwo yaranayasubizaga (Yoh 11:41, 42). Mu bigeragezo byose Yesu yahuraga na byo, yumvaga ko Se amukunda kandi ko amushyigikiye.—Luka 22:42, 43.

8. Yehova yitaga kuri Yesu ate?

8 Yesu yemeraga adashidikanya ko Se ari we wamuhaye ubuzima kandi ko ari we watumaga akomeza kubaho. Yaravuze ati: “Ndiho ku bwa Data” (Yoh 6:57). Yesu yiringiraga Se cyane, kandi rwose Yehova yamuhaga ibyo yabaga akeneye kugira ngo abeho. Ik’ingenzi kurushaho, Yehova yafashaga Yesu gukomeza kumubera indahemuka.—Mat 4:4.

9. Yehova yagaragarije Yesu ate ko ari Umubyeyi umukunda kandi umwitaho?

9 Kubera ko Yehova ari Umubyeyi wuje urukundo, yatumaga Yesu yemera adashidikanya ko amushyigikiye (Mat 26:53; Yoh 8:16). Yehova ntiyarinze Yesu ibibi byose byashoboraga kumugeraho. Ariko nanone ntiyamutereranaga. Ahubwo yamufashaga kubyihanganira. Yesu yari azi neza ko ibibi byose byashoboraga kumugeraho, byari iby’igihe gito (Heb 12:2). Yehova yagaragaje ko akunda Yesu amutega amatwi, amuha ibyo akeneye, amwigisha kandi amushyigikira (Yoh 5:20; 8:28). Reka dusuzume uko natwe Data wo mu ijuru atwitaho.

UKO DATA WUJE URUKUNDO ATWITAHO

Umubyeyi wuje urukundo (1) atega amatwi abana be, (2) abaha ibyo bakeneye, (3) arabigisha, kandi (4) akabarinda. Data wo mu ijuru udukunda na we ni uko abigenza (Reba paragarafu ya 10-15) *

10. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 66:19, 20, Yehova agaragaza ate ko adukunda?

10 Yehova yumva amasengesho yacu. (Soma muri Zaburi ya 66:19, 20.) Yifuza ko tumusenga kenshi kandi tukamusenga twisanzuye (1 Tes 5:17). Dushobora gusenga Imana yacu igihe icyo ari cyo cyose n’aho twaba turi hose. Ntijya ibura umwanya wo kudutega amatwi, kandi buri gihe iba yiteguye kumva amasengesho tuyitura. Kumenya ko Yehova yumva amasengesho yacu, bituma turushaho kumukunda. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Nkunda Yehova kuko yumva ijwi ryanjye.”—Zab 116:1.

11. Yehova asubiza ate amasengesho yacu?

11 Data yumva amasengesho yacu kandi akayasubiza. Intumwa Yohana yavuze ko Imana “itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka” (1 Yoh 5:14, 15). Birumvikana ko hari igihe Yehova adasubiza amasengesho yacu nk’uko twari tubyiteze. Yehova aba azi icyatubera kiza. Ni yo mpamvu hari igihe ataduha icyo twamusabye cyangwa bikaba ngombwa ko dutegereza.—2 Kor 12:7-9.

12-13. Ni mu buhe buryo Data wo mu ijuru aduha ibyo dukeneye?

12 Yehova aduha ibyo dukeneye. Ibyo asaba abatware b’imiryango gukora, ni byo na we akora (1 Tim 5:8). Aha abana be ibyo bakenera kugira ngo babeho. Ntiyifuza ko duhangayikishwa no kubona ibyokurya, imyambaro n’aho kuba (Mat 6:32, 33; 7:11). Nanone kubera ko ari umubyeyi wuje urukundo, yateganyije uko mu gihe kizaza tuzabona ibyo tuzaba dukeneye.

13 Ik’ingenzi kurushaho, aduha ibyo dukeneye kugira ngo dukomeze kuba inshuti ze. Yakoresheje Bibiliya atumenyesha uwo ari we, umugambi afitiye ibiremwa bye, impamvu yaturemye n’ibizaba mu gihe kizaza. Yagaragaje ko atwitaho igihe yakoreshaga ababyeyi bacu cyangwa undi muntu kugira ngo badufashe kumumenya. Nanone akomeza kudufasha kuba inshuti ze binyuze ku basaza b’itorero badukunda n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi, Yehova atwigishiriza mu materaniro, aho tuba turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Ibyo ni bimwe mu byo adukorera kugira ngo atwereke ko ari umubyeyi wacu utwitaho.—Zab 32:8.

14. Kuki Yehova atwigisha, kandi se abikora ate?

14 Yehova aratwigisha. Yesu yari atunganye, ariko twe ntidutunganye. Iyo Data wo mu ijuru atwigisha, hari igihe biba ngombwa ko aducyaha. Ijambo rye rigira riti: “Yehova acyaha uwo akunda” (Imig 3:12). Yehova aducyaha mu buryo butandukanye. Urugero, hari igihe ibyo dusomye muri Bibiliya cyangwa ibyo twigiye mu materaniro, bitwereka aho dukeneye kwikosora. Nanone hari ubwo abasaza badufasha kwikosora. Uko Yehova yaducyaha kose, buri gihe aba abitewe n’urukundo.—Yer 30:11.

