Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | SARA

Imana yamwise “umwamikazi”

Imana yamwise “umwamikazi”

IGIHE Sara yari akitse imirimo yitegereje hakurya. Abaja be babaga bahugiye mu mirimo kandi bishimye kuko yabayoboraga neza. Sara na we yari umunyamwete. Ngaho sa n’umureba yikandakanda mu biganza kubera umunaniro. Birashoboka ko yari yiriwe adoda ihema, dore ko ari ryo babagamo. Iryo hema ryari riboshye mu bwoya bw’ihene, ryagendaga risaza kubera imvura n’izuba. Iyo Sara yitegerezaga iryo hema, byamwibutsaga imyaka myinshi bamaze bimuka. Icyo gihe umunsi wari uciye ikibu, izuba ririmo rirenga. Kubera ko yari yabonye Aburahamu * azinduka mu gitondo, yarimo yitegereza aho yari buturuke. Igihe yabonaga umugabo we ahingutse ku gasozi ko hakurya, yaramwenyuye.

Hari hashize imyaka igera ku icumi Aburahamu n’umuryango we mugari bambutse uruzi rwa Ufurate, bajya i Kanani. Sara yashyigikiye umugabo we muri urwo rugendo, berekeza ahantu batazi. Yari azi ko umugabo we yari kuzagira uruhare rukomeye mu mugambi wa Yehova, bitewe n’uko yari gukomokwaho n’urubyaro hamwe n’ishyanga rikomeye. None se Sara we yari kubigiramo uruhe ruhare, kandi yari amaze imyaka 75 ari ingumba? Ashobora kuba yaribazaga ati: “Ko ari nge mugore wa Aburahamu, iryo sezerano rya Yehova rizasohora rite?” Niba yaribajije icyo kibazo, yari afite impamvu zumvikana.

Birashoboka ko natwe tujya twibaza niba koko Imana izasohoza ibyo yadusezeranyije. Hari ubwo kwihangana bitugora, cyane cyane igihe dutegereje isohozwa ry’amasezerano twifuza cyane. Ni ayahe masomo twavana ku kwizera gukomeye kwa Sara?

“YEHOVA YATUMYE NTASHOBORA KUBYARA”

Uwo muryango wari umaze igihe gito uvuye muri Egiputa (Intangiriro 13:1-4). Abari bawugize bari bakambitse mu misozi yo mu burasirazuba bwa Beteli cyangwa Luzi, nk’uko Abanyakanani bahitaga. Iyo Sara yabaga ari mu misozi yaho, yarebaga icyo Gihugu cy’Isezerano akabona ari kiza cyane. Yabaga areba imidugudu y’i Kanani n’imihanda yaho yanyuragamo abagenzi babaga bagiye mu bihugu bya kure. Ariko ubwo bwiza nyaburanga bwose, nta ho bwari buhuriye n’umugi w’iwabo. Yakuriye mu mugi wa Uri, wo muri Mezopotamiya wari ku birometero 1.900. Aho ni ho yari yarasize bene wabo benshi. Harimo amasoko, amaduka n’inzu yabo nziza yari ifite inkuta n’ibisenge bikomeye ndetse n’amazi meza. Ariko niba dutekereza ko Sara yibukaga ubwo buzima bw’iwabo akumva arababaye, twaba tutazi neza uwo mugore wakundaga Imana.

Reka turebe ibyo intumwa Pawulo yavuze imyaka igera ku 2.000 nyuma yaho. Yavuze iby’ukwizera kwa Aburahamu na Sara agira ati: “Iyo mu by’ukuri baba barakomeje kwibuka aho bavuye, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo” (Abaheburayo 11:8, 11, 15). Yaba Sara cyangwa Aburahamu nta wifuzaga gusubira muri ubwo buzima. Iyo babitekereza bari kubona uko basubirayo. Ariko iyo basubirayo ntibari kubona imigisha ihebuje Yehova yari yarabateganyirije. Kandi iyo babikora nta muntu n’umwe uba ukibibuka. Ariko ubu abantu babarirwa muri za miriyoni biganye ukwizera kwabo.

