Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 13

Mukundane cyane

Mukundane cyane

“Mukundane cyane mubikuye ku mutima.”​—1 PET 1:22.

INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima

INSHAMAKE *

Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaranye n’intumwa

ze, yazisabye gukundana (Reba paragarafu ya 1 n’iya 2)

1. Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

MU IJORO ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yahaye abigishwa be itegeko risobanutse neza. Yarababwiye ati: “Nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana.” Hanyuma yongeyeho ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yoh 13:34, 35.

2. Kuki tugomba gukundana?

2 Yesu yavuze ko ikimenyetso cyari kuzaranga abigishwa be nyakuri, ari uko bari kuba bakundana nk’uko na we yabakunze. Urukundo ni rwo rwarangaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kandi n’ubu ni rwo rubaranga. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gukundana no mu gihe byaba bitoroshye.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Twese ntidutunganye. Ubwo rero gukundana cyane bishobora kutatworohera. Nubwo bimeze bityo ariko, tugomba kugerageza kwigana Kristo. Muri iki gice turi busuzume uko urukundo rwadufasha guharanira amahoro, kutarobanura ku butoni no kugira umuco wo kwakira abashyitsi. Mu gihe uri bube usuzuma iki gice uze kwibaza uti: “Ni irihe somo navana ku bavandimwe na bashiki bacu bakomeje gukundana nubwo bitari byoroshye?”

JYA UHARANIRA AMAHORO

4. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 5:23, 24 kuki tugomba gukemura ikibazo dufitanye n’umuvandimwe?

4 Yesu yatwigishije akamaro ko kwikiranura n’umuvandimwe dufitanye ikibazo. (Soma muri Matayo 5:23, 24.) Yavuze ko niba twifuza gushimisha Imana, tugomba kubana neza n’abandi. Iyo Yehova abona ko twihatira kubana amahoro n’abavandimwe bacu, biramushimisha. Iyo tubika inzika kandi tukanga kubana amahoro n’abandi, ibyo dukorera Yehova biba ari imfabusa.—1 Yoh 4:20.

5. Ni iki cyatumye Mark ananirwa kwiyunga na mugenzi we?

5 Kuki guharanira amahoro bishobora kutugora? Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Mark. * Hari umuvandimwe wamunenze kandi amusebya mu itorero, biramubabaza cyane. Mark yabyitwayemo ate? Yaravuze ati: “Nananiwe kwifata, ndarakara cyane.” Nyuma yaho, Mark yababajwe cyane n’uko yitwaye. Yasanze uwo muvandimwe amusaba imbabazi kugira ngo bongere kubana amahoro. Icyakora uwo muvandimwe ntiyabihaye agaciro. Mark yabanje kwibwira ati: “Niba adashaka ko twiyunga, ndaruhira iki?” Ariko umugenzuzi w’akarere yamuteye inkunga yo kudacika intege. Mark yakoze iki?

6. (a) Mark yakoze iki kugira ngo aharanire amahoro? (b) Mark yashyize mu bikorwa ate ibivugwa mu Bakolosayi 3:13, 14?

6 Mark yarisuzumye asanga yigira umukiranutsi kandi aticisha bugufi. Yabonye ko agomba kugira icyo ahindura (Kolo 3:8, 9, 12). Yongeye kujya kureba wa muvandimwe, amusaba imbabazi yicishije bugufi. Nanone Mark yagiye yandikira uwo muvandimwe, amubwira ko yababajwe n’ibyabaye kandi ko yifuza ko bongera kubana amahoro. Uretse n’ibyo, yagiye amuha impano yatekerezaga ko zamushimisha. Ikibabaje ni uko uwo muvandimwe yakomeje kumurwara inzika. Icyakora Mark yumviye itegeko rya Yesu, akomeza gukunda uwo muvandimwe kandi aramubabarira. (Soma mu Bakolosayi 3:13, 14.) Niyo abandi baba badaha agaciro ibyo dukora ngo tubane amahoro, ntituzacike intege. Urukundo nyakuri tubakunda, ruzatuma dukomeza kubababarira no gusenga dusaba ko twakongera kubana amahoro na bo.—Mat 18:21, 22; Gal 6:9.

