Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese kuragurisha inyenyeri no kuraguza bisanzwe bituma abantu bamenya iby’igihe kizaza?

Ese kuragurisha inyenyeri no kuraguza bisanzwe bituma abantu bamenya iby’igihe kizaza?

KURAGURISHA INYENYERI

Abaragurisha inyenyeri bavuga ko inyenyeri, ukwezi n’indi mibumbe bigira uruhare mu buzima bw’abantu bari ku isi. Bavuga ko aho inyenyeri, ukwezi n’indi mibumbe biba biherereye iyo umuntu avutse, ari byo bigena imico azagira n’ibizamubaho.

Nubwo kuragurisha inyenyeri byatangiriye muri Babuloni ya kera, no muri iki gihe abantu benshi barabikora. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 muri Amerika, bwagaragaje ko kimwe cya gatatu cy’ababajijwe bavuze ko kuragurisha inyenyeri “bifite aho bihuriye na siyansi,” abandi icumi ku ijana bavuga ko “bihuje nezaneza na siyansi.” Ariko se koko ni byo? Oya. Dore impamvu:

  • Imibumbe n’inyenyeri ntibishobora guhindura ubuzima bw’abantu nk’uko abaragurisha inyenyeri babyemeza.

  • Akenshi indagu zabo zivuga ibintu bisanzwe bishobora kuba ku bantu bose.

  • Imibare abaragurisha inyenyeri bakora muri iki gihe ishingiye ku mitekerereze y’abantu ba kera bumvaga ko imibumbe izenguruka isi. Ariko mu by’ukuri, imibumbe izenguruka izuba.

  • Iyo umuntu umwe araguje ku baragurisha inyenyeri batandukanye, bamubwira ibintu bitandukanye.

  • Abaragurisha inyenyeri bashyira abantu mu byiciro 12 bakurikije amatariki bavukiyeho. Bavuga ko ibyo byiciro bibafasha kumenya imico y’umuntu. Nyamara abantu bavutse ku itariki imwe ntibahuza imico. Itariki umuntu yavutseho nta ho ihuriye n’imico ye. Abaragurisha inyenyeri ntibareba umuntu uko ari koko, ahubwo bavuga imico ye n’imyifatire ye bahereye ku bintu bemeranyijweho. None se ibyo si urwikekwe?

KURAGUZA BISANZWE

Kuva mu bihe bya kera, abantu bararaguzaga. Hari abapfumu baraguraga bakoresheje inyama zo mu nda z’inyamaswa n’iz’abantu, cyangwa bakitegereza ukuntu inkoko itora. Hari n’abaraguraga bakoresheje ibibabi by’icyayi cyangwa imbuto z’ikawa. Muri iki gihe bakoresha amakarita y’ubupfumu, utubumbe tw’ibirahuri n’ibindi kugira ngo bamenye ibizaba ku muntu. Ariko se kuraguza ni uburyo bwizewe butuma umuntu amenya ibizaba? Oya. Reka turebe impamvu.

Akenshi indagu z’abapfumu bakoresheje uburyo butandukanye bwo kuragura, ntizihuza. Niyo bakoresheje uburyo bumwe, indagu zabo ziratandukana. Urugero, niba umuntu abajije abapfumu babiri ikibazo kimwe kerekeranye n’ibizaba, kandi bombi bakaba bakoresheje amakarita amwe y’ubupfumu, bagombye kumuha igisubizo kimwe. Nyamara inshuro nyinshi ibisubizo byabo biranyurana.

Nanone nta washira amakenga uburyo abapfumu bakoresha. Abatemera iby’ubupfumu bavuga ko amakarita cyangwa utubumbe tw’ibirahuri ari ibikoresho gusa abapfumu bakoresha. Si byo umupfumu aheraho aragurira umuntu, ahubwo yitegereza uko uwo muntu yitwara akaba ari byo aheraho amuragurira. Urugero, umupfumu w’umuhanga abaza ibibazo rusange, hanyuma akumva ibyo umuntu avuga akanitegereza ibyo akora, akaba yamenya amakuru yerekeye uwo muntu. Hanyuma umupfumu agaragaza ko azi ibintu byinshi byerekeye uwaje kuraguza, kandi ari uwo muntu wabimwibwiriye atabizi. Ibyo bituma uwo muntu amwizera akamuha amafaranga menshi.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Kuragurisha inyenyeri no kuragura bisanzwe bituma abantu bumva ko ibibaho biba byaragenwe mbere y’igihe. Ariko se, ni ko biri koko? Bibiliya ivuga ko dufite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo twemera n’ibyo dukora kandi ko amahitamo tugira ashobora kugena uko ibintu bizatugendekera mu gihe kizaza.—Yosuwa 24:15.

Indi mpamvu ituma abasenga Imana by’ukuri bamaganira kure ubupfumu, ni uko Imana yanga ubupfumu bw’uburyo bwose. Bibiliya iravuga iti: “Muri mwe ntihazaboneke . . . umupfumu cyangwa ukora iby’ubumaji cyangwa uragura cyangwa umurozi, cyangwa utongera abandi, cyangwa uraguza, cyangwa ukora umwuga wo guhanura ibizaba, cyangwa umushitsi, kuko umuntu wese ukora ibyo ari ikizira kuri Yehova.” *Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12.

^ Yehova ni izina ry’“Usumbabyose mu isi yose.”​—Zaburi 83:18.