Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | NI HE WAVANA IHUMURE?

Ihumure mu bihe by’akaga

Ihumure mu bihe by’akaga

Abantu bahura n’ibibazo bitandukanye. Nubwo tutari buvuge ibibazo byose biri kuri iyi si, turagaruka ku bibazo by’abantu bane twigeze kuvuga. Zirikana ukuntu bahanganye n’ibibazo bitandukanye cyane, ariko bose bagahumurizwa n’Imana.

MU GIHE UFITE IKIBAZO CY’UBUSHOMERI

“Nitoje gukora akazi kose mbonye, kandi twaretse kugura ibintu tudakeneye cyane.”—Jonathan

 

Seth * yaravuze ati “jye n’umugore wanjye twasezerewe ku kazi icyarimwe. Twamaze imyaka ibiri dutunzwe n’ibyo bene wacu baduhaga, ubundi tugakora uturaka tworoheje. Ibyo byatumye umugore wanjye Priscilla ahangayika cyane, nanjye nkajya numva nta cyo maze.

Ni iki cyadufashije kwihangana? Priscilla yakomeje kwibuka amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:34, agira ati “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.” Nanone amasengesho yavugaga abikuye ku mutima yamufashije gukomeza kwihangana. Jye nahumurijwe na Zaburi 55:22. Kimwe n’umwanditsi w’iyo zaburi, nikoreje Yehova umutwaro wanjye, kandi niboneye ko na we yanshyigikiye. Ubu mfite akazi, ariko tubaho mu buzima buciriritse, kuko twiyemeje gukurikiza inama ya Yesu iboneka muri Matayo 6:20-22. Ikiruta byose, twarushijeho kugirana ubucuti n’Imana kandi natwe turushaho kunga ubumwe.”

Jonathan yaravuze “igihe ibyo twacuruzaga byahombaga, nari mpangayitse nibaza uko jye n’umuryango wanjye tuzabaho.” Imyaka 20 twari tumaze twiyuha akuya, yari ibaye imfabusa bitewe n’ihungabana ry’ubukungu. Jye n’umugore wanjye twatangiye kujya dutongana dupfa amafaranga. Ntitwongeye guhaha dukoresheje ikarita ya banki, kuko twumvaga ko nta wari kwemera kuduha ideni.

“Ariko Ijambo ry’Imana n’umwuka wayo byadufashije gufata imyanzuro myiza. Nitoje gukora akazi kose mbonye, kandi twaretse kugura ibintu tudakeneye cyane. Nanone bagenzi bacu b’Abahamya ba Yehova baradufashije kandi baraduhumuriza, dore ko twari tubikeneye.”

MU GIHE UWO MWASHAKANYE AGUTAYE

Raquel yaravuze ati “umugabo wanjye amaze kunta, nagize agahinda kavanze n’umujinya. Numvaga mbabaye pe! Icyakora nasenze Yehova na we arampumuriza. Uko namusengaga buri munsi ni ko yagendaga ampa amahoro. Ni nk’aho yamfutse ibikomere byo ku mutima.

“Nanone Ijambo rye Bibiliya ryamfashije kurwanya uburakari n’inzika. Nazirikanye amagambo y’intumwa Pawulo ari mu Baroma 12:21, agira ati ‘ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo ikibi mukomeze kukineshesha icyiza.’

“Hari igihe cyo ‘kwemera ko [ikintu] cyatakaye.’ . . . Ubu sincyibanda ku bibazo mfite.”—Raquel

“Hari incuti yanjye yamfashije kwiyakira maze ubuzima burakomeza. Yanyeretse umurongo wo mu Mubwiriza 3:6, maze ambwira ko hari igihe cyo ‘kwemera ko [ikintu] cyatakaye.’ Nubwo iyo nama yari ikakaye, ni yo nari nkeneye. Ubu sincyibanda ku bibazo mfite, ahubwo ntekereza ku bintu bituma ngira ibyishimo.”

Elizabeth yaravuze ati “iyo ugiranye ibibazo n’uwo mwashakanye, uba ukeneye kwitabwaho.” Nari mfite incuti yamporaga hafi. Twabaga turi kumwe kenshi, tugafatanya kurira, akampumuriza, nanjye nkumva nkunzwe kandi nitaweho. Nzi neza ko Yehova yamukoresheje ngo ankize ibikomere nari mfite ku mutima.”