Hari igihe kwiyunga n’uwatubabaje bidusaba gukora ibintu byinshi (Reba paragarafu ya 7 n’iya 8) *

7. (a) Ni iki Yesu yadusabye gukora? (b) Ni ikihe kibazo mushiki wacu yahuye na cyo?

7 Yesu yadusabye kujya dufata abandi nk’uko twifuza ko na bo badufata. Yongeyeho ko tutagomba gukunda gusa abadukunda (Luka 6:31-33). None se wabigenza ute hagize umuntu wo mu itorero ukugendera kure akanga no kugusuhuza, nubwo bidakunze kubaho? Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu witwa Lara. Yaravuze ati: “Hari mushiki wacu wanyirengagizaga kandi sinari nzi impamvu. Byarampangayikishije cyane ku buryo numvaga ntashaka kujya mu materaniro.” Lara yabanje kwibwira ati: “Nzi ko nta kibi namukoreye. Ikindi kandi n’abandi bagize itorero bazi ko ari umuntu udashobotse.”

8. Ni iki Lara yakoze kugira ngo abane amahoro na mushiki wacu, kandi ibyamubayeho bitwigisha iki?

8 Lara yagize icyo akora kugira ngo abane amahoro n’uwo mushiki wacu. Yasenze Yehova kandi yiyemeza kuganira na we. Baganiriye kuri icyo kibazo, barahoberana kandi bariyunga. Wabonaga ibintu byose byagenze neza. Lara agira ati: “Bidateye kabiri, uwo mushiki wacu yongeye kujya anyirengagiza. Numvise nshitse intege.” Lara yabanje kumva ko icyamushimisha ari uko uwo mushiki wacu yahindura imyifatire ye. Ariko amaherezo, Lara yaje kubona ko icyaba kiza ari uko yakomeza kumukunda no ‘kumubabarira rwose’ (Efe 4:32–5:2). Yibutse ko urukundo nyakuri rwa gikristo ‘rutabika inzika y’inabi rwagiriwe,’ ahubwo ko ‘rutwikira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rukanihanganira byose’ (1 Kor 13:5, 7). Ntiyongeye guhangayikishwa n’icyo kibazo. Nyuma y’igihe abo bashiki bacu bongeye kubana neza. Nukomeza kubana amahoro n’abavandimwe na bashiki bacu kandi ukabakunda, ‘Imana y’urukundo n’amahoro izabana nawe.’—2 Kor 13:11.

JYA WIRINDA KUROBANURA KU BUTONI

9. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 10:34, 35, kuki tutagomba kurobanura ku butoni?

9 Yehova ntarobanura ku butoni. (Soma mu Byakozwe 10:34, 35.) Iyo natwe tutarobanura ku butoni, tuba tugaragaje ko turi abana be. Twumvira itegeko ryo gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda kandi tukabana amahoro n’abagize itorero.—Rom 12:9, 10; Yak 2:8, 9.

10-11. Ni iki mushiki wacu yakoze kugira ngo yikuremo ibitekerezo bibi?

10 Kutarobanura ku butoni bishobora kugora abantu bamwe na bamwe. Reka turebe urugero rw’ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Ruth. Akiri muto, hari umuntu wo mu kindi gihugu wamuhemukiye. Ibyo byamugizeho izihe ngaruka? Ruth agira ati: “Nanze ikintu cyose cyo muri icyo gihugu. Numvaga ko abantu baho bose ari babi, hakubiyemo n’abavandimwe na bashiki bacu.” Ni iki Ruth yakoze kugira ngo yikuremo ibyo bitekerezo bibi?

11 Ruth yabonye ko agomba gukora uko ashoboye akarwanya iyo mitekerereze. Yasomye mu Gitabo nyamwaka, inkuru zivuga ibyabaye muri icyo gihugu. Yaravuze ati: “Nihatiye kubona ibyiza by’abantu baho. Nabonye ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu bagira ishyaka mu murimo wa Yehova. Niboneye ko na bo bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe.” Buhorobuhoro, Ruth yabonye ko agomba kugira icyo akora kugira ngo arusheho kubakunda. Agira ati: “Buri gihe iyo nahuraga n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu, nakoraga uko nshoboye nkabereka ko mbitayeho. Narabaganirizaga kugira ngo ndusheho kubamenya.” Ibyo byagize akahe kamaro? Ruth agira ati: “Nyuma y’igihe, ibitekerezo bibi nari mfite byagiye bishira.”