15. Yehova adufasha ate?

15 Yehova adufasha kwihanganira ibigeragezo. Iyo duhanganye n’ibigeragezo, Data wo mu ijuru aradufasha, nk’uko umubyeyi w’umugabo ukunda abana be na we abafasha mu gihe bahuye n’ibibazo. Aduha umwuka wera, ukaturinda ikintu cyose cyatuma tudakomeza kugirana na we ubucuti (Luka 11:13). Nanone Yehova aradufasha mu gihe duhangayitse. Urugero, atuma tugira ibyiringiro bihebuje, bikadufasha kwihangana. Uko ibibazo twahura na byo byaba biri kose, Data udukunda azadukiza imibabaro yose byaduteye. Ibibazo byose duhura na byo muri iki gihe bizashira, ariko imigisha Yehova aduha yo izahoraho iteka.—2 Kor 4:16-18.

DATA NTAZADUTERERANA

16. Byagenze bite igihe Adamu yasuzuguraga Se?

16 Twibonera ko Yehova adukunda, iyo dutekereje icyo yakoze igihe Adamu yamusuzuguraga. Igihe Adamu yasuzuguraga Se wo mu ijuru, yikuye mu muryango wa Yehova urangwa n’ibyishimo, we n’abari kuzamukomokaho (Rom 5:12; 7:14). Icyakora, hari icyo Yehova yakoze kugira ngo afashe urubyaro rwa Adamu.

17. Igihe Adamu yigomekaga, Yehova yahise akora iki?

17 Yehova yahannye Adamu, ariko atanga isezerano ry’uko yari kuzafasha abari kuzamukomokaho. Yahise avuga ko abari kuzamwumvira yari kuzabagarura mu muryango we (Intang 3:15; Rom 8:20, 21). Kugira ngo ibyo bishoboke, Yehova yatanze igitambo k’inshungu cy’Umwana we akunda cyane ari we Yesu. Igihe Yehova yatangaga Umwana we kugira ngo adupfire, yari agaragaje ko adukunda cyane.—Yoh 3:16.

Iyo duteshutse ariko tukihana, Data urangwa n’urukundo ari we Yehova aba yiteguye kutwakira (Reba paragarafu ya 18)

18. Kuki dushobora kwizera ko Yehova aba yifuza ko dukomeza kuba abana be nubwo twateshuka?

18 Nubwo tudatunganye, Yehova aba yifuza ko tuba mu muryango we kandi ntajya yumva ko kutwitaho ari umutwaro. Dushobora guteshuka, ariko Yehova ntadutakariza ikizere. Yesu yagaragaje uko Yehova akunda cyane abana be, mu mugani uvuga iby’umwana w’ikirara (Luka 15:11-32). Umubyeyi uvugwa muri uwo mugani, yiringiraga ko umwana we yari kuzagaruka. Igihe uwo mwana yagarukaga mu rugo, uwo mubyeyi yamwakiranye urugwiro. Iyo twateshutse ariko tukihana, tuba twizeye ko Data wuje urukundo aba yiteguye kutwakira.

19. Yehova azavanaho ate ibibi byose byatewe n’icyaha cya Adamu?

19 Data azavanaho ibibi byose byatewe n’icyaha cya Adamu. Igihe Adamu yari amaze kwigomeka, Yehova yateganyije ko abantu 144.000 bazajya mu ijuru bakaba abami n’abatambyi hamwe n’Umwana we. Mu isi nshya, Yesu n’abo bazafatanya gutegeka, bazatuma abantu bumvira batungana. Nibamara gutsinda ikigeragezo cya nyuma, Imana izabaha ubuzima bw’iteka. Icyo gihe Data azashimishwa no kubona isi yose ituwe n’abana be batunganye. Mbega ibintu bizaba bishimishije!

20. Yehova agaragaza ate ko adukunda cyane? Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Yehova yagaragaje ko adukunda cyane. Ni Umubyeyi uruta abandi. Yumva amasengesho tumutura, akaduha ibyo dukenera kandi akadufasha gukomeza kuba inshuti ze. Aratwigisha kandi akatwitaho. Nanone hari ibindi bintu byiza cyane azaduha mu gihe kizaza. Kumenya ko Data adukunda kandi ko atwitaho, biradushimisha. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko twebwe abana be twamushimira, kubera urukundo adukunda.

INDIRIMBO YA 108 Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu

^ par. 5 Akenshi iyo dutekereje Yehova, twumva ko ari Umuremyi akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga. Ariko dufite impamvu zumvikana zituma twumva ko ari na Data udukunda kandi utwitaho. Muri iki gice, turi busuzume izo mpamvu. Nanone turi busuzume impamvu dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova atazadutererana.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Aya mafoto uko ari ane agaragaza umubyeyi n’umwana we: Umubyeyi ateze amatwi umuhungu we, umubyeyi arimo araha umukobwa we ibyokurya, umubyeyi arimo arigisha umuhungu we, umubyeyi arimo arahumuriza umuhungu we. Kuba ayo mafoto ari mu ishusho y’ikiganza cya Yehova, bitwibutsa ko ari uko na we atwitaho.