MU GIHE URWAYE CYANGWA UGEZE MU ZA BUKURU

“Iyo maze gusenga Yehova ngira imbaraga ziturutse ku mwuka we.”—Luis

Luis twavuze tugitangira, yari arwaye indwara y’umutima kandi urupfu rwamugeze amajanja incuro ebyiri. Kugira ngo ahumeke yifashisha imashini, kandi ayikoresha amasaha 16 ku munsi. Yaravuze ati “nsenga Yehova buri gihe, kandi iyo maze kumusenga ngira imbaraga ziturutse ku mwuka we. Isengesho rituma ngira ubutwari, sincike intege, kuko mba nizeye ko Imana inyitaho.”

Petra uri mu kigero cy’imyaka 80 yaravuze ati “mba nifuza gukora byinshi, ariko nkabura agatege. Iyo mbona ukuntu imbaraga zigenda zinshirana, birambabaza cyane. Ubu nitungiwe n’imiti. Akenshi ntekereza ku byo Yesu yasabye Se, amubwira ati ‘Data, niba bishoboka, iki gikombe kindenge.’ Icyo gihe Yehova yaramukomeje, kandi nanjye yagiye ankomeza. Isengesho ni wo muti wanjye. Iyo maze kubwira Yehova ibyanjye numva nduhutse.”—Matayo 26:39.

Julian umaze imyaka igera kuri 30 yarazahajwe n’indwara ifata imyakura, na we ni uko yumvaga ameze. Yaravuze ati “navuye ku ntebe y’abayobozi, njya kwicara mu igare ry’abamugaye. Icyakora mba numva mfite akamaro kuko nkorera abandi. Kwita ku bandi bishobora kugabanya umubabaro, kandi Yehova akomeza kudufasha nk’uko yabidusezeranyije. Kimwe n’intumwa Pawulo, nshobora kuvuga nti “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.’”—Abafilipi 4:13.

MU GIHE UPFUSHIJE UWAWE

Antonio yaravuze ati “igihe data yapfaga azize impanuka y’imodoka, kubyakira byarananiye. Nta kosa yari yakoze kuko yarimo yigendera n’amaguru. Ariko nyine nta cyo nari kubikoraho. Yamaze iminsi itanu muri koma hanyuma aba arapfuye. Urebye, iyo nabaga ndi kumwe na mama narifataga sindire, ariko iyo nabaga ndi jyenyine, naraturikaga nkarira. Nahoraga nibaza nti “kuki ibi bintu byabaye koko?”

“Muri ibyo bihe bikomeye, nakomeje gusaba Yehova ngo amfashe kwihangana no kugira amahoro yo mu mutima. Amaherezo nabigezeho. Nibutse ko Bibiliya ivuga ko “ibihe n’ibigwirira abantu” bishobora kutugeraho twese. Nizera ko nzongera kubona data yazutse, kuko Imana idashobora kubeshya.—Umubwiriza 9:11; Yohana 11:25; Tito 1:2.

“Nubwo umuhungu wacu yahitanywe n’impanuka y’indege, turacyibuka ibihe byiza twagiranye.”—Robert

Robert twigeze kuvuga, na we ni uko yari ameze. Yaravuze ati “iyo jye n’umugore wanjye Maribel dusenga Yehova, twumva dufite amahoro yo mu mutima avugwa mu Bafilipi 4:6, 7. Ayo mahoro yatumye tubwira abanyamakuru ibijyanye n’ibyiringiro byacu by’umuzuko. Nubwo umuhungu wacu yahitanywe n’impanuka y’indege, turacyibuka ibihe byiza twagiranye, kandi ni byo tugerageza kwibandaho.

“Igihe Abahamya bagenzi bacu batubwiraga ko batubonye kuri televiziyo dusobanura ibijyanye n’ukwizera kwacu dutuje, twababwiraga ko twabifashijwemo n’amasengesho yabo. Tuzi neza ko Yehova yaduhumurije akoresheje ubutumwa butabarika twohererejwe.”

Nk’uko izo ngero zibigaragaza, Imana ishobora guhumuriza abantu, uko ibibazo bafite byaba biri kose. Ese nawe yagufasha? Ibibazo byose wahura na byo mu buzima, hari uwaguhumuriza muri ibyo bihe bikomeye. * Ujye ubibwira Yehova, we ‘Mana nyir’ihumure ryose.’—2 Abakorinto 1:3.

^ par. 5 Muri iyi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 23 Niba wifuza kuba incuti y’Imana no kubona ihumure itanga, uzabiganireho n’Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu cyangwa wandikire ibiro by’ishami byabo biri hafi y’iwanyu..