Niba dukunda cyane “umuryango wose w’abavandimwe,” tuzirinda kurobanura ku butoni (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13) *

12. Ni ikihe kibazo Sarah yari afite?

12 Hari abashobora kuba barobanura ku butoni ariko batabizi. Reka dufate urugero rwa Sarah. Yibwiraga ko atarobanura ku butoni kubera ko yitaga ku bantu adashingiye ku ibara ry’uruhu, urwego rw’imibereho cyangwa inshingano bafite mu itorero. Icyakora yaravuze ati: “Mu by’ukuri naje kubona ko narobanuraga ku butoni.” Mu buhe buryo? Sarah akomoka mu muryango w’abantu bize cyane, kandi yashimishwaga no gusabana n’abantu bize. Hari n’igihe yabwiye inshuti ye ati: “Nkunda gusabana n’abavandimwe na bashiki bacu bize. Kuganira n’abantu batize ntibinshishikaza.” Uko bigaragara, Sarah yagombaga guhindura imitekerereze. Ariko se yari gukora iki?

13. Uko Sarah yitwaye, agahindura imitekerereze ye bitwigisha iki?

13 Umugenzuzi w’akarere yafashije Sarah kwisuzuma. Sarah agira ati: “Yanshimiye ko nakoraga umurimo mu budahemuka, ko ntanga ibitekerezo byiza mu materaniro kandi ko nsobanukiwe Bibiliya. Hanyuma yansobanuriye ko, uko umuntu agenda agira ubumenyi, aba agomba no kurushaho kugaragaza imico ya gikristo, urugero nko kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kugira impuhwe.” Sarah yumviye iyo nama. Agira ati: “Nabonye ko kugwa neza no kugira urukundo ari iby’ingenzi cyane.” Byatumye ahindura uko yabonaga abavandimwe na bashiki bacu. Yaravuze ati: “Nagerageje kureba imico bafite ituma Yehova abakunda.” Ibyo bitwigisha iki? Ntitukumve ko turuta abavandimwe na bashiki bacu bitewe n’amashuri twize. Niba dukunda cyane “umuryango wose w’abavandimwe,” tuzirinda kurobanura ku butoni.—1 Pet 2:17.

JYA UGIRA UMUCO WO KWAKIRA ABASHYITSI

14. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 13:16, iyo tugira umuco wo kwakira abashyitsi, Yehova abibona ate?

14 Iyo dufite umuco wo kwakira abashyitsi, bishimisha Yehova. (Soma mu Baheburayo 13:16.) Abona ko biri mu bigize umurimo wera tumukorera, cyanecyane iyo twitaye ku bakene (Yak 1:27; 2:14-17). Ni yo mpamvu Bibiliya idusaba ‘kugira umuco wo kwakira abashyitsi’ (Rom 12:13). Iyo dufite uwo muco, twita ku bandi by’ukuri, tukabagaragariza urukundo n’urugwiro. Gusangira n’abandi ibyokurya n’ibyokunywa, tukamarana na bo igihe kandi tukabereka ko tubitayeho, bishimisha Yehova (1 Pet 4:8-10). Icyakora, hari ibintu bishobora gutuma kugira umuco wo kwakira abashyitsi bitugora.

“Natinyaga kwakira abashyitsi, ariko ubu nsigaye mbakira kandi bituma ngira ibyishimo byinshi” (Reba paragarafu ya 16) *

15-16. (a) Kuki kugira umuco wo kwakira abashyitsi hari abo bigora? (b) Ni iki cyafashije Edit kugira umuco wo kwakira abashyitsi?

