Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kwiyoroshya no mu gihe bitoroshye

Komeza kwiyoroshya no mu gihe bitoroshye

‘Gendana n’Imana yawe wiyoroshya.’—MIKA 6:8.

INDIRIMBO: 48, 95

1-3. Ni iki umuhanuzi utaravuzwe izina w’i Buyuda atakoze? Byamugendekeye bite? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

KU NGOMA y’Umwami Yerobowamu, Yehova yatumye umuhanuzi w’i Buyuda ngo ajye gutangariza uwo mwami wari umuhakanyi ubutumwa bukomeye bw’urubanza. Uwo muhanuzi yatangaje ubwo butumwa yicishije bugufi, kandi nubwo Yerobowamu yamurakariye, Yehova yaramurinze.—1 Abami 13:1-10.

2 Yehova yari yategetse uwo muhanuzi ko atagombaga kugira icyo arira muri Isirayeli cyangwa ahanywera, kandi ko yagombaga gutaha anyuze mu yindi nzira. Icyakora yahuye n’umusaza w’i Beteli, amubeshya ko yari amufitiye ubutumwa buturutse kuri Yehova. Uwo muhanuzi yasuzuguye Yehova ajyana n’uwo musaza, ararya kandi aranywa. Ibyo byarakaje Yehova. Igihe uwo muhanuzi yari atashye, yahuye n’intare iramwica.—1 Abami 13:11-24.

3 None se ni iki cyatumye uwo muhanuzi wari usanzwe wiyoroshya arengera, akemera gushukwa n’uwo musaza? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Ariko birashoboka ko yibagiwe ko yagombaga ‘kugendana n’Imana yiyoroshya.’ (Soma muri Mika 6:8.) Muri Bibiliya, kugendana na Yehova bisobanura kumwiringira, gushyigikira Ubutegetsi bwe bw’Ikirenga no kumvira ubuyobozi bwe. Umuntu wiyoroshya aba azi neza ko agomba gusenga buri gihe. Uwo muhanuzi yashoboraga kubaza Yehova niba koko yari yahinduye amabwiriza yari yamuhaye, ariko Bibiliya ntivuga niba yarabikoze. Hari igihe natwe tuba tugomba gufata imyanzuro ikomeye, ariko tudasobanukiwe neza icyo dukwiriye gukora. Ariko iyo twiyoroheje tugasaba Yehova ngo atuyobore, twirinda gukora amakosa akomeye.

4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Mu gice kibanziriza iki, twabonye icyo kwiyoroshya bisobanura n’impamvu ari iby’ingenzi ko Abakristo biyoroshya. None se ni ibihe bintu bishobora gutuma kwiyoroshya bitugora? Kandi se twakwitoza dute kugaragaza uwo muco no mu gihe bitoroshye? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, turareba ibintu bitatu bishobora gutuma kwiyoroshya bitugora n’uko twabyitwaramo neza.—Imig 11:2.

MU GIHE IBINTU BIHINDUTSE

5, 6. Barizilayi yagaragaje ate ko yiyoroshyaga?

5 Iyo hagize igihinduka mu mibereho yacu cyangwa inshingano twari dufite zigahinduka, kwiyoroshya bishobora kutugora. Igihe Barizilayi yari afite imyaka 80, Dawidi yamusabye ko aza kuba ibwami, kandi yumvaga ko yubashywe cyane. Iyo abyemera, byari gutuma akomeza kubana n’Umwami. Ariko yarabyanze. Kubera iki? Yabwiye Dawidi ko atashakaga kumubera umutwaro kuko yari ageze mu za bukuru. Barizilayi yasabye umwami ko yajyana na Kimuhamu, ushobora kuba yari umuhungu we.—2 Sam 19:31-37.

6 Kwiyoroshya byafashije Barizilayi gufata umwanzuro mwiza. Ntiyanze ibyo Dawidi yamusabye bitewe n’uko yahungaga inshingano cyangwa kubera ko yifuzaga kwiruhukira. Ahubwo yemeraga ko ibintu byari byarahindutse, ko atari agifite imbaraga nka mbere. Ntiyifuzaga kwemera ibyo atari gushobora. (Soma mu Bagalatiya 6:4, 5.) Iyo dushishikajwe no kugira umwanya runaka cyangwa kumenyekana, bituma tugira umwuka w’ubwikunde n’uwo kurushanwa, kandi birangira tumanjiriwe (Gal 5:26). Icyakora kwiyoroshya bituma dukorana neza n’abavandimwe bacu, tugahesha Imana ikuzo kandi tugafasha abandi.—1 Kor 10:31.