Aho kugira ngo Sara yite ku byo yasize, yahanze amaso imbere. Ibyo byatumye akomeza gushyigikira umugabo we mu ngendo zose bakoraga, amufasha gupakira amahema, gushorera amatungo no kongera gushinga amahema. Yihanganiye ibibazo bahuraga na byo. Yehova yagize ibyo yongera ku isezerano yari yaragiranye na Aburahamu, ariko ntiyavugamo Sara.—Intangiriro 13:14-17; 15:5-7.

Amaherezo Sara yafashe umwanzuro wo kubwira Aburahamu umugambi yari amaranye igihe. Sa n’umureba asa n’ufite ibitekerezo bimurwaniramo, maze akabwira umugabo we ati: “Dore Yehova yatumye ntashobora kubyara.” Nyuma yaho yasabye umugabo we kubyarana n’umuja we witwaga Hagari. Ese uriyumvisha agahinda yari afite, igihe yasabaga umugabo we gukora ibintu nk’ibyo? Muri iki gihe hagize ukora ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ariko icyo gihe byari bisanzwe ko umugabo ashaka undi mugore cyangwa inshoreke kugira ngo abyare uwo azaraga ibye. * Sara ashobora kuba yarakoze ibyo kugira ngo ibyo Imana yari yarasezeranyije Aburahamu ko azakomokwaho n’ishyanga rikomeye, bisohore. Uko byaba byaragenze kose yari yiteguye kwigomwa ibintu bikomeye. Aburahamu yabyakiriye ate? Bibiliya igira iti: “Aburamu yumvira Sarayi.”—Intangiriro 16:1-3.

Ese iyo nkuru igaragaza ko Yehova ari we wabwiye Sara ngo asabe Aburahamu gushaka undi mugore? Oya. Ahubwo ibyo yamubwiye bigaragaza imitekerereze y’abantu. Yatekereje ko Imana ari yo yamuteje ibyago, kandi ko nta bundi buryo yari gukoresha ngo isohoze umugambi wayo. Ibyo Sara yihitiyemo byari kumukururira ibibazo kandi bikamutera agahinda. Ariko nanone ibyo yasabye bigaragaza ko atarangwaga n’ubwikunde. Muri iyi si, aho abantu bashyira inyungu zabo imbere, uwo muco mwiza wa Sara uradutangaza. Nidushyira imbere umugambi w’Imana kuruta inyungu zacu, tuzaba twigana ukwizera kwa Sara.

“URASETSE”

Bidatinze Hagari yatwise inda ya Aburahamu. Amaze gutwita yumvise ko akomeye kuruta Sara, maze atangira kumwishongoraho. Mbega ukuntu Sara yagize agahinda! Aburahamu yemereye Sara guhana Hagari uko abyifuza, kandi Imana yari imushyigikiye. Hagari yabyaye umwana w’umuhungu amwita Ishimayeli (Intangiriro 16:4-9, 16). Yehova yongeye kugira icyo ababwira, igihe Sara yari afite imyaka 89 umugabo we afite 99. Ubwo butumwa bwari bushimishije cyane.

Nanone Yehova yabwiye Aburahamu ko yari kuzagwiza urubyaro rwe. Icyo gihe ni bwo Imana yamwise irindi zina. Kugeza ubu yari akitwa Aburamu. Ariko Yehova yamwise Aburahamu bisobanura “sekuruza w’amahanga menshi.” Icyo gihe ni bwo bwa mbere Yehova yerekanye uruhare Sara yari kuzabigiramo. Na we yamwise irindi zina, ntiyongera kwitwa Sarayi bishobora kuba bisobanura “umunyamahane,” ahubwo amwita Sara ari na ryo twese tumenyereye. None se “Sara” bisobanura iki? Bisobanura “umwamikazi.” Yehova yasobanuye impamvu yise iryo zina uwo mugore w’imico myiza. Yaravuze ati: “Nzamuha umugisha kandi azakubyarira umwana w’umuhungu. Nzamuha umugisha kandi azakomokwaho n’amahanga; abami b’amahanga bazamukomokaho.”—Intangiriro 17:5, 15, 16.

