Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iyo twumviye amategeko y’Imana tugira ibyishimo

Abumvira Imana babona imigisha

Abumvira Imana babona imigisha

Umuhanuzi Mose yavuze ko nidukurikiza amategeko y’Imana, izaduha imigisha (Gutegeka kwa Kabiri 10:13; 11:27). Ntitwumvira Imana kubera gutinya ko yaduhana. Tuyumvira kubera ko tuyikunda kandi tukaba tutifuza kuyibabaza. Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.”—1 Yohana 5:3.

None se ni iyihe migisha tuzabona nitwumvira Imana? Reka turebe iyo ari yo.

1. KUMVIRA IMANA BITUMA TUBA ABANYABWENGE

Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—YESAYA 48:17.

Umuremyi wacu Yehova aratuzi neza kandi atugira inama nziza. Niba twifuza gukora ibyiza, tugomba kwiga Ijambo rye kugira ngo tumenye ibyo ashaka kandi tubikore.

2. KUMVIRA IMANA BITUMA TUGIRA IBYISHIMO

Ibyanditswe Byera biravuga ngo: “Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”—LUKA 11:28.

Abantu bakurikiza ibiri mu Ijambo ry’Imana, bagira ibyishimo. Reka dufate urugero rw’umugabo wo muri Esipanye wagiraga umujinya mwinshi kandi agakunda kubwira nabi umugore we n’abandi bantu. Hari igihe uwo mugabo yasomye ibyo umuhanuzi Mose yavuze ku muhungu wa Yakobo witwaga Yozefu. Mose yavuze ko Yozefu yitondaga. Abavandimwe be baramugurishije ngo abe umugaragu kandi afungwa azira ubusa. Icyakora yakomeje gutuza kandi ababarira abamuhemukiye (Intangiriro igice cya 37-45). Uwo mugabo wo muri Esipanye yaravuze ati: “Gutekereza ku nkuru ya Yozefu, byamfashije kwitoza imico myiza urugero nko kwitonda, kugwa neza no kwifata mu gihe narakaye. Ubu ndishimye cyane.”

Ijambo ry’Imana ririmo izindi nama nyinshi zadufasha kubana neza n’abandi. Ibyo ni byo tugiye kureba mu gice gikurikira.