7, 8. Kwiyoroshya bidufasha bite kwirinda kwishingikiriza ku buhanga bwacu?

7 Kugira inshingano nyinshi bijyanirana no kugira ububasha bwinshi, kandi bishobora gutuma kwiyoroshya bitugora. Nehemiya akimara kumva akaga abantu b’i Yerusalemu barimo, yasenze Yehova abikuye ku mutima (Neh 1:4, 11). Yehova yashubije iryo sengesho igihe Umwami Aritazerusi yagiraga Nehemiya guverineri. Icyakora nubwo Nehemiya yari akomeye, ari umukire, afite n’ububasha bwinshi, ntiyigeze yishingikiriza ku bushobozi bwe. Yakomeje kugendana n’Imana. Yakomeje kugenzura Amategeko y’Imana kugira ngo amuyobore (Neh 8:1, 8, 9). Nehemiya ntiyigeze akandamiza abantu ahubwo yakoreshaga umutungo we abakorera.—Neh 5:14-19.

8 Urugero rwa Nehemiya rugaragaza ukuntu kwiyoroshya bidufasha kutiyiringira mu gihe duhinduriwe inshingano cyangwa tugahabwa izindi. Umusaza w’itorero ashobora kwishingikiriza ku buhanga bwe agatangira kujya yita ku bibazo by’itorero atabanje gusenga Yehova. Hari n’abashobora kubanza gufata umwanzuro, hanyuma bagasenga Yehova ngo abahe umugisha. Ese ibyo bigaragaza kwiyoroshya? Umuntu wiyoroshya ntiyishingikiriza ku bushobozi bwe kabone n’iyo yaba agiye gukora ikintu asanzwe amenyereye gukora. Ahubwo azirikana ko ubushobozi bwe ari buke ugereranyije n’ubwa Yehova. (Soma mu Migani 3:5, 6.) Abantu bo muri iyi si barikunda, bagakunda no kurushanwa. Ariko twe ntidutekereza ko kugira inshingano bituma turuta abandi bagize umuryango cyangwa itorero. Ahubwo dukorera hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu.—1 Tim 3:15.

MU GIHE ABANDI BATUNENZE CYANGWA BAKADUSHIMA

9, 10. Kwiyoroshya byadufasha bite mu gihe hari utunenze aturenganya?

9 Iyo hari utunenze aturenganya, bishobora kuturakaza. Uko ni ko byagendekeye Hana. Nubwo umugabo we yamukundaga cyane, yari ingumba kandi mukeba we witwaga Penina yahoraga amubabaza. Hanyuma Hana yagiye gusengera mu ihema ry’ibonaniro, maze Umutambyi Mukuru Eli amushinja ko yari yasinze kandi atari byo. Icyakora, Hana yakomeje gutuza kandi asubiza Eli mu kinyabupfura. Isengesho rye rikora ku mutima ryanditswe muri Bibiliya. Ririmo amagambo agaragaza ukwizera yo gusingiza Imana no kuyishimira.—1 Sam 1:5-7, 12-16; 2:1-10.

10 Nanone kwiyoroshya bishobora kudufasha ‘gukomeza kuneshesha ikibi icyiza’ (Rom 12:21). Iyi si ya Satani yuzuyemo akarengane, ariko tugomba kwirinda kurakazwa n’abakora ibibi (Zab 37:1). Icyakora, iyo turenganyijwe n’abavandimwe na bashiki bacu birushaho kutubabaza. Ariko umuntu wiyoroshya yigana Yesu. Bibiliya igira iti ‘yaratutswe ntiyasubiza, ahubwo akomeza kwishyira mu maboko y’uca imanza zikiranuka’ (1 Pet 2:23). Yesu yari azi neza ko guhora ari ukwa Yehova (Rom 12:19). Abakristo na bo baterwa inkunga yo kwicisha bugufi kandi ‘ntibagire uwo bitura inabi yabagiriye.’—1 Pet 3:8, 9.

