Ese wari ubizi?
Byagendekeye bite umugi wa Nineve nyuma y’iminsi ya Yona?
URUBUGA rw’inzu ndangamurage y’u Bwongereza rugaragaza ko mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu, Ashuri yari yarabaye ubutegetsi bw’igihangange kandi bwategekaga ahantu hanini. Bwategekaga uhereye mu burengerazuba bwa Shipure, ukagera mu burasirazuba bwa Irani kandi hari n’igihe bwigeze gutegeka Egiputa. Icyo gihe umurwa mukuru wayo Nineve, wari umugi munini kuruta indi yose yariho icyo gihe. Uwo mugi wari urimo ibishushanyo n’inyubako bihambaye, ubusitani bw’akataraboneka, ingoro zifite ubwiza butangaje n’inzu nini z’ibitabo. Inyandiko zo ku nkuta zo mu mugi wa Nineve zagaragazaga ko Umwami Ashurubanipali, yiyitaga “umwami w’isi,” kimwe n’abandi bami bategetse Ashuri. Icyo gihe, byasaga n’aho nta washoboraga guhangara Ashuri na Nineve.
Icyakora, igihe Ashuri yari imaze gukomera cyane, umuhanuzi wa Yehova witwaga Zefaniya yahanuye uko byari kugenda. Yaravuze ati: ‘[Yehova] azarimbura Ashuri. Nineve azayihindura umwirare, akarere katagira amazi kameze nk’ubutayu.’ Nanone umuhanuzi wa Yehova witwaga Nahumu yarahanuye ati: “Nimusahure ifeza, musahure na zahabu. . . . Umugi urimo ubusa, ntukibamo abantu, wahinduwe umusaka! . . . Uzakubona wese azaguhunga avuge ati ‘Nineve yarasahuwe!’” (Zef 2:13; Nah 2:9, 10; 3:7). Abantu bumvaga ubwo buhanuzi bashoboraga kwibaza bati: “Ese ibyo byashoboka koko? Ese hari uwakwigarurira Ashuri?” Byasaga n’ibidashoboka rwose.
Ariko haje kuba ikintu abantu batari biteze. Mu mpera z’ikinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu, Abanyababuloni n’Abamedi bigaruriye Ashuri. Abantu ntibongeye gutura mu mugi wa Nineve kandi amaherezo uwo mugi waribagiranye. Hari igitabo cyavuze ko “mu kinyejana cya 5 kugeza mu cya 15, umugi wa Nineve wari warahindutse amatongo, usigaye uvugwa muri Bibiliya honyine.” Abakora ubushakashatsi ku bintu bivugwa muri Bibiliya byataburuwe mu matongo, bavuze ko mu ntangiriro z’imyaka ya 1800, “nta muntu wari ukibuka ko uwo mugi wahoze ari umurwa mukuru wa Ashuri, wabayeho.” Mu mwaka wa 1845, umushakashatsi mu byataburuwe mu matongo witwa Austen Henry Layard, yatangiye gukora ubushakashatsi ahahoze umugi wa Nineve. Ibyo yabonye muri ayo matongo byagaragazaga ko wari umugi ukomeye.
Kuba ubuhanuzi bwavuze ko umugi wa Nineve wari kurimbuka bwarasohoye, bituma twizera ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ko ubutegetsi buriho muri iki gihe na bwo buzarimbuka, buzasohora.—Dan 2:44; Ibyah 19:15, 19-21.