Isezerano rya Yehova ry’uko hari kuzabaho urubyaro rwari kuzahesha amahanga yose umugisha, ryari gusohora binyuze ku muhungu wa Sara. Uwo muhungu Imana yamwise Isaka bisobanura “Useka.” Igihe Aburahamu yamenyaga iby’umugambi wa Yehova w’uko yari gutuma Sara abyara, ‘yikubise hasi yubamye, atangira guseka’ (Intangiriro 17:17). Yaratangaye kandi arishima cyane (Abaroma 4:19, 20). Sara we yabyakiriye ate?

Bidatinze abagabo batatu baje mu ihema rya Aburahamu. Icyo gihe hari ku manywa y’ihangu, ariko we n’umugore we bahise batangira gushyashyana ngo bakire abo bashyitsi. Aburahamu yabwiye Sara ati: “Gira vuba ufate seya eshatu z’ifu inoze, uyiponde maze ukore imigati yiburungushuye.” Icyo gihe kwakira abashyitsi byasabaga imyiteguro myinshi. Aburahamu ntiyamutereranye muri iyo mirimo, ahubwo yaragiye ashaka ikimasa kikiri gito kandi ategura amafunguro n’ibyokunywa (Intangiriro 18:1-8). Byaje kumenyekana ko abo ‘bagabo’ bari abamarayika boherejwe na Yehova. Pawulo yerekeje kuri icyo gikorwa igihe yandikaga ati: “Ntimukibagirwe umuco wo kwakira abashyitsi, kuko binyuze kuri wo, hari abakiriye abamarayika batabizi” (Abaheburayo 13:2). Tuge twigana urwo rugero rwiza Aburahamu na Sara badusigiye.

Sara yakundaga kwakira abashyitsi

Igihe umumarayika yasubiriragamo Aburahamu isezerano ry’uko Sara yari kuzabyara umwana w’umuhungu, Sara yari mu ihema ateze amatwi, ntawumubona. Yumvaga adashobora kubyara angana atyo. Ni yo mpamvu kwifata byamunaniye agaseka. Yaravuze ati: “Ni ukuri koko nzagira ibyo byishimo kandi nshaje, n’umutware wanjye akaba ashaje?” Uwo mumarayika yakosoye Sara maze aramubaza ati: “Mbese hari icyananira Yehova?” Sara yagize ubwoba arabihakana, kandi ibyo ni ibisanzwe. Yaravuze ati: “Ntabwo nsetse.” Umumarayika yaramushubije ati: “Oya, urasetse.”—Intangiriro 18:9-15.

Ese kuba Sara yarasetse bigaragaza ko nta kwizera yari afite? Oya. Bibiliya igira iti: “Kwizera ni ko kwatumye Sara ahabwa imbaraga zo gusama inda y’urubyaro, nubwo yari yaracuze, kuko yabonaga ko uwatanze iryo sezerano ari uwo kwizerwa” (Abaheburayo 11:11). Sara yari azi Yehova, kandi yari azi neza ko asohoza amasezerano. Natwe tugomba kumenya Yehova neza kugira ngo tugire ukwizera nk’ukwa Sara. Nitumumenya tuzabona ko Sara yari afite impamvu zo kumwizera. Yehova ni indahemuka kandi asohoza amasezerano ye, ashobora no gukora ibyo utekereza ko bidashoboka.

“IBYO AKUBWIRA UMWUMVIRE”

Yehova yagororeye Sara kuko yari afite ukwizera

Igihe Sara yari afite imyaka 90, yabonye ikintu yari yarategereje ubuzima bwe bwose. Yabyaye umwana w’umuhungu, umugabo we afite imyaka 100. Uwo mwana Aburahamu yamwise Isaka bisobanura “Useka” nk’uko Imana yari yarabimubwiye. Sa n’ureba Sara aseka yishimye agira ati: “Imana impaye impamvu yo guseka. Uzabyumva wese azasekana nanjye” (Intangiriro 21:6). Iyo mpano yahawe na Yehova mu buryo bw’igitangaza yaramushimishije ubuzima bwe bwose. Ariko nanone yatumye agira inshingano iremereye.