15 Kugira umuco wo kwakira abashyitsi bishobora kutugora bitewe n’impamvu zitandukanye. Reka dufate urugero rw’umupfakazi witwa Edit. Mbere y’uko aba Umuhamya, ntiyakundaga gusabana n’abandi. Yumvaga ko abandi ari bo bashoboye kwakira abashyitsi.

16 Edit amaze kuba Umuhamya, yahinduye iyo mitekerereze, yitoza uwo muco. Agira ati: “Igihe twubakaga Inzu y’Ubwami nshya, umusaza w’itorero yambwiye ko hari umugabo n’umugore we bari kuzaza kudufasha kubaka, maze ansaba ko nabacumbikira mu gihe k’ibyumweru bibiri. Nibutse ukuntu Yehova yahaye imigisha umupfakazi w’i Sarefati” (1 Abami 17:12-16). Edit yemeye kubacumbikira. Ese yabonye imigisha? Yaravuze ati: “Sinabacumbikiye ibyumweru bibiri gusa, ahubwo twamaranye amezi abiri. Icyo gihe twamaranye, cyatumye tuba inshuti magara.” Nanone Edit yungutse inshuti nyinshi mu itorero. Ubu ni umupayiniya kandi akunda gutumira abo bajyanye kubwiriza bagasangira. Agira ati: “Iyo ngize icyo ntanga, numva nguwe neza, kandi bimpesha imigisha myinshi.”—Heb 13:1, 2.

17. Luke n’umugore we babonye ko bari bafite ikihe kibazo?

17 Dushobora kuba dusanzwe dufite umuco wo kwakira abashyitsi. Ariko se nta cyo twanonosora? Reka dufate urugero. Luke n’umugore we bakunda kwakira abashyitsi. Icyakora bakundaga gutumira ababyeyi babo, bene wabo, inshuti zabo n’umugenzuzi usura amatorero n’umugore we. Luke agira ati: “Twabonye ko twakundaga gutumira abo tumenyeranye gusa.” None se bakoze iki kugira ngo barusheho kugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi?

18. Luke n’umugore we bakoze iki kugira ngo barusheho kugira umuco wo kwakira abashyitsi?

18 Luke n’umugore we batekereje ku magambo ya Yesu, bamenya neza icyo kwakira abashyitsi bisobanura. Ayo magambo agira ati: “Niba mukunda ababakunda gusa, muzagororerwa iki” (Mat 5:45-47)? Babonye ko bakwiriye kwigana Yehova, we ugirira bose ubuntu. Biyemeje kujya batumira abavandimwe na bashiki bacu batari barigeze batumira. Luke agira ati: “Iyo twabatumiye, twese turishima cyane kandi tugaterana inkunga.”

19. Twagaragaza dute ko turi abigishwa nyakuri ba Yesu, kandi se ni iki wiyemeje gukora?

19 Muri iki gice, twabonye ko gukundana cyane bizadufasha guharanira amahoro, kutarobanura ku butoni no kugira umuco wo kwakira abashyitsi. Tugomba kwikuramo ibitekerezo bibi kandi tugakunda cyane abavandimwe na bashiki bacu tubivanye ku mutima. Nitubigenza dutyo, tuzishima kandi tuzaba tugaragaje ko turi abigishwa nyakuri ba Yesu.​—Yoh 13:17, 35.

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

^ par. 5 Yesu yavuze ko urukundo ari rwo ruranga Abakristo b’ukuri. Urukundo dukunda abavandimwe na bashiki bacu, ni rwo rutuma duharanira amahoro, ntiturobanure ku butoni, kandi tukagira umuco wo kwakira abashyitsi. Icyakora ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Muri iki gice, turi busuzume inama zadufasha gukomeza gukundana cyane tubikuye ku mutima.

^ par. 5 Amazina amwe yo muri iki gice yarahinduwe.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu agerageje gukemura ikibazo afitanye na mugenzi we biranga, ariko ntacitse intege. Yakomeje kumukunda amaherezo bongera kubana neza.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ugeze mu za bukuru, yumva ko abagize itorero batamwitayeho.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu utarakundaga kwakira abashyitsi, yahinduye imitekerereze ye bituma agira ibyishimo byinshi.