11, 12. (a) Ni iki cyadufasha kwiyoroshya mu gihe abandi badushima? (b) Kwiyoroshya byadufasha bite mu birebana n’imyambarire yacu n’imyitwarire yacu?

11 Iyo dushimwe cyane bishobora gutuma kwiyoroshya bitatworohera. Reka dusuzume ukuntu Esiteri yitwaye neza igihe ibintu byahindukaga mu buryo butunguranye. Yari mwiza bihebuje kandi yamaze umwaka wose yitabwaho ngo arusheho kuba mwiza. Buri munsi yiriranwaga n’abakobwa baturutse mu bwami bwose bw’Abaperesi, bahataniraga gushimwa n’umwami. Ariko yakomeje kurangwa n’ikinyabupfura no gutuza. N’igihe umwami yari amaze kumutoranya ngo abe umwamikazi, ntiyigeze ahinduka ngo abe umwibone.—Esit 2:9, 12, 15, 17.

Ese uko twambara bigaragaza ko twubaha Yehova n’abandi, cyangwa bigaragaza ko turi abibone? (Reba paragarafu ya 12)

12 Kwiyoroshya bizatuma buri gihe twambara mu buryo bukwiriye kandi tugire imyitwarire yiyubashye. Tuzi ko kwirata no kwiyemera ku bandi atari byo bituma badukunda, ahubwo badukunda iyo dufite “umwuka wo gutuza no kugwa neza.” (Soma muri 1 Petero 3:3, 4; Yer 9:23, 24.) Iyo dufite ubwibone mu mutima, amaherezo bigaragazwa n’ibyo dukora. Urugero, dushobora gutuma abandi batekereza ko turi ibitangaza kubera ibyo dukora, ibyo tuzi cyangwa abo tuziranye. Nanone dushobora gusobanura ibintu mu buryo butuma abantu batekereza ko ari twe twenyine twakoze ikintu, kandi wenda hari abandi babigizemo uruhare. Ariko ongera utekereze kuri Yesu. Yashoboraga gutuma abantu batangarira ubwenge yari afite. Ariko aho kubigenza atyo, yasubiragamo kenshi amagambo yo mu Ijambo ry’Imana. Yariyoroshyaga, akavuga ibintu mu buryo bwatumaga abamuteze amatwi bamenya ko ibyo yavugaga bitari ibye ahubwo ko byari ibya Yehova.—Yoh 8:28.

MU GIHE DUFATA IMYANZURO

13, 14. Kwicisha bugufi byadufasha bite gufata imyanzuro myiza?

13 Nanone tugomba kwiyoroshya mu gihe dufata imyanzuro cyangwa mu gihe abandi bafashe imyanzuro itureba. Igihe intumwa Pawulo yari i Kayisariya, umuhanuzi Agabo yamubwiye ko najya i Yerusalemu, yari kuzafungwa, ndetse ko yashoboraga kwicwa. Abavandimwe binginze Pawulo ngo ntajyeyo. Icyakora Pawulo ntiyacitse intege. Ntiyiyiringiye ariko nanone ntiyahiye ubwoba. Yiringiye Yehova mu buryo bwuzuye kandi yiyemeza gusohoza inshingano ye, aho Yehova yari kumwohereza hose. Abavandimwe bamaze kumva umwanzuro we, bariyoroheje ntibakomeza kumubuza kujya i Yerusalemu.—Ibyak 21:10-14.

14 Nanone kwiyoroshya bishobora gutuma dufata imyanzuro myiza nubwo twaba tutazi neza uko ibintu bizagenda nyuma yaho. Urugero, dushobora kuba dutekereza gukora umurimo w’igihe cyose. Ariko se bizagenda bite niturwara? Bizagenda bite ababyeyi bacu nibakenera ko tubitaho? Ni nde uzatwitaho tugeze mu za bukuru? Niyo twasenga dute cyangwa tugakora ubushakashatsi, ntidushobora gusubiza ibyo bibazo (Umubw 8:16, 17). Kwiringira Yehova bizadufasha kumenya ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, kandi tubyemere. Iyo tumaze gukora ubushakashatsi, kugisha inama no gusenga, tuba tugomba kugira icyo dukora duhuje n’ubuyobozi bw’umwuka wera. (Soma mu Mubwiriza 11:4-6.) Ibyo bituma Yehova abona aho ahera aduha imigisha cyangwa akadufasha guhindura intego zacu.—Imig 16:3, 9.