Igihe Isaka yari afite imyaka itanu, umuryango we wakoresheje ibirori byo gucutsa uwo mwana. Ariko byose ntibyagenze neza. Sara ‘yakomeje kubona’ ibintu bimubabaza. Ishimayeli, umuhungu wa Hagari wari ugize imyaka 19, yakomeje kunnyega Isaka. Ibyo yakoraga ntibyari uguserereza ibi bisanzwe. Intumwa Pawulo yarahumekewe avuga ko Ishimayeli yatoteje Isaka. Sara yaje kubona ko cyari ikibazo gikomeye cyo kubuza amahwemo umuhungu we. Yari azi ko Isaka yari afite uruhare rukomeye mu mugambi wa Yehova. Ni yo mpamvu yishyizemo akanyabugabo kugira ngo abibwire Aburahamu. Yamusabye ko yakwirukana Hagari na Ishimayeli.—Intangiriro 21:8-10; Abagalatiya 4:22, 23, 29.

Aburahamu yamushubije iki? Bibiliya igira iti: “Ibyo bibabaza Aburahamu cyane kuko byari bivuzwe ku muhungu we.” Yakundaga cyane Ishimayeli kandi ntiyari kubura kubabara kuko yari se. Ariko Yehova yarabibonye agira icyo akora. Bibiliya igira iti: “Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti ‘ntubabazwe n’ibyo Sara akomeza kukubwira ku bihereranye n’uwo muhungu n’umuja wawe. Ibyo akubwira umwumvire, kuko urubyaro ruzakwitirirwa ruzakomoka kuri Isaka.’” Yehova yijeje Aburahamu ko Hagari n’umuhungu we na bo bazagira akamaro. Aburahamu amaze kubyumva yarabyemeye.—Intangiriro 21:11-14.

Sara yari akwiranye na Aburahamu kandi yamubereye icyuzuzo. Ntiyamubwiraga ibyo yabaga ashaka kumva gusa. Iyo yabonaga ikibazo gishobora kuzagira ingaruka mu muryango wabo, yakiganiragaho n’umugabo we. Kuba yaramubwiye icyo atekereza, ntibigaragaza ko yamusuzuguraga. Ni yo mpamvu Intumwa Petero, na we wari warashatse, yavuze ko Sara yari intangarugero mu bijyanye no kubaha cyane umugabo we (1 Abakorinto 9:5; 1 Petero 3:5, 6). Mu by’ukuri iyo Sara yicecekera, ntiyari kuba yubashye umugabo we kuko byari kugira ingaruka ku muryango wose. Sara yavuze ibyari bikwiriye.

Hari abagore benshi bakurikiza urugero rwa Sara. Yabatoje kuganira n’abo bashakanye bakababwiza ukuri, ariko babubashye. Hari abagore baba bifuza ko Yehova agira icyo akora mu bibazo bimwe na bimwe, nk’uko yabigenjereje Sara. Sara yabasigiye urugero rwiza rwo kugira ukwizera gukomeye, urukundo no kwihangana.

Yehova yise Sara umwamikazi, ariko ntiyabaga yiteze ko bamufata nk’umwamikazi

Nubwo uwo mugore w’imico myiza Imana ari yo yamwise umwamikazi, ntiyari yiteze ko abantu bamufata nk’umwamikazi. Ntibitangaje kuba igihe Sara yapfaga afite imyaka 127, ‘Aburahamu yaramuborogeye, akamuririra cyane’ * (Intangiriro 23:1, 2). Yajyaga akumbura umugore we yakundaga cyane. Nta gushidikanya ko Yehova na we azirikana uwo mugore w’indahemuka, kandi ko azamuzura maze akaba ku isi izahinduka paradizo. Sara n’abandi bantu b’indahemuka bigana ukwizera kwe bazagira imibereho ishimishije mu gihe kizaza.—Yohana 5:28, 29.

^ par. 3 Aburahamu na Sara babanje kwitwa Aburamu na Sarayi, kugeza ubwo Imana yabise andi mazina. Muri iyi ngingo turakoresha amazina abenshi bamenyereye.

^ par. 10 Icyo gihe Yehova yihanganiraga ko abagabo bashaka abagore benshi. Ariko yaje kwemera ko Yesu Kristo asubizaho gahunda yashyizweho muri Edeni yo gushakana n’umugore umwe.—Intangiriro 2:24; Matayo 19:3-9.

^ par. 25 Sara ni we mugore wenyine Bibiliya ivuga igihe yapfiriye ikavuga n’imyaka yapfuye afite.