Ese wari ubizi?
Amasinagogi yakomotse he?
IJAMBO “isinagogi” rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki risobanura “ikoraniro” cyangwa “guteranira hamwe.” Iryo zina rirakwiriye kubera ko Abayahudi ba kera bahuriraga mu masinagogi kugira ngo bigishwe kandi basenge. Iryo jambo ntirigaragara mu Byanditswe by’Igiheburayo, ariko riboneka cyane mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Ibyo bigaragaza ko mu kinyejana cya mbere amasinagogi yabagaho.
Abashakashatsi benshi batekereza ko amasinagogi yatangiye kubaho igihe Abayahudi bari mu bunyage i Babuloni. Hari igitabo kivuga iby’imibereho y’Abayahudi kigira kiti: “Abari mu bunyage mu mahanga bumvaga bakeneye ihumure kubera ko bari kure y’urusengero. Ibyo byatumaga bateranira hamwe, wenda ku isabato, bagasoma Ibyanditswe.” Uko bigaragara, Abayahudi bamaze kuva mu bunyage bubakaga amasinagogi ahantu hose baturaga. Aho ni ho bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe.
Bityo rero, Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari baratataniye hafi ya Mediterane, mu Burasirazuba bwo Hagati n’abo muri Isirayeli, bahuriraga mu masinagogi kugira ngo basenge kandi basabane. Umwarimu wigisha amateka muri kaminuza y’i Yerusalemu witwa Lee Levine yavuze ko mu isinagogi “ari ahantu bigiraga, bakahafatira amafunguro yera, bakahacira imanza, bakahabika amafaranga y’imfashanyo, hakabera inama za poritiki, bakahakemurira n’ibindi bibazo bisanzwe.” Yongeyeho ati: “Ariko birumvikana ko iby’ingenzi byahaberaga ari amateraniro y’idini.” Ntibitangaje rero ko Yesu yakundaga kujya mu masinagogi (Mar 1:21; 6:2; Luka 4:16). Yayigishirizagamo kandi agatera inkunga ababaga bahari. Itorero rya gikristo rimaze gushingwa, intumwa Pawulo na we yigishirizaga cyane mu masinagogi. Abantu bifuzaga kumenya Imana bayajyagamo. Ni yo mpamvu iyo intumwa Pawulo yageraga mu mugi, yahitaga ajya mu isinagogi yaho kugira ngo abwirize abahari.—Ibyak 17:1, 2; 18:4.