ITOZE KWIYOROSHYA

15. Gutekereza ku mico ya Yehova bidufasha bite gukomeza kwiyoroshya?

15 None se ko tubonye ko kwicisha bugufi ari iby’ingenzi cyane, twakora iki ngo turusheho kugaragaza uwo muco? Nimucyo dusuzume ibintu bine byadufasha. Icya mbere, tuzarushaho kugaragaza umuco wo kwiyoroshya no kubaha Yehova, nidutekereza ku mico ye yo mu rwego rwo hejuru kandi tukayishimira (Yes 8:13). Ibuka ko tutagendana n’umumarayika cyangwa umuntu, ahubwo tugendana n’Imana Ishoborabyose. Ibyo bizatuma ‘twicisha bugufi turi munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana.’—1 Pet 5:6.

16. Gutekereza ku rukundo rw’Imana byadufasha bite kwiyoroshya?

16 Icya kabiri, gutekereza ku rukundo rwa Yehova bizadufasha kwiyoroshya. Intumwa Pawulo yanditse ko ingingo z’umubiri dutekereza ko zisuzuguritse, ari zo Yehova yahaye “icyubahiro cyinshi kurushaho” (1 Kor 12:23, 24). Natwe Yehova atwitaho uko intege nke dufite zaba ziri kose. Ntatugereranya n’abandi cyangwa ngo atwange mu gihe twakosheje. Ubwo rero, igihe cyose tugikorera Yehova mu muryango we, dushobora kumva dufite umutekano kubera ko adukunda.

17. Nidushaka ibyiza mu bandi, bizatumarira iki?

17 Icya gatatu: nitwigana Imana yacu, tugashaka ibyiza mu bandi, tuzarushaho kwishimira uruhare tugira mu murimo dukorera Yehova. Aho kugerageza kwishyira imbere ngo twumve ko ari twe kamara, tuziyoroshya tugishe abandi inama kandi twemere ibitekerezo byabo (Imig 13:10). Abavandimwe na bashiki bacu nibahabwa inshingano tuzishimana na bo. Nanone dusingiza Yehova kubera ko aha umugisha ‘umuryango wose w’abavandimwe bacu bo ku isi.’—1 Pet 5:9.

18. Twatoza dute umutimanama wacu?

18 Icya kane, tuzarushaho kwiyoroshya nidukoresha amahame ya Bibiliya tugatoza umutimanama wacu. Nitwiyoroshya, tukamenya uko Yehova abona ibintu, tuzarushaho kuba abantu bashyira mu gaciro. Nitwiyigisha buri gihe, tugasenga kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga, bizatuma umutimanama wacu urushaho gukora neza (1 Tim 1:5). Tuzitoza gushyira inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere. Nidukora ibitureba, Yehova na we adusezeranya ko ‘azasoza imyitozo yacu,’ adufashe kugaragaza umuco wo kwiyoroshya n’indi mico ishimisha Imana.—1 Pet 5:10.

19. Ni iki cyadufasha gukomeza kwiyoroshya iteka ryose?

19 Ibuka ko wa muhanuzi w’i Buyuda twavuze tugitangira yakoze igikorwa kimwe gusa cyo kurengera, bigatuma atakaza ubuzima n’ubucuti yari afitanye n’Imana. Icyakora dushobora gukomeza kwiyoroshya no mu gihe biba bitoroshye. Abantu b’indahemuka babayeho kera n’abo muri iki gihe, bagaragaje ko ibyo bishoboka. Uko dukomeza kugendana na Yehova, ni na ko twagombye kurushaho kugaragaza umuco wo kwiyoroshya (Imig 8:13). Uko inshingano twaba dufite zaba ziri kose, kugendana na Yehova nta cyo wabinganya. Nimucyo rero dukore ibishoboka byose tugendane na Yehova kandi tuzakomeze kugendana na we iteka ryose.