Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

[Uhereye ibumoso ugana iburyo] Marcelo, Yomara na Hiver. Buri wese afite igice cya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Cyesipanyoli, iri mu nyandiko isomwa n’abatabona

Biboneye urukundo

Biboneye urukundo

YOMARA na basaza be babiri, ari bo Marcelo na Hiver, batuye mu mudugudu muto wo mu gihugu cya Gwatemala. Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha Bibiliya Yomara kandi nyuma yaho, abo basaza be na bo batangiye kwiga Bibiliya. Ariko bose uko ari batatu bari bafite ikibazo. Bari bafite ubumuga bwo kutabona, kandi ntibari bazi gusoma inyandiko y’abatabona. Ubwo rero, uwabigishaga Bibiliya yabasomeraga paragarafu zo mu gitabo bakoreshaga biga, akabasomera n’imirongo yo muri Bibiliya yabaga iri mu isomo bigaga.

Kujya mu materaniro na byo, ntibyaboroheraga. Kugera ku Nzu y’Ubwami yari hafi y’iwabo byabasaga gukora urugendo rw’iminota 40, kandi ntibashoboraga kurukora ari bonyine. Ubwo rero, abavandimwe babajyanaga mu materaniro. Igihe abo bigishwa ba Bibiliya batangiraga gutanga ibiganiro mu materaniro yo mu mibyizi, abagize itorero babafashaga gufata mu mutwe ibyo bari buvuge.

Muri Gicurasi 2019, mu mudugudu w’iwabo hatangiye kubera amateraniro. Icyo gihe hari umugabo n’umugore we b’abapayiniya b’igihe cyose, bari barimukiye mu mudugudu wabo. Biyemeje kubigisha uko bandika inyandiko y’abatabona n’uko bayisoma, nubwo na bo nta byo bari bazi! Kugira ngo babimenye, bashakishije ibitabo bivuga uko wakwigisha abandi iyo nyandiko y’abatabona.

Marcelo atanga igitekerezo mu materaniro

Nyuma y’amezi make, Yomara na basaza be basomaga neza inyandiko y’abatabona, kandi ibyo byatumye barushaho kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. a Ubu Yomara, Marcelo na Hiver ni abapayiniya b’igihe cyose. Nanone Marcelo ni umukozi w’itorero. Buri cyumweru, baba bahuze bakora ibintu bibafasha kuba inshuti za Yehova. Umwete bagira, utuma n’abandi babigana.

Yomara na basaza be bashimishwa cyane n’ukuntu abagize itorero babafashije. Yomara agira ati: “Kuva tugihura n’Abahamya ba Yehova, batugaragarije urukundo ruranga Abakristo b’ukuri.” Marcelo na we yaravuze ati: “Dufite inshuti nziza mu itorero ryacu kandi turi no mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe urangwa n’urukundo.” Yomara na basaza be bategerezanyije amatsiko igihe bazabona iyi si yahindutse paradizo.—Zab 37:10, 11; Yes 35:5.

a Agatabo gafite umutwe uvuga ngo: “Iga inyandiko y’abatabona,” kagamije gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona cyangwa abatabona neza gusoma no kwandika iyo nyandiko.