Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibaraza ry’urusengero rwa Salomo ryareshyaga rite?

Ku ibaraza ni ho umuntu yinjiriraga agiye mu cyumba cy’Ahera cy’urusengero. Dukurikije Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yasohotse mbere y’umwaka wa 2023, iryo ‘baraza ryari rifite uburebure bw’imikono makumyabiri, bungana n’ubugari bw’inzu. Ryari rifite ubuhagarike bw’imikono ijana na makumyabiri’ (2 Ngoma 3:4). Hari n’izindi Bibiliya zivuga ko iryo baraza ryari rifite ubuhagarike bw’“imikono 120,” ni ukuvuga metero 53.

Icyakora Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya, yasohotse mu mwaka wa 2023, yavuze ko ibaraza ry’urusengero rwa Salomo, ryari rifite “ubuhagarike bwa metero 9.” a Reka turebe impamvu byahindutse.

Ubuhagarike bw’iryo baraza ntibuvugwa mu 1 Abami 6:3. Muri uwo murongo, umwanditsi Yeremiya yagaragaje uburebure n’ubugari bw’iryo baraza, ariko ntiyavuga ubuhagarike bwaryo. Mu gice cya 7, yavuze mu buryo burambuye ibindi bintu byari bigize urusengero, urugero nk’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa washongeshejwe, amagare icumi n’inkingi ebyiri zicuzwe mu muringa, zari imbere y’ibaraza (1 Abami 7:15-37). None se niba iryo baraza ryari rifite ubuhagarike bwa metero zirenga 50, ku buryo ryasumbaga ibindi bice bisigaye by’urusengero, kuki Yeremiya atavuze ubuhagarike bwaryo? Mu myaka myinshi yakurikiyeho, hari abahanga mu by’amateka b’Abayahudi, bagaragaje ko iryo baraza ritari rirerire ku buryo ryasumba ibindi bice bisigaye by’urusengero.

Abahanga bibaza ukuntu inkuta z’urusengero zari gufata ibaraza rifite ubuhagarike bwa metero zirenga 50. Amabuye n’amatafari yakoreshwaga mu bwubatsi mu bihe bya kera, urugero nk’ayari yubatse amarembo y’urusengero muri Egiputa, yabaga ari maremare cyane. Hasi habaga ari hanini naho ahagana hejuru ari hato. Ariko ku rusengero rwa Salomo ho si uko byari bimeze. Abahanga bavuga ko inkuta z’urwo rusengero zari zifite umubyimba utarenze metero 2 na santimetero 70. Ni yo mpamvu umuhanga mu by’amateka y’imyubakire witwa Theodor Busink yavuze ati: “Ukurikije uko umubyimba w’urukuta [rw’umuryango w’urusengero] wanganaga, nta kuntu iryo baraza ryari kugira ubuhagarike bw’imikono 120 [ni ukuvuga metero zirenga 50].”

Birashoboka ko hari amakosa yakozwe igihe bandukuraga ibivugwa mu 2 Ngoma 3:4. Nubwo hari inyandiko za kera zandikishijwe intoki zigaragaza imikono “120” cyangwa metero zirenga 50 muri uwo murongo, hari izindi nyandiko zizewe, urugero nka kodegisi yo mu kinyejana cya gatanu yitiriwe Alexandrinus n’iyo mu kinyejana cya gatandatu yitiriwe Ambrosianus, zigaragaza “imikono 20,” ni ukuvuga metero zigera ku 9. None se bishoboka bite ko uwandukuye uwo murongo yashyiramo umubare “120”? Mu Giheburayo ijambo risobanura “ijana” n’ijambo risobanura “imikono” ajya gusa. Ubwo rero birashoboka ko uwandukuye uwo murongo yanditse ijambo risobanura “ijana” aho kwandika ijambo risobanura “imikono.”

Birumvikana ko mu gihe dukora uko dushoboye kose ngo dusobanukirwe neza imiterere y’urusengero rwa Salomo, twibanda cyane cyane ku cyo urwo rusengero rugereranya, ari cyo urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka. Twishimira cyane kuba Yehova yaratumiye abagaragu be bose, kugira ngo baze bamusengere muri urwo rusengero.—Heb. 9:11-14; Ibyah. 3:12; 7:9-17.

a Zimwe mu nyandiko za kera zandikishijwe intoki zivuga “120” mu gihe izindi nyandiko na Bibiliya zimwe na zimwe zikoresha “imikono 20.”